11. Ku musaraba Umukiza wanjye

1. Ku musarab’ Umukiza wanjye,
Ni ho yanyitangiriye kera
Amaraso ye yaramviriye,
Kugira ngo mb’ ubohowe na yo

Gusubiramo (Ref)
I Gologota, i Gologota,
Yesu niho yababarijwe
I Gologota, i Gologota,
Ni ho naherew’ amahoro


2. Mu gihe Yesu yadupfiraga,
Aremerewe n’ ibyaha byacu
Habayeh’ umushits’ icyo gihe
Habayeho n’ ubwira-kabiri

3. Na rwa rusika rwasadutsemo,
Ijambo rye riragaragara
Noneho mbony’ inzira y’ ijuru;
N’ ukwezwa n’ amaraso ya Yesu

4. Yesu, ntangajwe n’ urwo urukundo,
Rwatumy’ utang’ ubugingo bgawe
Warababaye kubera jyewe,
Umubabaro w’ umusaraba
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...