24. Yesu aduhamagaye mu rukundo
(Yaririmbwe na Papi Clever na Dorcas. Ushobora kubashimira ukanda hano ukajya kuri youtube channel yabo)
1. Yes’ aduhamagaye mu rukundo,
Jye na we, ndetse n’ abandi
Kand’ ubu yiteguye kukwakira
Reka gutinda mu byaha!
Gusubiramo (Ref)
Garuka, garukaUgarukir’ Umukiza
Reka gutind’ aragutegereje
Non’ ugarukire Yesu
2. Ntutinde, dor’ araguhamagara
Ategereje ko waza
Hafi ya Yesu haracyar’ umwanya,
Ndets’ uhagije n’ abandi
3. Ibihe byacu bihita ningoga
Ntibizagaruk’ ukundi
Sanga Yesu vub’ ubon’ amahoro
Bikor’ ukiri muzima
4. Witegerez’ urukundo rwa Yesu
Ni rwo rukwiriye bose
Kand’ atwibuka kubw’ imbabazi ze
Jye na we ndetse n’ abandi