0 like 0 dislike
116 views
in Ibibazo byerekeye itorero by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Iki ni ikibazo cyiza abantu benshi bakunze kwibaza. Mbere yo gusubiza iki kibazo mutwemerere tubanze dutandukanye ibyo bamwe batekereza ko ari amatorero kandi atariyo. Hanyuma turareba incamake y'aho Amatorero amwe n'amwe akomora amazina yayo.

Buri bantu bose bahuriye muri group imwe basenga Imana siko bitwa Itorero rya kristo. Muraza kutwihanganira tubanze twisegure, gusubiza neza uwabajije iki kibazo biraza kudusaba kuvuga amagroup amwe n'amwe mu mazina, ntabwo twifuza ko hagira ukeka ko tugambiriye kugira uwo twibasira, twe tuvuga ubutumwa bwiza tutarwana intamba z'amadini, oya rwose.

Itorero si inyubako cyangwa izina. Itorero ni ihuriro ry'abizera bagize umubiri wa Kristo, bahurira ku kuba bategereje Yesu bayobowe na Mwuka Wera. Habaho "Universal Church" na "Local Church". Universal Church, ni Itorero ryo ku isi yose, rigizwe na buri wese wizeye Yesu by'ukuri, aho yaba ari hose, akaba ari we Mugeni utegereje umukwe. Iri ni ryo Torero Yesu yapfiriye, kandi ni ryo azajyana nagaruka gutwara umugeni, Local Church cyangwa Itorero ry'akarere, ni ba bandi tuvuze haruguru bishyira hamwe kuko hari icyo bahuriyeho, bagakurikirira hamwe inyigisho zibategurira kuba abigishwa ba Kristo. aba bashobora gufata "Denomination" cyangwa "izina" runaka, si icyaha. Aya mazina ni yo abantu bakunze kwitiranya n'Itorero, ariko ukuri guhari ni uko itorero atari izina. Hagiye hariho za groups zitandukanye ariko nyamara zitagize "Itorero rya kristo". INGERO

- Cults: Izi ni groups z'abantu bavuga ko ari abakristo, ariko bagahakana zimwe mu nkingi za mwamba zigize imyizerere y'ukuri n'ukwizera kwa Gikristo. (Kumenya iby'ukuri ibyo itorero rya kristo ryizera wakanda hano). Urugero rwihuse twatanga ni nk'Abahamya ba Yehova (Bahakana ko Yesu ari Imana) cyangwa aba Mormons. Bityo rero, abo ntibagize Itorero rya kristo kuko bahakana zimwe mu nkingi za mwamba za Kristo.

- Idini: Idini kuritandukanya n'Itorero bijya bigorana cyane, ariko niba wasomye icyo Itorero aricyo, wamenya idini urifashe n'ikinyuranyo cy'itorero. Nusoma neza kugeza hasi uraza gusobanukirwa n'idini, ariko reka tubanze tuguhe urugero ruragufasha: Islam, Bouddhism....

Ubundi ibyerekeranye n'amazina y'amatorero (Denomination), byatangiranye n'amavugurura ya Giporoso (Protestant movements); ayo mavugurura yatangiranye na Martin Luther mu kinyejana cya 16. DORE INKOMOKO Y'AMAZINA AMWE N'AMWE Y'IKUBITIRO: (Nk'uko twabivuze abantu bafata aya mazina bakayitiranya n'amatorero ariko siko biri)

1) GUTANDUKANA GUSHINGIYE KU MAVUGURURA

==> Martin Luther akimara kuvugurura imyizerere yabaga muri kiriziya Gatolika, abemeye gukurikira inyigisho ze bahise bafata izina rya Lutherans (Dukunze kubita Abaluteri) 

==> Nyuma yaho, Umukozi w'Imana witwa John Wesley, yaje gushyiraho uburyo bwatuma Umukristo akura mu mwuka, ubwo buryo abwita "Methods for Spiritual growth". Abakurikiye izi nyigisho baje gufata izina ry'aba "Methodist" 

==> Mu gihe Ubukristo buvuguruye bwarimo bukwira, bamwe mu bayobozi baje gusanga hakwiriye gushyirwaho mu itorero rya Kristo uburyo buhamye bw'ubuyobozi bushingiye kuri Bibiriya. (Leadership). iri jambo "leadership" mu kigereki ni Presbyteros. Ubwo haba havutse "Presbyterians".

==> Nyuma y'aha, abandi baje gusanga bikwiriye kuvugurura "Umubatizo" n'uburyo bwo gutegura abifuzaga kubatizwa. Ubwo hahise havuka "Baptist"

2) GUTANDUKANA GUSHINGIYE KU MIHAMAGARO:

Kuva kuri aya mazina ane yo hejuru, abandi buhoro buhora bagiye bifuza gushyira imbaraga mu kintu runaka bitewe n'imihamagaro ibariho: Bamwe bifuje kwigisha Bibiriya kurusha ibindi, abandi bifuza gushyira imbere gusenga mbere ya byose, abandi kuzana abantu kuri yesu mbere ya byose, Kuramya no guhimbbaza.... uko buri group yifuzaga gushyira imbaraga mu kintu runaka, byabaga ngombwa ko bafata izina runaka ribatandukanya n'abandi. Gufata izina ritandukanye n'irindi ntibisobanuye ko ushinze itorero rishya. OYA.

