0 like 0 dislike
178 views
in Ibibazo byerekeye Imana by
edited by
Has anyone ever seen God?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)
selected by
 
Best answer

Bibiriya ivuga ko nta wigeze abona Imana cyeretse Umwana wayo (Yohana 1:18). Mu gitabo cyo Kuva 33:20, Imana ubwayo iravuga iti: “Ntiwareba mu maso hanjye, kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho”.  Ibi byanditswe byera bisa n’ibivuguruza ibindi byanditswe bigaragaza abantu bagiye babona Imana. Urugero, Kuva 33:11 hagaragaza Mose aganira n’Imana barebana. Ni gute Mose yaba yaravuganaga n’Imana barebana, mu gihe ntawe ushobora kureba Imana ngo abeho?

Iyi mvugo ngo barebana, igaragaza Mose avugana n’Imana mu busabane bwa hafi cyane, nk’uko umuntu yaganira n’inshuti ye.

Mu Itangiriro 32:30, Yakobo yabonye Imana yamwigaragarije mu ishusho y’umugabo. Mu by’ukuri ntiyabonye Imana uko iri. Ababyeyi ba Samusoni, bahindishijwe umushyitisi n’uko babonye Imana (Abacamanza 13:22),Ndetse baravuze bati: "Ni ukuri turapfa kuko tubonye Imana"  Ariko mu by’ukuri Imana yabiyeretse mu ishusho ya Marayika. Yesu yari Imana mu ishusho y’umuntu. Muri ubu buryo, abantu iyo barebaga Yesu babaga barimo kureba Imana.

Umwanzuro: Yego, Imana ishobora kubonwa, kandi abantu benshi barayibonye. Ariko kandi nanone, nta muntu wigeze abona Imana uko iri mu cyubahiro cyayo cyose. Muri kamere yacu yaguye, Imana iramutse itwigaragarije uko iri twahita dupfa. Igihe cyose Imana yashatse kwiyereka umuntu, yamwiyeretse mu buryo kamere-muntu ishobora kwihanganira. Ibi bitandukanye no kubona Imana uko iri mu cyubahiro cyayo cyose.  Bamwe yabiyeretse imeze nk’umugabo (Yakobo), abandi yabiyeretse imeze nka Marayika (Manowa), abandi yabiyeretse imeze nk’umuyaga (Eliya)……….. Ariko nta wigeze abona Imana uko iri mu cyubahiro cyayo cyose.

by (16.9k points)
0 0
Praise be the name of our Lord Jesus
by (16.9k points)
0 0
Amen, come Jesus, Amen
...