0 like 0 dislike
39 views
ago in Inyigisho kuri Bibiriya by (17.2k points)
PETERO mwene Yona: Yari muntu ki?

1 Answer

0 like 0 dislike
ago by (17.2k points)
edited ago by

Petero ntiyavutse yitwa Petero. Iri ni izina yahawe na Yesu akimara kumuhamagara, ariko ababyeyi be bamwise Simoni.

1) KAVUKIRE
Simoni-Petero yavutse ku mubyeyi witwa Yona. (Yona ni kimwe na Yonasi, hari n'abavuga ko ari kimwe na Yohana). Mu ntumwa za Yesu, Petero yavukanaga n'indi ntumwa yitwaga Andereya, bombi bakaba bari bene Yona, bakaba baravukiye ahitwaga i Betsayida (Yohana 1:44), umujyi muto mu majyaruguru y'ikiyaga cya Tiberiyade, mu ntara ya Galilaya. Petero na Andereya mwene se bakuze ari abarobyi. 

2) GUHAMAGARWA
Petero na Andereya mwene se bari abarobyi, Yesu akaba yarabahamagaye barakoraga umwuga w'uburobyi, bakaba bari batuye icyo gihe i Kaperinawumu (Mariko 1:21, 29). Icyo gihe Petero yabanaga na Andereya mwene se, na nyirabukwe. (Kuko Petero yari afite umugore (Mariko 1:30, 1 Abakorinto 9:5). Ibyanditswe byera bigaragaza ko Petero yaje kuri Yesu atumiwe na Andereya mwene se. Byagenze gutya: Yohana 1:40-42 "Andereya mwene se wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bumvise Yohana bagakurikira Yesu. [41]Abanza kubona mwene se Simoni aramubwira ati “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo: Kristo). [42]Amuzanira Yesu, na we aramwitegereza aramubwira ati “Uri Simoni mwene Yona, uzitwa Kefa.” (Risobanurwa ngo: ibuye)."  Nk'uko bigaragara muri ibi byanditswe, Yesu ubwe ni we wahinduriye Petero izina. Amuvana kuri Simoni yahawe n'ababebyeyi, amwita Petero. Abaseseseguzi b'ibisobanuro by'amazina bavuga ko "Simoni" bisobanura urubingo, "Petero" bigasobanura ibuye. Ibi na byo byari ubuhanuzi bukomeye ku muhamagaro wa Petero, kuko iyo witegereje kamere ya petero nk'uko tugiye kuyibona hasi, yari yoroshye nk'urubingo, ariko amaze kuzura Mwuka Wera yarakomeye nk'ibuye. Ibi rwose ni rya Jambo Imana yivugiye iti: Yesaya 42:3 "Urubingo rusadutse ntazaruvuna kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya, ahubwo azazana gukiranuka by’ukuri."

3) IMIBANIRE YE NA YESU N'ABANDI BIGISHWA MBERE YO KUZA KWA MWUKA WERA

Mbere yo kuzura Mwuka Wera, Petero agaragaza kamere nk'iy'abandi Bakristo bose bahuye na yesu ariko bakaba batarageze ku musaraba, bakaba bataruzuye Umwuka Wera ngo bahinduke rwose, bapfe kuri kamere babe ibyaremwe bishya. Muri group y'intumwa 12, Petero agaragara nk'uwashakaga gufata iya mbere buri gihe. Yarahubukaga cyane, yihutiraga gusubiza mbere y'abandi, ndetse yiyemeza ibyo atazashobora. Ingero ni nyinshi:

- Igihe Yesu yari mu kivunge cy'abantu bamubyiga, hari umugore wamukoze ku nshundura z'ikanzu, Yesu arabaza ati "Ninde unkozeho?". Abandi bose barahakana, uretse Petero, yahise abaza Yesu ati "Ni gute wabaza ugukozeho kandi ubona abantu bose bakubyiga? (Luka 8:45)

- Igihe Yesu yakarabyaga abigishwa be ibirenge, yakarabije abandi bose, ageze kuri Petero ashaka kwanga. Yesu arahatiriza, Petero ati "rero niba ri uko bimeze, ntabwo unyoza ibirenge gusa ahubwo ndakuramo imyenda unyuhagire! (Yohana 13:6-9)

