22. Yesu Umwami ni we utubaza

Iyi ndirimbo, abahanzi benshi barayiririmbye. wahitamo audio ushaka.



1. By Papi Clever na Dorcas. Kanda hano umushimire

2. By Kuberimana TV Kanda hano umushimire

=========Amagambo yayo=========

1. Yesu Mwami ni w’ utubaz’ ati:
Ni nde ntumye mu murima wanjye
Dore hari benshi bazimiye,
Gend’ ubamenyesh’ ubuntu bwanjye

Gusubiramo
Mana yanjye, ntegek’ ubu.
Unkozeho ikara ry’ umuriro
Mana yanjye, ntegek’ ubu.
Ntuma Mwam’ ubu nd’ imbere yawe

2. Umuntu w’ Imana yaravuze Ati:
Jye nta cyo nishoboreye
Arikw ashyuhijwe n’ umuriro,
Ati: Mana, noneh’ uz’ untume

3. har’ abantu benshi bazimira,
Batameny’ Umwami Yesu Kristo
Muze, tujye kubabwir’ inkuru
Y’ agakiza k’ ijambo rya Yesu

4. Igihe cy’ isarura gishize,
Abakozi bose bazataha
Kand’ Umwami wab’ azabakira,
Ababwir’ ati: Mwakoze neza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...