0 like 0 dislike
7 views
ago in Inyigisho kuri Bibiriya by
Baturukaga he? Bari bantu ki? Bari babayeho bate? Imico yabo yari iyihe? Bapfuye bate? Ibi bibazo turabisubiza kuri bose mu ntumwa 12 za Yesu

1 Answer

0 like 0 dislike
ago by (17.2k points)

Muri iyi serie twise SPECIAL, turabagezaho amateka n'ibyaranze buri wese mu ntumwa za Yesu.

Igihe kimwe, bitewe n'impamvu ze, Yesu yigeze gutuma 70 kugirango bajye bamubanziriza aho yabaga yenda kujya.

Luka 10:1-2 "Hanyuma y’ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu midugudu yose n’aho yendaga kujya hose. [2]Arababwira ati “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye."

Aba 70, na bo bagendanaga imbaraga z'Imana n'ibitangaza, ndetse na bo ubwabo byarabatangaje.

Luka 10:17, 19 Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishima bati “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.” [19]Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.

Nubwo bimeze bityo, Yesu yitonirije abandi 12 bo kubana na we iminsi yose.

Luka 6:13: "Ijoro rikeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita intumwa:"

Izi ntumwa 12 ni zo tugiye kurebera hamwe amateka ya buri wese muri zo, kuko ntizari zihuje amateka, imimerere n'imico. Ndetse igitangaje, zimwe muri izi ntumwa zanditse n'ibitabo bimwe na bimwe biri muri Bibiliya, kandi n'ubwo bahumekerwaga n'Umwuka Wera, buri wese yandikanye umudendezo we ku buryo n'imitere ye yagiraga uruhare cyane mu myandikire ye: INGERO:

1) Matayo yahamagawe yari asanzwe ari umusoresha. Nk'umuntu wakoraga mu by'amafaranga, ni we wenyine uvuga ko Yuda yahawe ibiceri 30 kugirango agambanire Yesu. Abandi bose bavuga ko Yuda yahawe ibiceri ntibavuge umubare wabyo, ariko Matayo, nk'umuntu wari usanzwe ukora mu mafaranga, ntiyashoboraga kwibagirwa iyo detail ijyanye n'umubare w'amafaranga!

2) Luka yahamagawe yari asanzwe ari umuganga. Nk'umuntu wakoraga mu buvuzi, ni we wenyine uvuga ko Yesu yasubijeho ugutwi k'umugaragu kwari guciwe na Petero igihe bazaga kumufata muri Getsemane. Abandi bose bavuga ko Petero yaciye umuntu ugutwi bakarekera aho, ariko Luka, nk'umuntu wari usanzwe ukora mu buvuzi, ntiyashoboraga kwibagirwa iyo detail ijyanye n'uko Yesu yahise agusubizaho adakoresheje ubuvuzi ubwo aribyo bwose!

Ibyo bigaragaza ko buri wese yari afite ubwisanzure bwe, ntabwo bakoreshwaga nka Robot!

Reka turebe amateka ya buri wese mu ntumwa 12: (Kanda kuri buri wese urebe ibirambuye kuri we)

1) Petero. (Kanda hano urebe byinshi kuri we)

2) Andereya. (Kanda hano urebe byinshi kuri we)

3) Yakobo. (Kanda hano urebe byinshi kuri we)

4) Yohana. (Kanda hano urebe byinshi kuri we)

5) Filipo. (Kanda hano urebe byinshi kuri we)

6) Barutolomayo (Kanda hano urebe byinshi kuri we)

7) Matayo. (Kanda hano urebe byinshi kuri we)

8) Toma. (Kanda hano urebe byinshi kuri we)

9) Yakobo mwene Alufayo. (Kanda hano urebe byinshi kuri we)

10) Simoni Zelote. (Kanda hano urebe byinshi kuri we)

11) Yuda mwene Yakobo. (Kanda hano urebe byinshi kuri we)

12) Yuda isikariyota.

=======================

Hari ibintu by'ingenzi wamenya kuri izi ntumwa 12 kugirango hatabaho kuzitiranya:

1) Benshi baritiranwaga amazina: Hari harimo ba Simoni babiri, hakabamo ba Yakobo babiri, hakanabamo na ba Yuda babiri.

2) Hari harimo abavandimwe bane: Petero yavaga indimwe na Andereya bakaba bari bene Yona. Yohana yavaga indimwe na Yokobo bakaba bari bene Zebedayo.

3) Uretse Yohana wapfuye urupfu rusanzwe ashaje, na Yuda Iscariot wiyahuye, izindi ntumwa zose 10 zishwe urw'agashinyaguro zizira ubutumwa bwiza.

4) Muri 12, 11 bose bakomokaga i Galilaya. Yuda ni we wenyine wakomokaga i Buyuda

5) Muri 12, bose bari abantu basanzwe: Nta numwe wari usanzwe ari mu bintu by'Imana ibyo aribyo byose

6) Muri 12, Yesu yatoranijemo 3 akajya abana na bo mu bihe by'umwihariko. (Petero, Yohana na Yakobo)

7) Muri 12, Yohana mwene Zebedayo ni we wanditse ibitabo byinshi muri Bibiliya. (5)

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...