0 like 0 dislike
139 views
in Ibibazo byerekeye Bibiriya by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Mbere yo kugira icyo tuvuga ku banditse Bibiriya, reka tubanze duhamye mu buryo budashidikanywaho, ko mbere ya byose Bibiriya yanditswe n'Imana. 2 Timoteyo 3:16 Bibiriya igira iti: "Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka". 2 Petero 1:21 Bibiriya yongera iti: "kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera." 

Birumvikana ko Imana itafashe ikaramu ngo yandike, ahubwo Umwuka Wera yahumekeraga abanditsi ibyo bagomba kwandika. Ntabwo Mwuka Wera yahagraraga hejuru y'uwandika ngo amubwire aho ashyira akadomo n'akitso. OYA. Yamuhaga ibyo kwandika mu buryo bwa rusange, hanyuma buri mwanditsi akandika mu buryo bwe, muri style ye no mu bwisanzure bwe. Icyo nicyo gituma nk'abanditsi b'amavanjili uko ari ane, bavuga bimwe ariko bakabivuga mu buryo butandukanye. Muri bose uko ari 4, Luka ni we wenyine uvuga ko igihe Petero yakataga ugutwi k'umwe mu bari baje kumufata, Yesu, Yesu yagusubijeho. Kubera iki abandi batabyitayeho? Kuko Luka yari umuganga, ntiyashoboraga kureka kwandika akantu nk'aka kajyanye n'ubuvuzi! Urundi rugero rw'ubwisanzure bari bafite: Mu banditsi b'amavanjili uko ari 4, Matayo ni we wenyine uvuga umubare w'amafaranga yaguzwe Yesu, ibice by'ifeza 30! Kubera iki abandi batabyitayeho? Kuko Matayo yahamagawe yari asanzwe akora mu misoro (Yari umukoresha w'ikoro), ntiyashobora kureka kwandika akantu nk'aka kajyanye n'amafaranga! 

Bibiriya yanditswe n'abantu bagera kuri 40, baturukaga ahantu hatandukanye, bakora ibitandukanye. Hagati ya Mose wanditse ibitabo 5 bibanza na Yohana wanditse ibyahishuwe, haciyemo imyaka igera ku 1,500: Abanditse Bibiriya abenshi ntibari baziranye, ndetse igihe bandikaga ntibari bazi ko ibyo bandikaga umunsi umwe bizashyirwa hamwe n'ibindi byanditswe n'abandi bikavukamo igitabo cyitwa Bibiriya.

- Yesaya yari umuhanuzi

- Ezira yari umutambyi

- Matayo yari umusoresha

- Yohana, Petero na Andereya bari abarobyi.

- Pawulo yari umuboshyi w'amahema.

- Mose yari umushumba.

- Luka yari umuganga.

- Yosuwa yari umusirikare

- Daniel yari umukozi muri Government

- Dawidi na Salomon bari abami

Aba bose banditse nta wicaranye n'undi kandi ntibigeze bavuguruzanya! Mu bitabo 66 bigize Bibiriya Yera, ibike ni byo bivuga uwabyanditse mu buryo budashidikanywaho. Ibindi bisaba ubusahakashatsi bwimbitse kugirango umenye uwabyanditse. Ndetse hari n'ibyo kugeza uyu munsi bitazwi uwabyanditse nk'igitabo cya Yobu, icy'Abaheburayo...

Dore urutonde rw'ibitabo byo muri Bibiriya, ababayanditse n'igihe byandikiwe:

ICYITONDERWA:

- Ntabwo muri Bibiri bagenda bavuga ngo iki gitabo cyanditswe mu mwaka uyu n'uyu. Kumenya igihe cyandikiwe bisaba kureba ibyo kivuga igihe byabereye. Niyo mpamvu ahenshi mugenda muhabona aka kamenyetso +- gasobanuye "Ahagana mu mwaka wa...."

- B.C = Mbere ya Yesu

- A.D = Nyuma ya Yesu

- K'uwanditse igitabo runaka, iyo hari akabazo (?) bisobanuye ko uwanditse igitabo atazwi neza ariko bivigwa ko yaba ari runaka...

IGITABO

UWACYANDITSE

Igihe 

IGITABOUWACYANDITSEIGIHE
Itangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara, Gutegeka kwa KabiriMose+- 1500-1400 BC
YosuwaYosuwa+- 1350 BC
Abacamanza, RusiNtazwi neza. (Samuel?)+- 1000-900 BC ?
1 Samuel, 2 SamuelSamuel (+Gad & Natani ?)+-1000-900 BC
1 Abami, 2 AbamiNtazwi neza (Yeremiya?)+- 600 BC ?
1 Ingoma, 2 IngomaNtazwi neza (Ezira?)+- 450 BC ?
EziraEzira+- 450 BC
NehemiyaNehemiya+- 450 BC
EsiteriNtazwi (Moridekayi?)+- 400 BC ?
YobuNtazwi (Mose?)+- 1500-1400 BC ?
ZaburiDawidi, Salomon, bene Kora, Azafu, Mose+- 500-400 BC ?
ImiganiSalomon (Micyeya ya Aguri & Lemuel)+- 450 BC
Umubwiriza, indirimbo ya SalomonSalomon
Rusi
YesayaYesaya+- 700 BC
YeremiyaYeremiya+- 600 BC
EzeckielEzeckiel+- 550 BC
DanielDaniel+- 550 BC
HoseyaHoseya+- 750 BC
YoweliYoweli+- 850 BC
AmosiAmosi+- 750 BC
ObadiyaObadiya+- 600 BC
Yona Yona+- 700 BC
MikaMika+- 700 BC
NahumuNahumu+- 650 BC
HabakukiHabakuki +- 600 BC
ZefaniyaZefaniya+- 650 BC
HagayiHagayi+- 520 BC
ZekariyaZekariya+- 500 BC
MalakiMalaki+- 430 BC
MatayoMatayo +- 55 AD
MarikoMariko +- 50 AD
LukaLuka+- 60 AD
YohanaYohana+- 90 AD
Ibyakozwe n'IntumwaLuka+- 65
Abaroma, 1 Abakorinto, 2 Abakorinto, Abagalatiya, Pawulo+- 50 -70 AD
Abefeso, Abafilipi, Abakolosayi, 1 & 2 AbatesalonikePawulo+- 50 - 70 AD
1 Timoteyo, 2 Timoteyo, Tito, FilemoniPawulo+- 50 - 70 AD
AbaheburayoNtazwi neza (Pawulo?)+- 65 AD
YakoboYakobo+- 45 AD
1 Petero & 2 PeteroPetero+- 45 AD
1 Yohana & 2 Yohana & 3 YohanaYohana+- 90 AD
YudaYuda+- 60 AD
IbyahishuweYohana+- 90 AD

Murakoze, Imana ibahe umugisha

by
0 0
Murahoneza ni Antoine inyigisho zanyu tudazikurikira. Kd ziratunyura tugasobanukirwa neza nijambo ry'Imana murakoze
...