105. Narimboshwe rwose mu mwijima mwinshi

Iyi ndirimbo, abahanzi benshi barayiririmbye. wahitamo audio ushaka.



1. By Papi Clever & Dorcas Kanda hano ubashimire

2. By Ukuri.org Kanda hano umushimire

=========Amagambo yayo=========

1. Narimboshwe rwose mu mwijima mwinshi
Sinarinzi Yesu wavuye mwijuru
Yambohoy’ingoyi zose nari mfite
Haleluya nsigaye ndirimba Yesu

Gusubiramo (Ref)
N’igitangaza pe! Nigitangaza pe!
Rwose n’igitangaza ko Yesu yankijije
Umwuka we wera niw’ujyu’nyobora
Uzangez’iwanjye mw’ijuru amahoro

2. Iyo ngeragejwe n’umwanzi satani
Ndwan’iyo ntambara nambay’ukwizera
Ijambo ry’Imana ni ryo nkota yanjye
Kandi rizangeza mwijur’amahoro

3. Nyura mu misozi nyura mu mataba
Aho hose ni ko harushy’umutima
Njya nsab’Uwiteka kugira ngw amfashe
Uwiteka na we ntatinda kunyumva

4. Mu gihe nanirwa mu rugendo rwanjye
Ndebesh’ukwizera ibiri mw ijuru
uzat’umuruho ndetse tuzahazwa
Yesu Mukiza ni we waturaritse

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...