Answer ( 1 )

  1. This answer is edited.

    Gusubiza neza iki kibazo bisaba kubanza kumenya neza amateka ya Bibiriya, uburyo Bibiriya yanditswemo n’uburyo ibitabo byayo uko ari 66 byashyizwe hamwe bikavamo igitabo kimwe. Ariko uwabajije iki kibazo niba yifuza kumenya niba imizingo ya mbere na mbere yandikishijwe intoki ikibaho, igisubizo kihuse ni OYA. Aho Mose yandikishije intoki ze ibitabo 5 bya mbere, aho Yosuwa yandikikishije intoki ze igitabo kimwitirirwa, aho Dawidi yandikishije intoki ze Zaburi, Aho Baruku yandikishije intoki ze yandika ubuhanuzi bwo mu gitabo cya Yeremiya, aho Matayo yandikishije intoki ze ivanjiri imwitirirwa, aho Pawulo yandikishije intoki ze inzandiko zitandukanye,…… aho hose ntahagihari. Nta hantu na hamwe hazwi haba hari igitabo na kimwe cy’umwimerere.

    Bibiriya ni igitabo gitangaje. Bibiriya yanditswe igihe kirekire, imyaka ibarirwa mu 1,500 hagati y’uwanditse igitabo cya mbere n’uwanditse icya nyuma. Bibiriya yanditswe n’abanditsi bagera kuri 40 batari bicaye hamwe, batigeze bacurira hamwe umugambi wo kwandika Bibiriya, buri weesee muri bo yahumekerwagaho ukwe.

    Incamake y’amateka ya Bibiriya.

    Ibitabo byo muri Bibiriya byashyizwe hamwe bite? Imyandikire ya Bibiriya igenda igaragara muri Bibiriya ubwayo.

    • Mose yanditswe ibitabo 5 bya mbere (Kuva 17:14; 24:4,7; 34;27; Kubara 32:2; Yosuwa 1:8; Matayo 19:8; Yohana 5:46-47). 

     

    • Mose amaze kwegeranya ibi bitabo 5 (Itangiriro, kuva, abalewi, Kubara, gutegeka kwa kabiri), yabishyize mu isanduku y’isezerano, nimwo byiberaga. (Gutegeka kwa kabiri 31:24)

     

    • Nyuma yaho, ibindi bitabo byaranditswe bishyirwa hamwe n’ibyabibanzirije. Tubibutse ko kugeza iki gihe ibi bitabo ntibabyitaga Bibiriya, ndetse ntibyari biciyemo imitwe n’imirongo nk’uko bimeze ubu)

     

    • Ku gihe cya Dawidi na Salomon, isanduku y’isezerano yacyuwe mu rusengero ishyirwa Ahera h’Ahera. Aho ni ho yagumye n’ibitabo byari byaramaze kwandikwa by’umwimerere birimo.

     

    • Ku ngoma y’umwami Hezekiya, ibindi bitabo byongewe ku byari bisanzwe: Zaburi, Imigani, n’ibitabo by’abahanuzi nka Yesaya, Hoseya na Mika. (Ibi byari umwimerere wandikwaga ku mizingo)

     

    • Igihe umwami w’i Babuloni Nebukadinezari yasenyaga urusengero rw’i Yerusalemu, mu buryo butangaje ibyanditswe byari mu rusengero byararinzwe. Ahagana muri 538 mbere ya Yesu, abayuda bagarutse i Yerusalemu bavuye mu bunyage. Iki ni cyo gihe Ezira na Nehemiya bongeyemo ibindi bitabo byayo mu mizingo yari isanzwe. Iki ni nacyo gihe ku nshuro ya mbere, abakozi b’Imana b’icyo gihe bakoze kopi y’ibitabo 5 bya Mose ku mpamvu z’umutekano. Byumbikane neza ko icyo bakoze atari uguhindura mu zindi ndimi, icyo bakoze ni icyo twakwita ubungubu “Photokopi”. (Gusa nta photocopier zabagaho, gukora kopi byabaga ari ukongera kwandika bushya…)

     

    • Kugeza iki gihe, ibyanditswe byosee byari mu Giheburayo.

     

    • Mu kinyejana cya 3 mbere ya Yesu, ku nshuro ya mbere habayeho igikorwa cyo gushyira ibyanditswe byero by’isezerano rya kera mu rundi rurimi: Abayuda 70, bakoze umurimo ukomeye wo guhindura isezerano rya kera barivana mu Giheburayo barishyira mu Kigereki. Aho ni ho havutse Imizingo izwi kuri ubu ku izina rya “LXX”, “LA SEPTANTE”, “THE SEPTUAGINT”. Bisobanuke neza ko iyi mizingo yari yandikishije intoki, ariko umuntu ntiyayita iy’Umwimerere. Abo mu gihe cya Yesu, ndetse na yesu ubwe, ni yo mizingo bakoreshaga.

     

    • Vuba aha mu 1947 ahitwa mu nyanja y’umunyu (Dead sea) muri Isirayeli, mu buryo butangaje havumbuwe imizingo yandikishije intoki yamenyekanye cyane. Mu gifaransa bayita “Manuscrits de la mer morte”, mu cyongereza bakayita “Dead sea scrolls”. Iyi mizingo yari za kopi z’ibyanditswe byera by’isezerano rya kera, izi kopi zari zarakozwe kuva mu kinyejana cya 5 mbere ya Yesu kugera mu kinyeja cya 1 nyuma ya Yesu. Iyi mizingo yabaye ingirakamaro cyane, kuko bakiyibona bahise bayigereranya n’ibyanditswe byera bari bafite icyo gihe, basanga bihuye mu buryo butangaje.

     

    • Iyi mizingo yandikishije intoki yavumbuwe mu nyanja y’umunyu, yahamije mu buryo budasubirwaho kandi butajijinganywaho ko Isezerano rya kera dukoresha ubu rihuye neza n’Isezerano rya kera yesu yakoreshaga. Byongeye kandi, byahamije ko Imana ikomeye ku ijambo ryayo kandi iririnda mu buryo butangaje.

     

    ISHYIRWA HAMWE RY’ISEZERANO RISHYA

    Nyuma ya Yesu, inyandiko nyinshi zagiye zandikwa, zimwe zikandikwa n’abanyamateka bo mu kinyejana cya mbere, bakandika bisanzwe kugirango ibyabereye muri Isirayeli bizigwe hose. Iruhande rw’izi nyandiko naho hakaba ibitabo byo byahumetswe n’Imana. Gutandukanya ibi bitabo ubwabyo byasabaga umurimo wa Mwuka Wera. Imbumbe ya mbere y’ibitabo bigize isezerano rishya yasohotse mu mwaka wa

     

    Best answer

Leave an answer

Sorry, you do not have a permission to answer to this question .