108. Yew’ usonzey’ agakiza
1. Yew’ usonzey’ agakiza,
Ng’ ubabarirw’ ibyaha
Umv’ agakuru k’ imvaho
Yuko Yes’ agushaka.
Gusubiramo
Uhamagawe na Yesu,
Na Yesu Mukiza
Aragushak’ uyu munsi
Mwemerer’ agukize
2. Nawe wabay’ inzimizi
Kuko wa hunze Yesu,
Menya ko yagupfiriye
Ngwin’ umusange none
3. Naw’ uhamagawe none
Wite kur’ iryo jwi rye
Reka gutind’ uyu munsi
N’ uwawe w’ agakiza
4. Harihw abumvis’ iri jwi
Bararisuzugura,
hanyuma bajy’ ikuzimu
Kimwe na wa mutunzi