16. Za mbaraga zamanukiye abigishwa ba Yesu
1. Za mbaraga zamanukiye abigishwa ba Yesu mu murwa Yerusalemu;
Iyo ni Pentekote
Izo mbaraga z’ Umukiza, Ziriho n’ ubu!
Mushim’ Imana
Ref:
Impano, impano, izo mpano z’ Imana,
Na n’ ubu ziriho, na n’ ubu ziriho
Impano impano, izo mpano z’ Imana,Na n’ ubu ziriho
2. Yesu yabasezeranije kuzahabw’ imbaraga
Bashimy’ Imana, kuk’ Umwuka yabamanukiye
Abari bafit’ intege nke,
Bigishije n’ imbaraga nyinshi
3. Uwo Mwuka iy’ atujemo, atwuzuz’ imbaraga
Duhabwa kwizera gushyitse, tukanesh’ umubi
Tugir’ umuriro w’ Imana,
Tuzan’ abandi k’ Umucunguzi
4. Yes’ ujye mu mitima yacu, ucane mw umuriro
Iminsi yose tugumane kwera mu mitima
Mwuka Wera, ngwino nka mbere,
Kuri wa munsi wa Pentekote