21. Nimuze turebe imbere
Iyi ndirimbo, abahanzi benshi barayiririmbye. wahitamo audio ushaka.
1. By Papi Clever.
Kanda hano umushimire
2. By Joshua Mfitumukiza.
Kanda hano umushimire
3. By Aline _ Alpha Studio.
Kanda hano umushimire
=========Amagambo yayo=========
1. Nimuze tureb’ imbere,
Dutegerez’ igitondo
Twiringir’ Imana yacu,
Niy’ izakor’ imirimo
Izirukana Satani,
Izategek’ isi yose
Tuzanesha ni dusaba,
Kukw Iman’ ijy’ itwumvira
2. Dor’ impanda ziravuze,
Muze twese dukanguke,
Kukw Imana yac’ ishaka
Yuko twese tub’ abera
Buri muntu mu Itorero,
Ab’ uwejejwe muri ryo
Nshuti, reka kwiganyira,
Urahabw’ imbaraga nshya
3. Muririmbir’ Ihoraho,
Yes’ ari hamwe natw’ ubu
Tunesh’ ibigerageza
Kubw’ imbaraga za Yesu
Nimuze tumukorere,
Tumuh’ ubutunzi bwacu
Ndets’ ubwenge n’ umutima
Bikorer’ Umwami Yesu!
4. Kand’ abantu benshi cyane
Ntibaz’ inzira y’ ijuru
Babohewe mu maboko
Ya wa mugome Satani
Muze twese tubashake,
Tubasangish’ Umukiza
Ntiducogore gusenga
Kugez’ ubwo Yes’ azaza!