Gusubiza neza iki kibazo bisaba kubanza gusobanukirwa neza amateka y'icyo twita "ishuri".
Niba dufata ishuri nk'uko turizi ubu, ni ukuvuga ahantu abantu bicara bakigishwa n'umuntu cyangwa abantu, bagahabwa amasomo yabanje gutegurwa, hakabamo n'ibyiciro bigendeye ku myaka cyangwa ubumenyi, amateka yaryo si aya cyera cyane nk'uko abantu bamwe baba babyibwira:
Hanze ya Bibiliya, amateka agaragaza ko amashuri nk'uko tuyazi ubu atabagaho mbere ya Yesu. Icyo gihe habagaho nk'icyo umuntu yakwita "Gutozwa" kw'abantu, aho mu bihugu byari byarateye imbere habagaho gushyira hamwe abantu bacye bafatwagwa nk'abahanga, bakigishwa cyane cyane ibijyanye na "philosohie". Nyuma ya Yesu, amashuri nk'uko tuyazi ubu yatangiye kubaho ahagana mu kinyejana cya 15.
Muri Bibiliya mbere ya Yesu, nko mu gihe cy'umuhanuzi Samuel, habagaho ibyo bamwe bita ubu "ishuri ry'abahanuzi", hari ahantu hahurizwaga hamwe abasore bakigishwa amategeko kandi bagatozwa gukorera Imana. Mwene aya mashuri (niba ariko twayita) yabaga i Beteli, n'i Yeriko, ahabaga abana b'abahanuzi babarirwaga muri 50. (2 Abami 2:1-7)
Mu isezerano rishya nyuma ya Yesu, mu gitabo cy'ibyakozwe n'intumwa havugwa ahantu muri Efeso hari hari ishuri ryari iry'umugabo witwaga Turano, ndetse iri shuri Pawulo yaryigishijemo kenshi. Ibyakozwe 19:9 "Ariko bamwe binangiye imitima banga kwizera, batukira Inzira ya Yesu imbere y'abantu. Ava muri bo arobanura abigishwa, iminsi yose agīra impaka mu nzu yo kwigishirizamo ya Turano." mu ndimi z'amahanga bavuga neza "School, Ecole) ( Actes 19:9 "Mais, comme quelques-uns restaient endurcis et incrédules, décriant devant la multitude la voie du Seigneur, il se retira d'eux, sépara les disciples, et enseigna chaque jour dans l'école d'un nommé Tyrannus. Act 19:9 "But when divers were hardened, and believed not, but spake evil of that way before the multitude, he departed from them, and separated the disciples, disputing daily in the school of one Tyrannus.)
Uretse ibyerekeranye n'amashuri, ihame ryo kwigishwa no gutozwa gukorera Imana rigaragara henshi muri Bibiliya. Abakozi b'Imana benshi muri Bibiliya bagaragara batozwa n'ababakuriye: Nka Pawulo, uretse kuba yari yarize cyane amategeko mu by'Abafarisayo, yanatorejwe ku birenge bya Gamaliyeli. Elisa yatojwe na Eliya, Yosuwa yatojwe na Mose....
Muri Bibiliya hagaragara kenshi abantu bigisha abandi mu buryo bumwe cyangwa ubundi. 2 Ngoma 17:9 "Abo bigisha mu Buyuda bafite igitabo cy'amategeko y'Uwiteka, bagenda imidugudu y'i Buyuda yose bigisha abantu."
Ubwo Daniel na bagenzi be batatu bagezwaga i Babuloni, bashyizwe mu ishuri ry'Abakaludaya ryo kubigisha ururimi n'umuco by'i Babuloni imyaka itatu yose. (Daniel 1:1-5)
Bibiriliya iratuburira ku ngaruka zo kutigishwa: Yesaya 29:11-12 "Kwerekwa kose kwabahindukiye nk'amagambo yo mu gitabo gifatanishijwe ikimenyetso, iyo bagihaye umuntu wigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Simbasha kugisoma kuko gifatanishijwe ikimenyetso”, 12maze bakagiha utigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Reka da! Sinigishijwe.”
==> Biragaragara mu buryo butajijinganywaho ko ku mukozi w'Imana, ihame ryo kwemera guca bugufi ukigishwa cyangwa ugatozwa gukorera Imana si inyigisho z'ubuyobobe. Ubu se iyo uza kuba utarize gusoma, wari kuba urimo gusoma ibi?
==> Ku rundi ruhande, Bibiliya ntivuga ngo kugirango ube umukozi w'Imana ugomba kuba warize kugeza ku rwego runaka. Abayobozi b'amadini n'amatorero ni bo bakagombye gushyiraho umurongo-ngenderwaho, birumvikana ko ku ruhande rumwe biragoye cyane ko wayobora abantu utanazi gusoma no kwandika, ku rundi ruhande, abayobozi bakagombye kumenya urwego runaka n'ubumenyi urwo rwego rukeneye.
==> Ni byo rwose ko gukorera Imana bisaba mbere na mbere ko uba warahamagawe, ariko umuhamagaro ntukuraho kwemera gutozwa no kwigishwa. Muri uyu murimo w'Imana nta kintu nabonye gisenya nko kugira ishyaka ritarimo ubumenyi. Mwene iri shyaka akenshi rirasenya aho kubaka.
==> Birumvikana ko buri muntu wese ufite umutwaro wo gukorera Imana atariko yagira amahirwe yo kwiga ishuri rya Bibibiliya kubera impamvu zitandukanye. Yewe, n'intumwa za Yesu ubwazo ntabwo ariko zose zari zarize amashuri asanzwe, ndetse bamwe muri bo batekerezwaga nk'abaswa kuko batari barize amashuri y'icyo gihe. Iyo Yesu yatoranyaga ntiyarebaka ku mashuri mbere na mbere. Ibyakozwe 4:13 "Babonye ubushizi bw'amanga bwa Petero na Yohana, kandi bamenye ko ari abaswa batigishijwe baratangara, maze bibuka ko babanaga na Yesu."
==>Habaho ibyo twita "kwigira mu murimo" (Guhamagarwa, ugakora ariko ugakora uniga icyarimwe). Na byo bibaho kandi si ikosa.
==> Muri context y'u Rwanda, aho ubuyobozi bwa Leta busaba ko kugirango umuntu abe umukozi w'Imana ku rwego runaka agomba kuba yarize amashuri ya Bibiliya runaka, ni ngombwa cyane kugendera ku ihame ryo kubaha ubuyobozi. Ahantu honyine Umukristo ashobora kutubaha ubuyobozi, ni igihe itegeko ry'ubuyobozi rihabanye n'itegeko ry'Imana (Ibyakozwe 5:29). Rero kuri iki kibazo turiho, ntabwo amabwiriza y'ubuyobozi atandukanye n'aya Bibiliya, kuko ihame ryo kwigishwa no gutozwa na ryo ni ihame rya Bibiliya.
Murakoze, Mwuka Wera akomeze atuyobore.
Ev. Innocent M.