Mbere yo kugira icyo tuvuga ku banditse Bibiriya, reka tubanze duhamye mu buryo budashidikanywaho, ko mbere ya byose Bibiriya yanditswe n'Imana. 2 Timoteyo 3:16 Bibiriya igira iti: "Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka". 2 Petero 1:21 Bibiriya yongera iti: "kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera."
Birumvikana ko Imana itafashe ikaramu ngo yandike, ahubwo Umwuka Wera yahumekeraga abanditsi ibyo bagomba kwandika. Ntabwo Mwuka Wera yahagraraga hejuru y'uwandika ngo amubwire aho ashyira akadomo n'akitso. OYA. Yamuhaga ibyo kwandika mu buryo bwa rusange, hanyuma buri mwanditsi akandika mu buryo bwe, muri style ye no mu bwisanzure bwe. Icyo nicyo gituma nk'abanditsi b'amavanjili uko ari ane, bavuga bimwe ariko bakabivuga mu buryo butandukanye. Muri bose uko ari 4, Luka ni we wenyine uvuga ko igihe Petero yakataga ugutwi k'umwe mu bari baje kumufata, Yesu, Yesu yagusubijeho. Kubera iki abandi batabyitayeho? Kuko Luka yari umuganga, ntiyashoboraga kureka kwandika akantu nk'aka kajyanye n'ubuvuzi! Urundi rugero rw'ubwisanzure bari bafite: Mu banditsi b'amavanjili uko ari 4, Matayo ni we wenyine uvuga umubare w'amafaranga yaguzwe Yesu, ibice by'ifeza 30! Kubera iki abandi batabyitayeho? Kuko Matayo yahamagawe yari asanzwe akora mu misoro (Yari umukoresha w'ikoro), ntiyashobora kureka kwandika akantu nk'aka kajyanye n'amafaranga!
Bibiriya yanditswe n'abantu bagera kuri 40, baturukaga ahantu hatandukanye, bakora ibitandukanye. Hagati ya Mose wanditse ibitabo 5 bibanza na Yohana wanditse ibyahishuwe, haciyemo imyaka igera ku 1,500: Abanditse Bibiriya abenshi ntibari baziranye, ndetse igihe bandikaga ntibari bazi ko ibyo bandikaga umunsi umwe bizashyirwa hamwe n'ibindi byanditswe n'abandi bikavukamo igitabo cyitwa Bibiriya.
- Yesaya yari umuhanuzi
- Ezira yari umutambyi
- Matayo yari umusoresha
- Yohana, Petero na Andereya bari abarobyi.
- Pawulo yari umuboshyi w'amahema.
- Mose yari umushumba.
- Luka yari umuganga.
- Yosuwa yari umusirikare
- Daniel yari umukozi muri Government
- Dawidi na Salomon bari abami
Aba bose banditse nta wicaranye n'undi kandi ntibigeze bavuguruzanya! Mu bitabo 66 bigize Bibiriya Yera, ibike ni byo bivuga uwabyanditse mu buryo budashidikanywaho. Ibindi bisaba ubusahakashatsi bwimbitse kugirango umenye uwabyanditse. Ndetse hari n'ibyo kugeza uyu munsi bitazwi uwabyanditse nk'igitabo cya Yobu, icy'Abaheburayo...
Dore urutonde rw'ibitabo byo muri Bibiriya, ababayanditse n'igihe byandikiwe:
ICYITONDERWA:
- Ntabwo muri Bibiri bagenda bavuga ngo iki gitabo cyanditswe mu mwaka uyu n'uyu. Kumenya igihe cyandikiwe bisaba kureba ibyo kivuga igihe byabereye. Niyo mpamvu ahenshi mugenda muhabona aka kamenyetso +- gasobanuye "Ahagana mu mwaka wa...."
- B.C = Mbere ya Yesu
- A.D = Nyuma ya Yesu
- K'uwanditse igitabo runaka, iyo hari akabazo (?) bisobanuye ko uwanditse igitabo atazwi neza ariko bivigwa ko yaba ari runaka...
IGITABO
UWACYANDITSE
Igihe
IGITABO | UWACYANDITSE | IGIHE |
---|
Itangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara, Gutegeka kwa Kabiri | Mose | +- 1500-1400 BC |
Yosuwa | Yosuwa | +- 1350 BC |
Abacamanza, Rusi | Ntazwi neza. (Samuel?) | +- 1000-900 BC ? |
1 Samuel, 2 Samuel | Samuel (+Gad & Natani ?) | +-1000-900 BC |
1 Abami, 2 Abami | Ntazwi neza (Yeremiya?) | +- 600 BC ? |
1 Ingoma, 2 Ingoma | Ntazwi neza (Ezira?) | +- 450 BC ? |
Ezira | Ezira | +- 450 BC |
Nehemiya | Nehemiya | +- 450 BC |
Esiteri | Ntazwi (Moridekayi?) | +- 400 BC ? |
Yobu | Ntazwi (Mose?) | +- 1500-1400 BC ? |
Zaburi | Dawidi, Salomon, bene Kora, Azafu, Mose | +- 500-400 BC ? |
Imigani | Salomon (Micyeya ya Aguri & Lemuel) | +- 450 BC |
Umubwiriza, indirimbo ya Salomon | Salomon | |
Rusi | | |
Yesaya | Yesaya | +- 700 BC |
Yeremiya | Yeremiya | +- 600 BC |
Ezeckiel | Ezeckiel | +- 550 BC |
Daniel | Daniel | +- 550 BC |
Hoseya | Hoseya | +- 750 BC |
Yoweli | Yoweli | +- 850 BC |
Amosi | Amosi | +- 750 BC |
Obadiya | Obadiya | +- 600 BC |
Yona | Yona | +- 700 BC |
Mika | Mika | +- 700 BC |
Nahumu | Nahumu | +- 650 BC |
Habakuki | Habakuki | +- 600 BC |
Zefaniya | Zefaniya | +- 650 BC |
Hagayi | Hagayi | +- 520 BC |
Zekariya | Zekariya | +- 500 BC |
Malaki | Malaki | +- 430 BC |
Matayo | Matayo | +- 55 AD |
Mariko | Mariko | +- 50 AD |
Luka | Luka | +- 60 AD |
Yohana | Yohana | +- 90 AD |
Ibyakozwe n'Intumwa | Luka | +- 65 |
Abaroma, 1 Abakorinto, 2 Abakorinto, Abagalatiya, | Pawulo | +- 50 -70 AD |
Abefeso, Abafilipi, Abakolosayi, 1 & 2 Abatesalonike | Pawulo | +- 50 - 70 AD |
1 Timoteyo, 2 Timoteyo, Tito, Filemoni | Pawulo | +- 50 - 70 AD |
Abaheburayo | Ntazwi neza (Pawulo?) | +- 65 AD |
Yakobo | Yakobo | +- 45 AD |
1 Petero & 2 Petero | Petero | +- 45 AD |
1 Yohana & 2 Yohana & 3 Yohana | Yohana | +- 90 AD |
Yuda | Yuda | +- 60 AD |
Ibyahishuwe | Yohana | +- 90 AD |
| | |
Murakoze, Imana ibahe umugisha