Andereya ni umwe mu ntumwa 12 za Yesu. Yavaga inda imwe na Petero, bombi bakaba bari bene Yona, bakaba barakomokaga i Betsayida hafi y'ikiyaga cya Genezareti, ariko ubwo Yesu yabahamagaraga bari batuye i Kaperinawumu aho bari batunzwe n'umwuga w'uburobyi mu kiyaga cya Genezareti.
Iyo witegereje neza uko Luka avuga mu gice cya 5 umurongo wa 9, usanga bishoboka cyane ko Andereye na Petero bafatanyaga uyu mwuga n'abandi bavandimwe babiri na bo baje kuba intumwa za Yesu. Abo ni Yakobo na Yohana bene Zebedayo. Luka abivuga atya: Luka 5:8-10 Simoni Petero ngo abibone atyo yikubita imbere ya Yesu ati “Va aho ndi Databuja, kuko ndi umunyabyaha!” [9]Kuko ubwe yari yumiwe n’abari kumwe na we bose babonye izo fi bafashe, [10]na Yakobo na Yohana bene Zebedayo bari bafatanije na Simoni na bo birabatangaza. Yesu abwira Simoni ati “Witinya, uhereye none uzajya uroba abantu.” [11]Bamaze kugeza amato yabo ku nkombe, basiga byose baramukurikira.
Mbere yo guhamagarwa, Andereya yari yarumvise inyigirho za Yohana Umubatiza, ndetse yari umwigishwa wa Yohana umubatiza. (Yohana 1:35, 40) Yohana Umubatiza ubwe ni we wabonye Yesu, abwira Andereya ati "Dore uwo mukwiye gukurikira". Uhereye ubwo, Andereya yahise ajya kuri Yesu areka Yohana Umubatiza kuko yiringiraga ko ashobora kuhabona inyigisho nshya.
Ukurikije ibivugwa muri Yohana 1:41, Andereya akimara kubona Yesu, yahise ajya kubwira umuvandimwe we Petero ati "Twabonye Messiya". Yohana 1:40-42 "Andereya mwene se wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bumvise Yohana bagakurikira Yesu. [41]Abanza kubona mwene se Simoni aramubwira ati “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo: Kristo). [42]Amuzanira Yesu, na we aramwitegereza aramubwira ati “Uri Simoni mwene Yona, uzitwa Kefa.” (Risobanurwa ngo: ibuye)." Ibi ni byo bituma Andereya afatwa na benshi nk'umuvugabutumwa wa mbere wazanye umuntu kuri Yesu.
Uretse kuba yarazanye mwene se Petero kuri Yesu, Andereya ntakunze kuvugwa cyane mu mavanjili, gusa incuro nkeya avugwa, agaragara nibura incuro 2 azana abantu kuri Yesu: Nyuma yo kuzana Petero, Andereya yongera kugaragara azana umuhungu wari ufite imigati itanu n'ifi ebyiri, Yesu arabitubura ahaza abantu barenga 5,000. (Yohana 6:8). Andereya yongera kugaragara nanone avuganira kuri Yesu Abagiriki bifuzaga kureba Yesu (Yohana 12:20-22).
IBYO TWAMWIGIRAHO:
Izo ni zo nshuro Andereya agaragara mu mavanjili: Guhamagarwa, Kuzana abantu kuri Yesu. Andereya n'ubwo atavugwa cyane mu mavanjili, ariko kuri bicye avugwaho agaragara nk'umuntu utari ushishikajwe no kwigaragagaza cyane, ahubwo yari ashishikajwe no kuzana kuri Yesu abo yashoboraga kubwira bose.
AMAHEREZO YE:
Bibiliya ntivuga iby'amaherezo ya Andereya. Amateka yo hanze ya Bibiriya avuga ko nyuma y'aho Yesu asubiriye mu Ijuru, Andereya yaba yarakomeje kuvuga ubutumwa bwiza mu bice byitwa Scythes, (ariho umuntu yagenekereza ko ari Uburusiya bw'ubu), nyuma aza kurangiriza ivugabutumwa rye mu Bugiriki, aho yaba yarishwe abambwe ku musararaba ahitwa Patras, ngo yaba yaramaze ku musaraba iminsi 2 ahorogoma akomeza no kubwiriza ubutumwa bwiza ababaga baje kumushungera.
Iby'aba bakozi b'Imana batubanjirije bijye bitwigisha.
Imana Ibahe umugisha.