Muri Bibiliya Yera, Isezerano rishya, dusangamo abantu nibura bane bitwaga izina YAKOBO. Iri ni izina ryitwagwa n'abantu benshi mu gihe cya Yesu, gusa Yakobo tugiye kuvuga hano ni mwene Zebedayo, akaba yaravaga inda imwe na Yohana Intumwa.
Mu ntumwa za Yesu dusangamo ba Yakobo babiri. Hari uyu Yakobo mwene Zebedayo, hakaba n'undi Yakobo mwene Alufayo. Kugirango babashe kubatandukanya, abasesenguzi benshi bita Yakobo mwene Zebedayo "Yakobo Mukuru", naho Yakobo mwene Alufayo bakamwita "Yakobo Muto"
Bibiliya ntitinda ku mateka asanzwe y'Intumwa Yakobo, bikeya imuvugaho yerekana ko yari Mwene Zebedayo na nyina witwaga Salome. Bakomokaga i Galilaya, ubwo yahamagarwa bakaba bari batuye i Kaperinawumu. Bibiliya igaragaza ko Zebedayo yakoraga umwuga w'uburobyi afatanije n'abahungu be Yakobo na Yohana, ndetse bakaba bari bafite n'abandi bakozi. (Mariko 1:20 "Uwo mwanya arabahamagara, basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n’abakozi be, baramukurikira." Ibi bigaragaza ko umuryango wa Yakobo utari ukennye. Ntabwo bizwi neza uwari mukuru ari inde hagati ya Yohana na Yakobo, ariko kubera ko akenshi Yakobo ari we uvugwa mbere, birashoboka ko yaba ari we wari mukuru
Salome (Nyina wa Yakobo na Yohana), avugwa mu bagore bakurikiraga Yesu bakamukorera (Matayo 27:66 ; Luka 8:8). Uyu mugore Salome yari umugore w'ishyaka, dore ko ari muri bacyeya bajyanye na yesu kugera i Gologota ku musaraba, ndetse nta n'uwakwirengagiza uburyo yigeze kwisabira Yesu ko nagera mu bwami bwe, ngo azashyire abahungu be (Yohana na Yakobo) umwe iburyo bwe undi i bumoso (Matayo 20:20-28). Icyo gihe Yesu yaramusubije ati "Ntimuzi icyo musaba". Abasesenguzi benshi bahamya ko Yesu yavuze atyo, kuko Salome yari asabiye umwana umwe kuzicara ibumoso, mu gihe mu mvugo y'Ijuru ibumoso hazajya abarimbuka, iburyo hakajya ab'ubugingo buhoraho. Gusa Imana ijya idufasha kugorora amasengesho yacu. kuko burya mu by'ukuri ntituzi uko dukwiriye gusenga bya nyabyo wa mugani w'Intumwa za Yesu.
BOWANERIGE: ABANA B'INKUBA:
Aba bene Zebedayo, Yohana na Yakobo, na bo ubwabo bigaragara nk'abari bafite ishyaka ritwika kimwe n'irya nyina: Igihe kimwe Yesu yari avuye i Galilaya yerekeje i Yerusalemu, asaba icumbi i Samariya ariko ab'i Samariya bararimwima. Yakobo na Yohana kubyakira byArabagoye, basaba Yesu ko yabemerera bagategeka umuriro ngo uve mu Ijuru urimbure ab'i Samariya. Birumvikana ko Yesu atabibemereye, kuko impuwe ze n'imbabazi ze birenze kure imyumvire ya bene Zebedayo! Dore uko Bibiliya ibivuga: Luka 9:51-55 "Nuko iminsi ye yo kuzamurwa mu ijuru yenda gusohora, agambirira kujya i Yerusalemu abikomeje cyane. [52]Atuma integuza imbere ye, ziragenda zijya mu kirorero cy’Abasamariya kumuteguriza. [53]Ariko ntibamwakira kuko yari yerekeye i Yerusalemu. [54]Abigishwa be, Yakobo na Yohana, babibonye baramubaza bati “Databuja, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru, ubarimbure nk’uko Eliya yabikoze?” [55]Ariko arahindukira arabacyaha ati “Ntimuzi umwuka ubarimo uwo ari wo, kuko Umwana w’umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.”
Ni ngombwa cyane gutandukanya uyu Yakobo mwene Zebedayo na Yakobo wavaga inda imwe na Yesu, uyu muvandimwe wa yesu akaba ari na we wanditse urwandiko rwa Yakobo tubona muri Bibiliya, ariko uyu Yakobo mwene Zebedayo we nta gitabo kizwi yaba yaranditse muri Bibiliya. Ndetse uretse no kwandika igitabo icyo aricyo cyose, uyu Yakobo ntakunze kugaragarara agira icyo avuga muri Bibiliya wenyine, mu ncuro zose yagiye agaragara agira icyo avuga, avugirwa icyarimwe na mwene se Yohana.
URUPFU RWA YAKOBO
Mu ntumwa 12 za Yesu, Bibiliya ivuga impfu z'intumwa ebyiri gusa: Yuda na Yakobo mwene Zebedayo. Mu gitabo cy'ibyakozwe n'intumwa, Bibiliya ivuga itya ibyerekeye urupfu rwa Yakobo mwene Zebedayo: Ibyakozwe 12:1-2 "Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi. [2]Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana."
Nta rujijo ruhari, Yakobo mwene se wa Yohana yapfuye yicishijwe inkota ku itegeko rya Herode. Bivugwa ko hari ahagana mu myaka ya 42-44 nyuma ya Yesu, ndetse uyu Yohana ni uwa mbere mu bishwe bahowe ubutumwa bwiza.
Imana idufashe kwigira ku mibereho y'aba batubanjirije.
Imana ibahe umugisha