- Petero yari yarumvise kenshi Yesu avuga ko azagambanirwa akicwa: Byateye Petero kujya agendana inkota ku itako, kuko yari yarimeje kuzarwanirira Yesu ntiyicwe, muri kwa kwiyemeza ahubutse yari yaramusezeranije ko uretse no kumurwanaho, ahubwo no muri gereza bazajyanamo, ndetse no mu rupfu! (Luka 22:31-33)

- Ibi Petero yongeye kubishimangira, abwira Yesu ko azamupfira! Yesu ni we waje aje gupfira Petero, ariko Petero we yari yiyimeje gupfira Yesu!surprise (Yohana 13:36-38)

- Ahari gusezeranya Yesu ko azamurwanaho, ni byo byateye Petero guca ugutwi k'umuntu muri Getsemane mu bari baje gufata Yesu. Abahanga bavuga ko Petero yahushije, icyo yashakaga si ugutwi ahubwo ni ijosi! Ibi bigaragaza ukuntu Petero yari yiteguye kurwana intambara y'umubiri kurusha iy'Umwuka! (Yohana 18:10-11)

- Ikigaragaza ko Petero yiyemezaga ibyo atazashobora, ni ukuntu yahakanye agatsemba ko atazi Yesu, abwo Yesu yari ageze mu rubanza! (Matayo 26:74-75) (Ubundi abantu benshi bahamya ko icyaha Petero yakoze cyo kwihakana Yesu cyari cyibi kurusha icya Yuda wagambaniye Yesu. Itandukaniro gusa ni uko Petero akimara gucumura yarize akihana, Yuda we aho kwihana akiyahura)

- Petero urankunda? Petero yihakanye Yesu incuro 3. Byari ngombwa ko yatura izindi ncuro 3 ko akunda Yesu. Gusa Petero yababajwe no kuba Yesu amubaza izi ncuro 3 zose niba amukunda, ni cyo cyatumwe ku ncuro ya gatatu abwira yesu ati "Mwami, uzi byose, urabizi ko ngukunda!" (Yohana 21:15-17)

- Igihe Yesu yabazaga abigishwa abe ati "Abantu banyita nde"? Abandi bigishwa baracecetse, uretse Petero nk'uko byari bisanzwe, gusa kuri iyi ncuro yasubije neza, ku buryo igisubizo yatanze cyanatangaje Yesu aramubwira ati "Icyo gisubizo si icyawe, ahubwo ni ihishurirwa ugize rivuye mu Ijuru" (Matayo 16:15-17)

4) PETERO NYUMA YO KUZURA UMWUKA WERA

Ubwo Yesu yari hafi gusubira mu Ijuru, yasabye abigishwa be kutava i Yerusalemu kugeza igihe bazahererwa umufasha. Ni ko babigenje: Ku munsi wa 10 uhereye igihe Yesu yasubiriye mu Ijuru, ubwo ni kumsi wa 50 uhereye igihe yazukiye, habayeho Pentekote ya mbere, Umwuka Wera amanukira abigishwa ba Yesu. Mu bakiriye Umwuka Wera na Petero yari abarimo. Uhereye ako kanya, Petero yagaragaje impinduka atari yarigeze agira, uwahoze ari umunyabwoba ahinduka umunyembaraga, uwahoze atazi kuvuga ashira amanga, uwahoze ahubuka atangira kugendana n'ubwenge bwa Mwuka Wera: Ingero ni nyinshi:

- Ubundi basenganaga ubwoba bari mu cyumba cyo hejuru, ariko bakimara kwakira Mwuka Wera, Petero yakubise inzugi arasohoko, avuga ashize amanga ku buryo abababonye bavugaga ko basinze. Petero yahise akora igiterane cya mbere, arababwira ati "wa Yesu mwishe ni we ukoze ibi mureba", uwo munsi hakizwa abantu 3,000! (Ibyakozwe n'intumwa 2:40)

- ku muryango w'urusengero, Petero abwira ikirema ati "Ifeza n'izahabu nta byo dufite, ariko ibyo dufite turabiguha: Mu izina rya Yesu haguruka..." (Ibyakozwe n'intumwa 3:6-7)