Mwitegereze neza, twirinze kuvuga Itorero, turakoresha ijambo "izina", kuko amazina aratandukana ni na menshi, ariko Itorero rya kristo ni rimwe.

3) GUTANDUKANA BISHINGIYE KU NYIGISHO ZA BIBIRIYA

Nyuma yo kugenda batandukana bishingiye kubyo bifuza gushyiramo imbaraga, hagiye haza no gutandukana bishingiye ku nyigisho ziboneka muri Bibiriya ubwazo: Bamwe bati biracyakenewe kuziririza isabato (7th day Adventist), abandi bati si ngombwa, abandi bati Abakristo bagomba kuzura Mwuka Wera no kuyoborwa na We (Pentecostal), abandi bakagira uko bumva ibijyanye n'ibihe bya nyuma, imihango y'Itorero, ukwizera n'imirimo, agakiza, Isirayeli n'ahazaza hayo, kuzamurwa kw'Itorero, Ijuru n'umuriro.... n'ibindi. Bisobanuke neza ko iri tandukana atari ikibazo cya Kristo n'Itorero rye, ni ikibazo cy'uburyo abantu bagiye bumva ibyanditswe byera, bamwe bakagira ishyaka ryo kubishyira mu bikorwa bakurikije uko bibwira ukuri kwabyo.

 AMACAKUBIRI

Ntitwakwirengagiza ko amazina amwe namwe yagiye avuka bishingiye ku macakubiri asanzwe y'abantu. Tubona kenshi Umushumba w'itorero ry'akarere runaka agirana amakimbirane n'abo bakorana umurimo, igice kimwe kigahitamo gusohoka kigatangira umurimo ku ruhande mu rindi zina.

ITANDUKANIRO RYA DOCTRINE NA DISCIPLINE

Bikwiririye gusobanuka neza ko nubwo amazina yaba menshi, muri rusange Amatorero y'Umwuka twita pentecostal yose agira imyizerere imwe 100% (Doctrine). Aya ni amatorero yiyemeje kuyoborwa n'Umwuka Wera. Abantu bakunze kwitiranya imyizerere (doctrine)na discipline, ariko amatorero ya Pentecostal yose yizera kimwe 100%. Discipline zo ziratandukana, ariko doctrine ni imwe. Iyo hagize kimwe mu bigize inkingi za mwamba kivamo ntibakizere, aho ni ho bihinduka cult. Ibyo twizera nka Pentecostal Church wabibona hano, iyo ni yo doctrine. Naho discipline zo ziratandukana: Kudefiriza umusatsi no kutawudefiriza si doctrine, ni discipline. Gusenga ku cyumweru cyangwa kuwa 5 si doctrine, ni discipline. Kwemerera abagore kwambara amapantalo no kubibabuza si doctrine, ni discipline. Kubatiza umuntu yambaye ikanzu yera cyangwa iy'ubururu si doctrine, ni discipline. Kwemera ko Yesu ari Imana ni Doctrine. Iyo utizera ko Yesu ari Imana ntuba ukiri Church, uba uri cult. Kwizera Imana imwe rukumbi, kwizera Bibiriya Yera yose uko yakabaye, kwemera impano y'agakiza kabonerwa muri Yesu gusa, ni doctrine.... n'ibindi. Ibi byose tubyizera kimwe nka Church imwe, mu gihe no mu isanzure, ntibihindukana n'ibihe cyangwa ahantu. Niko byari bimeze muri 1200, muri 1500 no muri 2020. Niko bimeze muri Afganistan, muri USA, muri Somalia, mu Rwanda, muri Siriya, muri Isirayeli, ku kwezi, kuri Mars n'ahandi hose mu isanzure doctrine ni imwe kandi ntihindukana n'ibihe. Ariko discipline yo ihindukana n'ibihe n'ahantu: Uko Pawulo yaramyaga Imana siko turamya uyu munsi, uko abakristo bo mu Rwanda basenga siko abo  muri Arabiya Sawudite basenga.....

Uko byagenda kose, amazina nashaka abe menshi cyangwa make, discipline nizishaka zibe nyinshi cyangwa nke, umugeni wa Kristo agomba kumenya ko Itorero rya Kristo ari rimwe. Amacakubiri no kwirema ibice ni kimwe mu biranga imirimo ya kamere. i Korinto higeze kuvuka amacakubiri y'abantu biremaga ibice bakurikije uwababwirije ubutumwa bwiza, Pawulo abandikira abihangangiriza ababwira ati: "Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese muri mwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Ariko jyeweho ndi uwa Apolo”, undi na we ati “Jyeweho ndi uwa Kefa”, undi ati “Jyeweho ndi uwa Kristo.” Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo?" (1 Abakorinto 1:12-13)

Uko niko kuri: Kristo ntiyigeze agabanywamo ibice, Itorero rya kristo ni rimwe. Nushaka ube uteranira ahafite izina rya Nazareen, Restoration, Mount Olives, Zion, Eden.... Ayo ni amazina gusa nta kindi. Iyo diversity ntitugomba kuyibona nk'ikibazo, ahubwo igihe cyose ihagaze kuri doctrine nzima, ndetse ikigisha Umukristo discipline nzima itamushyira mu kaga cyangwa ngo iteze ikibazo agace bakoreramo umurimo, byakatubereye igisubizo. Ikibazo si diversity, ikibazo ni division.

Uwiteka Imana abahe umugisha, 

...