0 like 0 dislike
15 views
ago in Inyigisho kuri Bibiriya by (17.3k points)
Ni muntu ki? akomoka he? Yabayeho ate? Yapfuye ate?.... N'ibindi byinshi

1 Answer

0 like 0 dislike
ago by (17.3k points)

Muri Bibiliya Yera hagaragaramo ba Yohana batandukanye bagera kuri batanu, uyu Yohana tugiye kuvuga hano ni intumwa ya Yesu, akaba yaravukanaga n'indi ntumwa ya Yesu yitwaga Yakobo.

Bibiliya ntitinda ku mateka asanzwe y'Intumwa Yohana, bikeya imuvugaho yerekana ko yari Mwene Zebedayo na nyina witwaga Salome. Bakomokaga i Galilaya, ubwo yahamagarwa bakaba bari batuye i Kaperinawumu. Bibiliya igaragaza ko Zebedayo yakoraga umwuga w'uburobyi afatanije n'abahungu be Yohana na yakobo, ndetse bakaba bari bafite n'abandi bakozi. (Mariko 1:20 "Uwo mwanya arabahamagara, basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n’abakozi be, baramukurikira." Ibi bigaragaza ko umuryango wa Yohana utari ukennye. Ntabwo bizwi neza uwari mukuru ari inde hagati ya Yohana na Yakobo, ariko kubera ko akenshi Yakobo ari we uvugwa mbere, birashoboka ko yaba ari we wari mukuru

Salome (Nyina wa Yohana), avugwa mu bagore bakurikiraga Yesu bakamukorera (Matayo 27:66 ; Luka 8:8). Salome nyina wa Yohana yari umugore w'ishyaka, dore ko ari muri bacyeya bajyanye na yesu kugera i Gologota ku musaraba, ndetse nta n'uwakwirengagiza uburyo yigeze kwisabira Yesu ko nagera mu bwami bwe, ngo azashyire abahungu be (Yohana na yakobo) umwe iburyo bwe undi i bumoso (Matayo 20:20-28). Icyo gihe Yesu yaramusubije ati "Ntimuzi icyo musaba". Abasesenguzi benshi bahamya ko Yesu yavuze atyo, kuko Salome yari asabiye umwana umwe kuzicara ibumoso, mu gihe mu mvugo y'Ijuru ibumoso hazajya abarimbuka, iburyo hakajya ab'ubugingo buhoraho. Gusa Imana ijya idufasha kugorora amasengesho yacu. kuko burya mu by'ukuri ntituzi uko dukwiriye gusenga bya nyabyo wa mugani w'Intumwa za Yesu.

BOWANERIGE: ABANA B'INKUBA:

Aba bene Zebedayo, Yohana na Yakobo, na bo ubwabo bigaragara nk'abari bafite ishyaka ritwika kimwe n'irya nyina: Igihe kimwe Yesu yari avuye i Galilaya yerekeje i Yerusalemu, asaba icumbi i Samariya ariko ab'i Samariya bararimwima. Yakobo na Yohana kubyakira byArabagoye, basaba Yesu ko yabemerera bagategeka umuriro ngo uve mu Ijuru urimbure ab'i Samariya. Birumvikana ko Yesu atabibemereye, kuko impuwe ze n'imbabazi ze birenze kure imyumvire ya bene Zebedayo! Dore uko Bibiliya ibivuga: Luka 9:51-55 "Nuko iminsi ye yo kuzamurwa mu ijuru yenda gusohora, agambirira kujya i Yerusalemu abikomeje cyane. [52]Atuma integuza imbere ye, ziragenda zijya mu kirorero cy’Abasamariya kumuteguriza. [53]Ariko ntibamwakira kuko yari yerekeye i Yerusalemu. [54]Abigishwa be, Yakobo na Yohana, babibonye baramubaza bati “Databuja, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru, ubarimbure nk’uko Eliya yabikoze?” [55]Ariko arahindukira arabacyaha ati “Ntimuzi umwuka ubarimo uwo ari wo, kuko Umwana w’umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.”

UMWIGISHWA YESU YAKUNDAGA

Ubusanzwe, Yesu yagiraga abandi bigishwa 70 (Luka 10:1). Muri aba, yatoranyijemo  n'abandi 12 yise "Intumwa" (Luka 6:13). Muri aba 12, yagiragamo abandi batatu yakundaga kujyana mu bihe by'umwihariko. Abo ni Yohana na Yakobo na Petero. Ndetse no muri aba batatu, yagiragamo umwe yakundaga cyane, uwo nta wundi ni Yohana. Ni byo: Ubutumwa bwiza bwa Yohana buvuga nibura incuro 5 iby'uyu mwigishwa Yesu yakundaga. (Yohana 13:23; 19:26; 20:2; 21:7; 21:20-25). Ubusanzwe, Yohana ntakunze kugaragara agira icyo avuga mu mavanjili. kuri iki atandukanye cyane na Petero ugaragara avuga cyane, mu gihe Yohana we muri bibiliya yose agaragara avuga incuro nkeya cyane (Aho avuga wenyine), nk'urugero, aho yavugaga ati: Luka 9:49-50 "Yohana aramusubiza ati “Databuja, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe turamubuza kuko atadukurikira.” [50]Yesu aramubwira ati “Ntimumubuze kuko utari umwanzi wanyu aba ari mu ruhande rwanyu.”   Ahandi aho Yohana avuga, avugirwa icyarimwe na mwene se Yakobo cyangwa na nyina Salome. Nubwo Yohana atavuga cyane muri Bibiliya, yari afite icyamurangaga gitandukanye n'iby'izindi ntumwa: Iyo Yesu yabaga yicaranye n'intumwa ze, Yohana yabaga aryamye mu gituza cya Yesu! Uyu ni umutima w'urukundo no kuramya, ibintu Imana yishimira cyane. (Yohana 13:23, 25)

