106. Abantu bose batuye mw isi

1. Abantu bose batuye mw isi
Ni bo bahawe Noeli
Ntidushobora kuzibagirwa
Iyo Noeli twahawe

Gusubiramo (Ref)
Noeli nziza! Noeli nziza!
Nimu ze twese tuyiririmbe!
Niy’ itwibuts’ agakiza kacu
Noeli nziza ni Yesu

2. N’ igitangaza kukw abashumba
Batanz’ abandi Noeli
Nta cyubahiro bari bafite,
Nyamar’ Iman’ ikor’ ityo

3. N’ igitangaza kuk’ uwo mwana
Yavukiye mu nzu y’ inka
Natw’ abakene turashobora
Kuririmbira Noeli

4. Mur’ iryo joro ritey’ ukwaryo
Ryaririmbwe na maraika Bati :
Icyubahiro n’ icy’ Imana
Nay’ amahor’ abe mw isi

5. Kand’ uwo mwana nubwo yavutse
Si bose bamwakiriye
Nyamara bose bamwakiriye
Babay’ abana b’ Imana

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...