Mbere yo gusubiza iki kibazo, tubanze tubwire abasomyi ko ikintu gihindura Bibiriya Ijambo ry'Imana atari impapuro na wino yanditsemo, ahubwo ni Ijambo ubwaryo ryanditse kuri izo mpapuro. Muri ibi binyejana by'ikoranabuhanga, hari na za Bibiriya zitanditse ku mpapuro kandi na zo ziba zifite ubukana nk'ubwa Bibiriya aho yaba yanditse hose. Buriya ufashe Bibiriya ukayica yacika, uyishyize mu muriro yashya, uyanditsemo byafata .... ariko Ijambo ubwaryo ntirishobora gushya cyangwa gucika.
Umuhanuzi Yeremiya ubwo yari amaze gukusanya ubuhanuzi bwe ku muzingo bandikagaho icyo gihe, umwami Yowakimu yafashe imizingo y'ubwo buhanuzi arayitwika mu muriro, byabaye ngombwa ko Yeremiya (yifashishije umwanditsi we witwaga Baruku) yongera kwandika bundi bushya (Yeremiya 46). Bibiriya nk'impapuro, ifite amateka maremare, yaratwitswe, yaraciwe, yarajugunywe, yarangijwe, nta kibi itakorewe ariko Ijambo ry'Imana ryahuranije ibinyejana guhera kuri Mose kugera kuri Yohana, imyaka 1,500 yose ikorerwa ibibi byose ariko Ijambo ry'Imana ryahagaze ridahungabana, rica mu miraba yose kugeza uyu munsi.
Ntabwo igitabo cya Bibiriya kigomba gufatwa nk'agakoni ka maji cyangwa ubukonikoni, igihe udafite Ijambo ryanditsemo mu mutima wawe. Ndibuka umudamu umwe nigeze gucumbikira iwanjye ahamara igihe, naje gusanga aryama yiseguye Bibiriya, namubajije impamvu abikora atyo ambwira ko yumva arinzwe iyo ayiseguye! Ukuri guhari ni uko ikirinda umuntu ari Ijambo, atari impapuro ryanditseho! Niba udafite Ijambo ry'Imana mu mutima kandi utanaryizera, kwisegura Bibiriya nta kintu byahindura ku ijoro ryawe.
Tugaruke ku kibazo cyacu: Umuntu yagenza ate Bibiriya ishaje? Igihe Bibiriya ishaje ku rwego itagishobora kuba yakoreshwa ishyirwa ahantu ikabikwa neza, iyo ubigenje utyo uba uhaye amahirwe abazagukurikira bakareba umwimerere w'Ijambo ry'Imana uko ibihe bitambuka biha ibindi. Iyi Bibiriya Yera y'ikinyarwanda tumenyereye ubu muri 2025, yasohotse mu icapiro muri 2001, ariko umurimo wo kuyitunganya wabaye muri 1991. Yaje isimbura indi Bibiriya yari yarasohotse mu 1957, na yo yasimbuye iyari yarashyizwe mu kinyarwanda mu 1914. Iyo ugize amahirwe ukabona iyi Bibiriya yo muri 1957, ubasha kwibonera ko n'ubwo amategeko y'imyandikire y'ikinyarwanda yagiye ahinduka, ariko umwimerere w'Ijambo ry'Imana wagumye ari wawundi. Ibyo byose tubibashishwa no kubona za Bibiriya zabitswe neza kuva cyera.
Ntabwo rwose bikwiriye kujugunya mu myanda Bibiriya ishaje, cyangwa kuyigabiza abatazi ibyo aribyo ngo bayihindure igikinisho. None se mu buzima busanzwe ugenza ute igitabo iyo urangije kugisoma? Urakijugunya se? Oya rwose, uko twubaha ibitabo birimo ubwenge bw'iyi si busanzwe, dukwiye kurushaho kubaha izi mpapuro zanditseho ubuhanuzi bwavuye mu kanwa k'Imana.
Ese muzi impamvu twemera 100% ko Ijambo ry'Imana riri muri Bibiliya Yera dukoresha ubu rimeze neza neza uko ryari rimeze ubwo ryandikwaga n'abahanuzi? Vuba aha mu mwaka wa 1947, mu buvumo bw'ahitwa Qumran (ni mu gace ka Palestine kagenzurwa na Israel), umwana w'umushumba yahavumbuye inyandiko z'umwimerere zari zanditsweho ibyinshi mu byanditswe byera. Babigereranije na Bibiliya yari iriho icyo gihe, basanga birahura 100%.
Dore ifoto y'ibyo byanditswe bizwi ku izina rya "MANUSCRITS DE LA MER MORTE" (The Dead Sea Scrolls)


None se mwagizengo iyi mizingo twari kuyibona dute iyo iza kuba yarazimiye? Ubu se aho ibitse muri museum muri Israel, iyo tuyisuye tukayibonera n'amaso yacu ntacyo bitwungura?
Uko ni ko bimeze no kuri Bibiliya ishaje ku buryo itakibasha gukoreshwa: Twayubaha tukayibika neza, ishobora kuzagirira akamara abazadukurikira.
Murakoze, Uwiteka abagirire neza
Ev. Innocent M.