0 like 0 dislike
175 views
in Ibibazo byerekeye Imana by (17.2k points)
edited by
Why is God a Jealous God?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (17.2k points)

Ni ngombwa cyane kumva neza uko iri jambo gufuha rikoreshwa hano muri Bibibiya. Kuva 20:5 , Bibiriya igira iti: "Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha...."; Ijambo rikoreshwa hano, ritandukanye n'irikoreshwa mu Bagaratiya 5:20 aho Bibiriya ikoresha ijambo ishyari. Aha mu bagaratiya, ishyari ni icyaha kuko ni umurimo wa kamere. Mu ndimi z'amahanga, ijambo rikoreshwa hombi mu cyongereza ni "jealousy" mu gifaransa ni "jalousie". Mu kinyarwanda, iri jambo rishobora kugira ubusobanuro 2: Gufuha cyangwa kugira ishyari. 

- Mu bagaratiya 5:20; Ijambo jealousy rikoreshwa risobanura kugira ishyari, cyangwa kwifuzanya uburakari ikintu gifitwe n'undi muntu wowe utgifite. Nk'urugero, umuntu ashobora kuba yarifuje kugura imodoka bikamunanira, ariko yajya kubona akabona mugenzi we arayiguze, bikamubabaza, iryo ni ishyari kandi ni icyaha. 

- Mu kuva 20:5; ijambo jealous rikoreshwa risobanura gufuha, cyangwa kubabazwa no kubona ibyari bikugenewe bihawe undi muntu cyangwa ikindi kintu. Iki si icyaha. 

Muri uyu murongo wo mu Kuva, Imana irabuza ubwoko bwayo gukora ibishushanyo no kubyikubita imbere, ngo babiramye kandi babihe icyubahiro cyari gikwiye guhabwa Imana yonyine. Imana ni yo nyiri cyubahiro kiyikwiye, nta wundi ukwiriye kugihabwa. Ni icyaha kuramya undi muntu cyangwa ikindi kintu aho kuramya Imana. Ni icyaha nanone iyo tubabajwe n'uko mugenzi wacu yageze ku cyo tutarageraho, iryo ni ishyari. Aha rero hari itandukaniro rikomeye: Iby'Imana ifuhira ni ibyayo byari bikwiriye kuyihabwa yo yonyine. 

Reka dufate urugero rworoshye mu buzima busanzwe: Iyo umugabo abonye umugore we arimo gukundana n'undi mugabo, ashobora gufuha, kuko umugore we agomba kuba uwe wenyine nk'uko babisezeranye. Iri fuhe si icyaha, ahubwo birakwiye ko afuha, iyo adafushye ni byo biba bidasanzwe. Gufuhira ikintu cyawe bwite nta kibazo kirimo. Ariko iyo ubonye umugore utari uwawe yikundaniye n'umugabo we kandi iwawe bicika, bikakubabaza, iryo si ifuhe ahubwo ni ishyari kandi ni icyaha. 

Umwanzuro: Kuramya, ishimwe, icyubahiro, guhimbazwa, gusengwa, ni iby'Imana yonyine kandi irabikwiye. Imana irafuha iyo bihawe ibigirwamana, kandi ntabwo iba ikoze icyaha. Iri fuhe ni ryo Pawulo avuga mu Bakorinto ba 2: 11:2 iyo avuga ati: "Kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw'Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk'umwari utunganye."

Murakoze Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

563 questions

142 answers

58 comments

8.5k users

...