14. Isezerano ry’ Umwami Mana

1. Isezerano ry’ Umwami Mana
Ntirihinduka habe na gato
Nahw imisozi yose yavaho,
Ryo ntirivaho na gato

Gusubiramo
Isezerano ry’ Imana yacu,
Ntirihinduka habe na gato
Nahw'inyenyeri zo zakwijima,
Isezerano rihoraho

2. Isezerano rye rihoraho,
Haba mu byago no mu mwijima,
Naho nananirwa muu ntambara,
Ryo ntirivaho na gato

3. Isezerano rye rihoraho,
Haba mu ndwara, haba mu rupfu
Imana Data ihor’ impoza,
Kubw’ isezerano ryayo

4. Isezerano ryayo ribaho,
Izankangura kuva mu rupfu
Kwa Data ni ho nzambikw’ ikamba,
Bitewe n’ isezerano

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...