YOHANA, MU GIHE ABANDI BIGISHWA BATATANYE

Mu bihe bikomeye, ubwo Yesu yafatwaga, agacirwa urubanza, akabambwa ku musaraba, izindi ntumwa zose zakijije amagara yazo, ziratatana buri wese aca ukwe nk'uko byari byarahanuwe. Matayo 26:31 Maze Yesu arababwira ati “Mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, umukumbi w’intama usandare.’  Mu ntumwa zose za Yesu, Yohana ni we wenyine wabashije kugendana na Yesu kugera i Gologota ku musaraba. Abandi bose ntawe uzi aho bari baherereye. Aha ku musaraba, ni ho Yesu yahereye Yohana inshingano zo kwita kuri nyina Mariya, ubwo yamubwiragati "Nguyu nyoko". (Yohana 19:27). Bibiliya ivuga ko uhereye uwo mwanya, "Yohana yahise ajyana Mariya iwe" [ajya kumwitaho]. [Twivugire gusa dutambuka ko n'ubwo Yohana yajyanye Mariya iwe, nta na hamwe Bibiliya ivuga ko abigishwa bigeze bambaza Mariya cyangwa ngo bamusabe kubavuganira kuri Yesu]

YOHANA NYUMA YA YESU

Yesu amaze gusubira mu Ijuru, igitabo cy'ibyakozwe n'intumwa kigaragaza cyane cyane Petero na Pawulo ku murimo. Gusa, Yohana na we agenda agaragara ari kumwe na Petero:

- Yohana yari kumwe na Petero ubwo bakirizaga ikirema ku muryango w'urusengero (Ibyakozwe 3)

- Yohana yari kumwe na Petero ubwo bafatwaga bagafungwa (Ibyakozwe 4)

- Izindi ncuro nyinshi, Yohana agenda agaragarana na petero mu gitabo cy'ibyakozwe n'intumwa. 

AMAHEREZO YA YOHANA

Kimwe n'izindi ntumwa, Bibiliya ntitinda ku buryo intumwa zapfuye. Gusa bicye ivuga, ivuga ko Yakobo mwene se wa Yohana yicishijwe inkota na Herode. (Ibyakozwe 12). Ubusanzwe, Yesu yari yarahanuriye Yohana ko "azagumaho kugeza ubwo azazira (Yohana 21:22). Ubu buhanuzi, ababwumvise babusobanuye nabi ko Yohana ngo atazapfa, (Yohana 21:23) ariko si cyo Yesu yashakaga kuvuga. Nyuma y'urupfu rwa Yakobo, (Ubwo hari ahagana mu mwaka wa 44 nyuma ya Yesu), na nyuma y'itotezwa rikomeye ry'abizera ryabaye mu kinyejana cya mbere, amateka yo hanze ya Bibiliya avuga ko Yohana yaba yarerekeje muri Efeso aho yakomeje gukora umuriko w'ivugabutumwa kugeza mu busaza bwe, ku myaka ikabakaba 100. Itotezwa ntiryarangiriye aho: Bibiliya ivuga ko Yohana yajugunywe ku kirwa cya Patmos azira ubutumwa bwiza. Abamujugunyeho bibwiraga ko ari bupfireyo, ariko yagezeyo Ijuru rirakinguka, abona Yesu mu cyubahiro cye cyose, ndetse ni yo yandikiye igitabo cy'IBYAHISHUWE. Iri ni isomo rikomeye: Abantu bashobora kukujugunya bazi ko ibyawe birangiye, ariko bikaba aribwo bitangiye! AMEN.

Twarangiza tuvuga ko uyu Yohana ari we wanditse ibitabo bikurikira muri Bibiliya:

- Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana

- Urwandio rwa 1 rwa Yohana

- Urwandiko rwa 2 rwa Yohana

- Urwandiko rwa 3 rwa Yohana

- Ibyahishuwe

NGUWO YOHANA, UMWIGISHWA YESU YAKUNDAGA CYANE. Imana idufashe, kugirango ubuzima bw'aba batubanjirije bubere inyigisho zo gutunganya imibereho yacu. AMEN.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

564 questions

143 answers

58 comments

8.7k users

...