0 like 0 dislike
247 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (18.5k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.5k points)

Ku isaha ya cyenda, Yesu yavuze ijambo rye rya nyuma ku musaraba ati "Birarangiye", acurika umutwe, aratanga (Yohana 19:30). Nyuma yaho gato, umubiri we wamanuwe ku musaraba, ujyanwa mu mva, ariko Umwuka we ntiwagiye mu mva, wari ahandi hantu: Nyuma y'iminsi 3, Umwuka we warongeye wihuza n'umubiri we, azuka mu bapfuye. 

Abantu benshi bagiye basobanura ukwinshi aho Yesu yari ari muri iyi minsi itatu hagati yo gupfa kwe no kuzuka kwe, ariko ibyiza ni ugushyira ku ruhande amarangamutima, tukareba mu byanditswe byera kuko harimo igisubizo kiruta ibindi.

Icya mbere kitagibwaho impaka, ni uko Yesu ubwe yivugiye aho aza kuba ari nyuma y'urupfu rwe: Muri Paradizo. Ibi yabivuze atya abwira igisambo bari babambanywe: Luka 23:42-43 "Nuko abwira Yesu ati “Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.” [43]Aramusubiza ati “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.”

Uko ni ko byagenze nta gushidikanya: Yesu amaze gutanga, yagiye muri paradizo, aho kandi ni naho cya gisambo cyamwizereye ku musaraba cyahise kijya na cyo kimaze gupfira ku musaraba. 

Hari ikindi cyanditswe cyaba kigaragaza icyo Yesu yakoze hagati yo gupfa kwe no kuzuka: Abefeso 4:8 "Ni cyo gituma ivuga iti “Amaze kuzamuka mu ijuru, Ajyana iminyago myinshi, Aha abantu impano.” Iki cyanditswe kirushaho gusobanuka iyo turebye mu zindi ndimi no mu zindi version kuko na byo bijya bifasha mu kurushaho gusobanuka: 

- "When he ascended on high, he took many captives". 

- Version ya ESV yo ivuga utya uyu murongo: "When he ascended on high he led a host of captives, and he gave gifts to men."  

- Vesion ya "New Living translation yo ivuga itya: "When he ascended to the heights, he led a crowd of captives and gave gifts to his people.”  

- Indi version yitwa "Holman Christian Standard Bible igira iti: "When He ascended on high, He took prisoners into captivity; He gave gifts to people.  

- Mu gifaransa, Louis Second agira ati: "Étant monté en haut, il a emmené des captifs, Et il a fait des dons aux hommes."

==> Ubusanzwe, hari ahantu abapfaga mbere ya Yesu babaga bari hitwaga mu giheburayo "Sheol", cyangwa mu Kigereki "Hades", (the abode of the dead / Sejour des morts). (Sheol na Hades ni kimwe ni uko rimwe ari ijambo ry'igiheburayo irindi rikaba iry'ikigereki). Kuhasobanura biragoye, ariko si ahantu hafatika, ahubwo uwapfaga yarekeragaho kubaho gusa. Aha ni ho abera bo mu isezerano rya cyera babaga bari ( Nka ba Aburahamu, ba Daniel, ba Dawidi, ba Yosuwa n'abandi benshi....). Aba bafatwaga nk'imbohe kuko ntibari bari aho bakagombye kuba bari. Ikigaragara cyo, ni uko igihe kimwe hagati yo gupfa no kuzuka, Yesu yimuye aba bera bo mu isezerano rya cyera, abavana aho imyuka y'abapfuye yabaga iri abajyana muri Paradizo. Aha ni hahandi twabonye hejuru, Yesu na we yahise ahajya akimara kuva mu mubiri. Iyi myuka y'Abera bo mu isezerano rya cyera, Bibiliya ivuga ko Yesu amaze kuzuka, yagaragaye muri Yerusalemu abantu benshi barayibona! Matayo 27:51-53 "Umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, isi iratigita, ibitare birameneka, [52]ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z’abera bari barasinziriye zirazurwa, [53]bava mu bituro, maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera, babonekera benshi.

==> Iki kibazo kijya kibyutsa ikindi kibazo: "Ese hagati yo gupfa no kuzuka, Yesu yaba yaragiye ikuzimu kurwana na satani no kumwambura imfunguzo?"

