19. Mana, turategerejekwakir’ uwo Mwuka wawe
(Yaririmbwe na Papi Clever na Dorcas. Kubashimira, wakanda hano ukajya kuri youtube channel yabo)
1. Mana, turategereje
kwakir’ uwo Mwuka wawe
Tumugusabye twizeye;
Mutwoherereze, Mana,
Gusubiramo
Mana yacu, Mana yacu,
Woherez’ Umwuka wawe
Mu mitima yacu twese,
Twuzuriz’ isezerano
2. Wonger’ ucan’ umuriro,
Mu mitima yacu twese
Ibitagushimishije,
ubitwikish’ umuriro
3. Duh’ imitim’ iboneye,
Tuve mu gasuzuguro,
Utuber’ Umwami twese,
Utegek’ abantu bawe
4. Utwuzuz’ iminsi yose,
Urukundo rwawe Mana
Tub’ inzu y’ Umwuka Wera,
Ahore muri tw’ iteka
5. Kand’ impano Z’ umwuka,
uzitugabire Mwami
Ndets’ ukize n’ abarwayi,
na bo bakumenye Mana