0 like 0 dislike
236 views
in Ibibazo byerekeye itorero by (17.3k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (17.3k points)

Ubusanzwe iyo tuvuga Itorero rya Kristo, byumvikana mu buryo bubiri: Habaho Itorero ryo ku isi yose ari na ryo mugeni wa Kristo (Universal Church), hakanabaho n'Itorero ry'akarere (Local Church). Iyo tuvuga local church ni ho hagomba kumvikana amazina atandukanye nka Mount Olives Temple, Restoration Church, Assemblies of God, Zion Temple, ADEPR.... n'ayandi menshi atandukanye. Muri rusange aya Matorero yitwa "Pentecostal Churches" (Amatorero y'Umwuka) agira imyizere imwe (Doctrine), n'ubwo atandukanije amazina; ariko agatandukanira ku mitere n'imikorere yayo. (Ushobora  gukanda hano ukareba muri rusange ibyo amatorero y'umwuka yizera (Doctrine)

Uku gutandukana kw'imikorere si ikibazo ahubwo ni igisubizo: Hamwe usanga bashyira imbaraga mu kwigisha, abandi mu kuramya Imana, abandi kuri discipline y'Umukristo, abandi mu ivugabutumwa.... . Ibi bituma buri Torero rigira uko ryimika abashumba bahamagawe, rikanagira umurongo bakoreramo bitewe n'iyerekwa bafite. Ibi bituma mu matorero amwe usanga hari iyi miterere 3 y'abashumba ikurikira:

- Amatorero amwe Abashumba usanga bagomba gukora umurimo mu buryo buhoraho (Full time ministers), bisobanuye ko nta wundi murimo bemerewe gukora

- Ahandi usanga Umushumba (cyangwa abashumba) bemerewe gukora indi mirimo ibabeshaho

- Ahandi usanga Itorero rifite abashumba benshi, bamwe muri bo bakaba bagomba gukora umurimo mu buryo buhoraho, abandi bakemererwa gukora indi mirimo ibabyarira inyungu.  Mu buryo budasubirwaho, igihe Umushuba akora umurimo mu Itorero mu buryo buhoraho (Full time Ministry), Itorero riba rigomba kumumenyera uko azabaho. Ibi rwose ni inyigisho ishingiye kuri Bibiriya:  1 Abakorinto 9:13-15 "Ntimuzi yuko abakora imirimo yo mu rusengero batungwa n’iby’urusengero, kandi abakora imirimo y’igicaniro bakagabana iby’igicaniro? [14]N’Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavuga ubutumwa bwiza batungwa n’ubutumwa. [15] Ariko jyeweho nta cyo muri byo nakurikije, kandi sinandikiye ibyo kugira ngo mubinkorere. Ibyambera byiza ahubwo ni uko napfa, kuruta ko umuntu yahindura ubusa uko kwirata kwanjye."

Ariko rero, Pawulo we n'ubwo yari abifitiye uburenganzira, yangaga kugira uwo aremerera, yari umuboshyi w'amahema, yavugaga ubutumwa bwiza ku manywa, bwakwira akajya kuboha amahema akayagurisha akibeshaho. Ibi bigaragaza ko byombi bishoboka, umushumba ashobora kubeshwaho n'itorero, ashobora no gukora umurimo w'Imana akanakora uwe umutunze, byombi nta cyaha cyibirimo. Pawulo yandikira Timoteyo, yaramubwiye ati "Abakuru b’Itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvuga ijambo ry’Imana no kwigisha, kuko ibyanditswe bivuga ngo “Ntugahambire umunwa w’inka ihonyōra”, kandi ngo “Umukozi akwiriye guhembwa.” (1 Timoteyo 5:17-18)

Icyo Pawulo yavugaga ni iki: None se ko bibujijwe guhambira umunwa w'indogobe igihe cyose iyo ndogobe iri ku murimo, Ni iki cyatuma Umukozi w'Imana ahambirwa umunwa kandi ari ku murimo? Umuntu se ntaruta indogobe kure? Njyewe urimo kwandika ibi sindi umushumba, ariko ndahamya mpagaze ku maguru abiri ko bidakwiriye gutekereza ko abashumba bagomba kutwihotorera. Abenshi muri bo bafite imiryango, abana, abo bashakanye, abenshi muri bo na bo bafite diplome nk'izacu, abenshi muri bo bafite ubushobozi bwo gucuruza nkatwe...., none se igihe bahisemo gukora umurimo mu Itorero mu buryo buhoraho, dutekereza ko babaho bate? Kuba Pawulo atarifuje guhabwa ibimutunga igihe yari i Korinto si itegeko ahubwo ni irengayobora.

 Ku rundi ruhande, abashumba na bo bafite byinshi bakwiriye kwigira kuri Pawulo igihe bafite ubushobozi bwo kwibeshaho bakabukoresha, kugirango batagira uwo baremerera. Igihe Pawulo yasezeraga ku Itorero rya Efeso aho yari amaze imyaka 3 yababwiye Ijambo rikomeye: Ibyakozwe n'Intumwa 20: 32-35 "Kandi none mbaragije Imana n’ijambo ry’ubuntu bwayo, ribasha kububaka no kubahana ibiragwa n’abejejwe bose. [33]Sinifuje ikintu cy’umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda. [34]Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye, n’abo twari turi kumwe. [35]Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ”

UMWANZURO: Nk'uko twabivuze, imikorere y'amatorero iratandukanye: Hari amatorero agenera umushumba umushahara uzwi, hari amatorero yishingira ibibeshaho umushumba byose bitabaye ngombwa kumugenera umushahara, ibi byose si icyaha, si ikosa, si n'ubuyobe, ahubwo ni inyigisho ya Bibiriya.

Murakoze, Imana ibahe umugisha.

by
0 0
Aha ntibizoroha
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

564 questions

143 answers

58 comments

8.6k users

...