15. Amasezerano yose uko Imana iyatanga
Iyi ndirimbo, abahanzi benshi barayiririmbye. wahitamo audio ushaka.
1. By UWIMANA Aime.
Kanda hano umushimire
2. By Josh Ishimwe (Gakondo).
Kanda hano umushimire
3. By Apotre Gitwaza.
Kanda hano umushimire
=========Amagambo yayo=========
1. Amasezerano yose ukw’ Iman’ iyatanga,
Yakomejwe n’ amaraso y’ Umwami wacu Yesu
Gusubiramo
Isi nib’ izavaho, Ijuru rikavaho
Uwizer’ azabona Ayo masezerano
2. Jy’ ukora nka Aburahamu, wubur’ amaso yawe
Bar’ inyenyeri wizere amasezerano ye
3. Mu mwijima wo mu nzira, twizer’ Imana yacu
Hasigay’ umwanya muto, izuba rikarasa
4. Nubwo turushywa n’ abantu, twizer’ Imana yacu
Yesu ni w’ uzadufasha mu bitugerageza
5. Mu gihe tubuz’ inshuti, tuguman’ ukwizera
Yesu niwe nshuti nziza izahorana natwe
6. No ku byo tubona mw’ isi, tuguman’ ukwizera
Mw’ ijuru tuzahabona ibyo twizeye byose