20. Mana, nyoherereza umuriro wawe

1. Mana, nyohererez’ umuriro wawe,
Ubu ni wo ntegereje
Mp’ ubugingo bwiza, umpe n’ uruku ndo
Unyuzuz’ ibyiza byawe Yesu

2. Ibitagushimishije, ubitwike
Unyogeshe ya maraso
Undinde kub’ umunyagasunuguro
Yes’ unyeze mbone gutungana

3Yes’ undinde, sinkakugomer’ ukundi
Kand’ umar’ umubabaro
Nyoboz’ ukuboko kwawe Mwami Yesu,
Kuko kenshi nd’ umunyatege nke

4. Mw ijuru tuzanezerwa bihebuje
Umubabar’ uzashira
Hazabamw indirimbo zo gushimira,
Zo guhimbaza Yesu Mucunguzi

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...