- Ananiya n'umugore we Safira bashatse kubeshya Petero barabizira (Ubanza baribwiraga ko ari Petero wa cyera) (Ibyakozwe n'intumwa 5:3)

- Petero yazuye n'uwapfuye: Yazuye Tabita (Dorcas): (Ibyakozwe 9:36-41)

- Herode yishe intumwa zimwe biramukundira, ashaka no kwiyongeza Petero! Herode yarabizize, Bibiliya ivuga ko yapfuye amarabira, ako kanya agahita ajoga inyo! (Ibyakozwe 12) 

Yewe, uretse ko igitabo cy'ibyakozwe n'intumwa cyiswe gityo, ariko n'uwari kucyita "Ibyakoze na Petero na Pawulo" ntiyari kuba yibeshye, kuko ibice 12 byose by'iki gitabo bivuga ibyakozwe na Petero, ibindi bice 16 bikavuga "Ibyakozwe na Pawulo".

Nyumwa yo kuzura Umwuka Wera, Petero yanditse inzandiko ebyiri ziri muri Bibiliya (1 Petero na 2 Petero)

4) AMAHEREZO YA PETERO

Bibiliya ntitinda ku iherezo no ku rupfu rwa buri wese mu ntumwa za Yesu. Ibizwi byinshi tubikomora mu bitabo by'amateka yo hanze ya Bibiliya. Ahantu honyine Bibiliya ikomoza ku maherezo ya Petero, ni ubuhanuzi Yesu yigeze kumuha amubwira ati: (Yohana 21:18-19) "Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko ukiri umusore wikenyezaga ukajya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka.” [19]Icyatumye avuga atyo ni ukwerekana urupfu azubahisha Imana. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati “Nkurikira.”

 Ikindi Bibiliya ihamya, ni uko Petero we yatumwe ku ntama zazimiya za Isirayeli, abo icyo gihe bitaka "Abakebwe", mu gihe Pawulo we ahanini yakoreye umurimo mu banyamahanga b'abapagani. Amateka avuga ko Yesu amaze gusubira mu Ijuru (Ubwo hari ahagana mu mwaka wa 33), Petero yakomeje kuvuga ubutumwa bwiza azenguruka amahanga arimo n'amajyaruguru ya Africa, agera no muri za Espagne no mu bwongereza n'ibindi bihugu bikikije hafi aho. 

Ahagana mu mwaka wa 64, i Roma mu Butaliyani habaye itotezwa rikomeye ry'Abakristo, ryakorwaga n'umutegeka w'i Roma witwaga Nero. Muri uwo mwaka kandi Petero na we yari i Roma. Amateka yo hanze ya Bibiliya avuga ko Petero ngo yashatse guhunga iryo totezwa, abasha no gusohoka i Roma, ageze hanze y'umurwa ngo yaba yarahuye na Yesu yakataje yerekeje i Roma, ngo Yesu aramubaza ati "Petero, urongeye kandi?" Ngo Petero yaba yarabajije Yesu mu kiratini mu nteruro yamekanye cyane ati "QUO VADIS DOMINE"? (Bisobanuye ngo "Urajya he Mwami?") Ngo Yesu yaramusubije ati "Nudasubira i Roma ngo ubabazwe kimwe n'ubwoko bwanjye buri yo, njyewe ndajyayo njye kubambwa ku ncuro ya 2"! Ngo Petero yakozwe ku mutima, ahita asubira i Roma aho yasanze bamutegereje, bahita bamufata kuko bari bamubuze, ngo bafashe umwanzuro wo kumubamba ku musaraba akaba ariho apfira. Cyokoze Petero ngo yarababwiye ati "Sinkwiriye gupfira ku musaraba kimwe n'Umwami wanjye, cyokoze mumbambe muncuritse". Bahise bamubamba ku musaraba acuritse, ngo niho yaba yaraguye.

5) ICYO TWIGIRA KURI PETERO

Petero ni urugero rwiza ko bishoboka guhinduka rwose. Bibiliya iratubwira iti: 

"Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose." (Abaroma 12:2)

Ubuzima bwa Petero butwereka ko bishoboka rwose guhinduka mushya dufashijwe na Mwuka Wera.

Murakoze cyane, twigire kumenya no guhinduka dufashijwe na Mwuka Wera.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...