Abahamya ibyo, babihera ku cyanditswe kiri muri 1 Petero 3:18-20 Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by’abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw’umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw’umwuka. [19]Ni wo yabwiririshije imyuka yo mu nzu y’imbohe, [20]ya yindi itumviraga Imana kera, ubwo kwihangana kwayo kwategerezaga mu minsi ya Nowa inkuge ikibāzwa. Muri yo bake bararokotse ndetse ni umunani, bakijijwe n’amazi. Bakanongeraho icyi cyanditswe: Ibyahishuwe 1:18 "Kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu."

===> Iki cyanditswe cyo muri Petero, ubwacyo umuntu ntiyagishingiraho ngo ahamye ko Yesu amaze gupfa yaba yaragiye ikuzimu kubwiriza imyuka yari ifungiyeyo. Byaba bihabanye n'ibindi byanditswe bihamya ko iyo umuntu yapfuye, nta kundi kubwirizwa cyangwa kwizera aba asigaranye. Hari n'abavuga ko ngo Yesu abo yabwirizaga ikuzimu ari Abamarayika bakoze ibyaha ku gihe cya Nowa, ariko na byo byaba bihabanye n'ibindi byanditswe bihamya ko Abamarayika badakeneye kubwirizwa no gukizwa: Agakiza si ak'Abamarayika, ni ak'abantu.

===> Ukuri guhari, ni uko kuba Yesu avuga ko afite "imfunguzo z'urupfu n'iz'ikuzimu", bidakwiriye gufatwa nk'aho ikuzimu ari ahantu hari urugi rufungwa n'imfunguzo nk'uko tuzi inzugi dukoresha hano mu isi. Iri jambo hari n'ahandi yesu yarikoresheje abwira Petero: Matayo 16:18-19 "Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’ [19]Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” None se mwagizengo Petero ahagaze ku rugi rw'Ijuru n'imfunguzo nk'izifungura urugi dusanzwe tuzi?  OYA rwose, Ijuru si ahantu hazitiye, hakingwa nk'ukinga inzu! urufunguzo ni ikimenyetso bw'ubutware. Kuba Yesu yaravuze ko afite imfunguzo z'urupfu n'iz'ikuzimu", ntibisobanuye ko yagiye ikuzimu kurwana na satani, ahubwo arahamya ko afite ubutware ku rupfu ku buryo abasha kuvanayo uwapfuye akamuha ubuzima, n'ubwo satani we yajyaga yibwira ko ari we ufite ubwo butware.

Ibifitiwe gihamya ni byo twahamya gusa: Hagati yo gupfa no kuzuka Yesu yagiye muri Paradizo, ndetse yanimuye imyuka y'Abera bari barasinziriye ayijyana muri Paradizo. Aho hitwa muri Paradizo, ni ho abera bose ubu badutegerereje, (Baba abo mu isezerano rya cyera n'irishya) kugeza ubwo umugeni wa Yesu na we azazamurirwa akabasangayo, bose bakagororererwa rimwe, Ibyo Bibiliya ibivuga muri aya magambo: Abaheburayo 11:39-40 "Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe [40]kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe."

Uko ni ko bimeze, nk'uko dukunze kubivuga ntabwo Bibiliya yandikiwe kutumara amatsiko, yandikiwe kutugaragariza umugambi w'urukundo Imana ifitiye umuntu. Ibyabaye mu buzima bwa Yesu byose bigiye kwandikwa, hakwandikwa ibitabo bitagira uko bingana, ni yo mpamvu Bibiliya ivuga bicye bifite icyo byadufasha mu mugambi w'urukundo rw'Imana. Yohana abivuga muri aya magambo: Yohana 21:25 "Ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi."

Ngayo nguko: Ibyo Yesu yakoze byose hagati yo gupfa kwe no kuzuka, byari bishingiye ku kwamamaza intsinzi ya burundu no gufungura amarembo ya nyuma y'urupfu ku bizera: Yimuye abizera abavana ahasinzirirwa (Sheol / hades ) abajyana muri Paradizo, na we ubwe yagiye muri Paradizo, ndetse yamaje intsinzi mu bwami bw'umwijima atangaza ko ari we wenyine ufite ubutware bwose.

Imana itugirire neza kandi Mwuka Wera akomeze adufashe gusobanukirwa.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

579 questions

167 answers

82 comments

129k users

...