0 like 0 dislike
118 views
in Ibibazo byerekeye agakiza by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Ubuntu n'Imbabazi ni ibintu bibiri by'ingenzi mu nyigisho za Gikristo, rimwe na rimwe abantu barabyitiranya ariko bifite itandukaniro rikomeye. Gusobanukirwa neza Ubuntu bw'Imana byinjiza Umukristo mu mizi y'ibyo yizera nyabyo, mu gihe kutabusobanukirwa bitera abantu kubusobanura uko bishakiye, bikabatera kwinjira mu nyigisho z'ibinyoma n'ubuyobe bukomeye, bakagoreka umuzi w'ibyo twizera. 

Mutwemerere dusobanure Ijambo "Ubuntu", turaza kwifashisha kenshi indimi z'amahanga kugirango birusheho gusobanuka aho turi bubone ko bikenewe.

UBUNTU: Muri Bibiriya, ijambo "Ubuntu" turisoma mu ndimi z'amahanga nka "Grace", mu gihe imbabazi ari "Mercy" cyangwa "Forgiveness" muri version zimwe na zimwe. No mu buzima busanzwe bwo hanze aha, ijambo "grace" rikunze gukoreshwa mu bintu bitandukanye: URUGERO: Iyo Bank iguhaye inguzanyo, rimwe na rimwe iguha icyo bita "grace period", Iki ni igihe uhabwa mbere yo gutangira kwishyura inguzanyo. Ni nko kuvuga ngo ubundi wari ukwiriye gutangira kwishyura mu kwa mbere, ariko uzatangire kwishyura mu kwa kane! ..... N'izindi ngero.

UBUNTU = IBYIZA UMUNTU AGIRIRWA ATARI ABIKWIRIYE

Imbabazi ni kimwe mu bintu biranga UBUNTU bw'Imana. Imbabazi ziri mu buntu, ariko ubuntu ntiburi mu mbabazi. Twagiriwe imbabazi ku bw'ubuntu bw'Imana. Bisobanuye ko izo mbabazi tutari tuzikwiriye, ariko nubwo bimeze bityo, Imana yarazitugiriye. Hari imirongo itatu tugirango dusomere hamwe, idufashe kubona imiterere y'umuntu imbere y'Imana:

- Umubwiriza 7:20 "Ni ukuri nta mukiranutsi uri mu isi, ukora neza ntacumure."

- Abaroma 3:23 "Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana,"

- 1 Yohana 1:8 "Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe."

Iyo mirongo yo hejuru iragaragaza Umutu uwo ari we: Ni umunyabyaha. Ingaruka zabyo ni izihe? Ngizi:  Abaroma 6:23 "Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu." Ni ukuvuga ngo mu buryo budasubirwaho icyo twari dukwiriye ni urupfu! (Gutandukana n'Imana burundu no kurimbuka!). Aho ubuntu bw'Imana bubera ubuntu, ni uko yaduhaye ibyo tutari dukwiriye, twari dukwiriye urupfu ariko iduha ubugingo. Nta kiza twari dukwiriye gituruka ku Mana, nta mugisha w'Imana twari dukwiriye; Imana nta kintu itugomba. Buri cyiza duhabwa kivuye ku Mana, ni imbuto y'ubuntu bwayo: ABEFESO 2:5 "Ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije)". Ku bw'ubuntu bwayo, iratwemera, ikaduha imigisha tutari dukwiriye, ikanaduha ibyiza tutari kuzapfa tubonye. N'ubwo waba umunyangesonziza bingana iki, n'ubwo wakora ibishimwa n'abantu bingana iki, bitabaye ubuntu bw'Imana nta kindi cyari kugukiza. 

Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira". Kugirango ugirirwe imbabazi, ugomba kwegera intebe y'ubuntu udatinya. Abaheburayo 4:16 "Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye."

 N'UBWO BIMEZE BITYO, NTITWEMEREWE GUKORA IBYAHA TWITWAJE UBUNTU. "Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage?Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?" Muri make, twari dukwiriye gucirwaho iteka kubera ibyaha byacu, ariko ku bw'ubuntu bw'Imana iduha ibyiza tutari dukwiriye, IMBABAZI zayo zibonerwa muri Yesu Kristo zituma tubabarirwa, tubarwaho gukiranuka ititaye ko turi abanyabyaha.

ICYITONDERWA

- Ubuntu bw'Imana n'imbabazi zayo bibonerwa muri Yesu gusa. Kugerwaho n'ubunttu bw'Imana bigusaba kwizera Yesu.

- Inyigisho zivuga ko kubw'ubuntu bw'Imana, ngo Yesu yababariye ibyaha byahise, ibiriho n'ibyo tuzakora ejo ni ubuyobe bukomeye. Ibyo bisa nk'aho twemerewe gukora ibyaha twitwaje ubuntu bw'Imana, nyamara iyo hagize ubikora atyo aba ahinduye ubusa ubuntu bwayo. Ni ngombwa cyane kuzirikana iki cyanditswe: "Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana. Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga, ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje, nkanswe ukandagiye Umwana w’Imana, agakerensa amaraso y’isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi? (Abaheburayo 10:26-29)

Ni ikinyoma rwose cyambaye ubusa, ni n'ubuyobe bukomeye, gutekereza ko icyaha uzakora ejo Yesu yarangije kukikubabarira uyu munsi cyangwa ikindi gihe cyashize. Gutekereza utyo biyuma wibwira ko nta cyo bimaze gusaba Imana imbabazi igihe ukoze icyaha, kuko nyine uba wibwira ko icyo cyaha yarangije kukikubabarira cyera utaranagikora. Icyaha uzagwamo ejo, Yesu azakikubabarira ejo na nyuma yaho nugisabira imbabazi. Naho nugikora uyu munsi nkana, ubigambiriye, witwaje ko yarangije kukikubabarira ejo hashize cyangwa cyera, uzaba ukoze ibintu bitatu bibi dusomye mu cyanditswe cyo hejuru:

1) Uzaba ukandagiye Umwana w'Imana

2) Uzaba ukerensa amarayo yakwejesheje

3) Uzaba uhemuye Umwuka utanga ubuntu.

UBUNTU BW'IMANA ntabwo buduha uburenganzira bwo gukora ibyaha. Yego, Umukristo ashobora kugwa mu cyaha, kandi igihe akiguyemo, akihutira gusaba Imana imbabazi, akizera ko Ikiranukira kumubabarira ku bw'imbabazi zayo zitagira akagero. Izo ni IMBABAZI. *1 Yh 1:9* "Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose." Dufite isezerano ryo kubabarirwa ibyaha tuzakora ahazaza, nitubyicuza tugasaba Imana imbabazi. Ariko gutekereza ko icyaha uzakora ejo warangije kukibanarirwa utaranagikora, bisobanuye ko nugikora nta mpamvu yo kwihana uzaba ufite. Umuntu yihana icyaha yarangije gukora, nta wihana icyaha ateganya gukora. Gutekereza ko Yesu yababariye ibyaha tutarakora ahubwo tuzakora ejo hazaza, bituma abantu babaho ubuzima butarangwamo kwihana. Ndetse bibaha *pass* yo kwikorera ibyaha uko bishakiye. Sibyo.

Ndabashimiye kandi mbaragije Ijambo ry'Imana riboneka mu murongo wa nyuma wa Bibiriya, IBYAHISHUWE 22:21 "Ubuntu bw’Umwami Yesu bubane namwe mwese. Amen. The Grace of our Lord Jesus Christ be with you all. Amen. Que la grace de notre Seigneur Jesus-Christ soit avec vous tous, Amen."

...