100. Abahoze mu mwijima Babony’ umucyo
1. Abahoze mu mwijima
Babony’ umucyo w’ ukuri
Haleluya, haleluya,
umwana yatuvukiye,
Uwo Mwana w’ umuhungu
Haleluya (x5)
2. Kand’ azitw’ Igitangaza,
Azitwa n’ Umujyanama
Haleluya, haleluya,
Azitw’ Iman’ ikomeye,
Yitw’ Umwami w’ amahoro
Haleluya (x5)
3. Izina rizwi ni Yesu
Risobanur’ Umukiza
Haleluya, haleluya,
Azitwa n’ Imanueli,
Yukw Iman’ iri muri twe
Haleluya (x5)
4. Icyubahiro mw ijuru
Kib’ icy’ Iman’ ihoraho
Haleluya, haleluya
No mw isi hab’ amahoro,
Abe mubo yishimira
Haleluya (x5)
5. Kand’ abemey’ uwo Mwana
Bakizera n’ izina rye,
Haleluya, haleluya
Bahaw’ ubushobozi pe,
bwo kub’ abana b’ Imana
Haleluya (x5)