103. Yesu yazutse n’ ukuri
1. Yesu yazutse n’ ukuri
Yabonekey’ abigishwa
Haleluya, haleluya
Maria na bagenzi be
Bazindukira ku mva ye
Haleluya (x5)
2. Basang’ imva y’ ikinguwe
Harimo ba maraika
Haleluya, haleluya
Nuko babwir’ abagore
Yuko Yes’ ari muzima
Haleluya (x5)
3. Ba bagore barihuta
Kubimenye sh’ abigishwa
Haleluya, haleluya,
Nukw abigishwa babiri
Birukankira ku mva ye
Haleluya (x5)
4. Nuko n’ abandi bigishwa
Mu nzir’ ijya Emausi
Haleluya, haleluya,
Baganirag’ ibya Yesu
Uko yapfuy’ agahambwa
Haleluya (x5)
5. Yes’ arababonekera,
Ariko ntibamumenya
Haleluya, haleluya
Yes’ ati: Yemwe, mwa bapfu
Kristo yar’ uwo kuzuka
Haleluya (x5)
6. Bugorobye Yes’ araza,
Aboneker’ abigishwa
Haleluya, haleluya,
Ati: Mugir’ amahoro!
Abahumeker’ Umwuka
Haleluya (x5)