0 like 0 dislike
139 views
in Ibibazo byerekeye Umwuka Wera by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Ni byo ko muri Bibiriya Yera inuma ifatwa nk'ikimenyetso cya Mwuka Wera. Amavanjiri uko ari ane yose akomoza ku kubatizwa kwa Yesu, akagaragaza uko "Mwuka wera yamanutse kuri Yesu mu ishusho y'inuma. (Matayo 3:16; Mariko 1:10; Luka 3:22; Yohana 1:32) Luka abivuga muri aya magambo: Luka 3:21-22 "Nuko abantu bose babatijwe, na Yesu amaze kubatizwa, agisenga ijuru rirakinguka, [22]Umwuka Wera aramumanukira afite ishusho y’umubiri usa n’inuma, ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda nkakwishimira.”

Ubusanzwe Umwuka Wera ntagaragara ku maso y'umubiri kuko ni umwuka nyine. n'Imana ubwayo ni umwuka, kubera izo mpamvu kugirango Yesu tumubone byamusabye kwambara umubiri nkuw'umuntu. Mbere y'uko Yesu aza mu isi, hari ubuhanuzi bwinshi bwari bwaravuze kuri we kuva cyera, bumwe muri bwo bwagiraga buti: Yesaya 61:1 "Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe." 

Ubu buhanuzi, kimwe n'ubundi bwose, bwagombaga gusohora kandi bugasohorera mu maso no mu matwi ya bose. Byagombaga kugaragarira buri wese ko Umwuka w'Umwami Imana uri kuri we koko. Kuko Umwuka Wera atagaragara kuko ari Umwuka, byamusabye gufata ishusho yabasha kubonwa n'abantu kugirango bamubone. Yego, ariko se kuki yahisemo kwigaragaza mu ishusho y'inuma? Kuki atigaragaje mu ishusho y'igisiga cyangwa ikinyugunyugu?

Inuma muri Bibiriya ifatwa nk'ikimenyetso cy'amahoro (Peace), umutuzo, kwera (purity), gutungana rwose (Innocence). Kuva mu itangiriro ubwo Nowa yari mu nkuge, inuma ni yo yamuzaniye ikimenyetso ko amazi yagabanutse mu isi (Itangiriro 8:8-12). Mu isezerano rishya Matayo yanditse agira ati: “Dore mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega, nuko mugire ubwenge nk’inzoka, kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu." (Matayo 10:16) Mu ndimi z'amahanga uyu murongo ugira uti: “I am sending you out like sheep among wolves. Therefore be as shrewd as snakes and as innocent as doves." Mu bindi bice bya Bibiriya Umwuka Wera yagiye yigaragaza no mu bundi buryo bitewe n'icyo yifuzaga gusobanura: Mu byakozwe n'intumwa yigaragaje nk'ibirimi by'umuriro, (Ibyakozwe 2:3)  kugirango asobanure uko yari agiye gukorana n'intumwa mu mbaraga z'ibitangaza. 

Kwigaraga mu ishusho y'inuma na byo byari ukwerekana no kwemeza Umwami w'amahoro uzakorana ubugwaneza no kwicisha bugufi. Matayo 11;29-30 "Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, [30]kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”

Murakoze, Uwiteka abagirire neza.

...