104. Yesu, ni wowe mucyo
1. Yesu, ni wowe mucyo,
Ni wowe nshima kuko wa nkunze
Mwami, byose wakoze
Kutwitangira ndabigushima
Gusubiramo
Yesu, ur’ amahoro yacu,
Kuko watuberey’ inshungu.
2. Mwami, ndanezerewe
kukuririmba kuko wankunze
Yesu, komez’ umfashe,
Nanjye ngukunde, nkuririmbire
3. Yesu, ngwino tubane,
Ngwin’ unyobore mu nzira yawe
Kandi ni wowe nzira,
Ur’ ubugingo ndetse n’ ukuri
4. Nzi ko har’ igihugu cy’ umucyo mwinshi ku bakijijwe
Ndetse icyo gihugu
N’ icy’ izahabu zitatse neza