Answer ( 1 )

  1. Mu by’ukuri ibibazo dufite ku biremwa by’umwuka biruta ibisubizo. Bibiriya ntabwo yanditswe ngo itumare amatsiko kuri buri kantu kose kabaho, yanditswe ngo iduhishurire Imana n’umugambi wayo mwiza ku muntu, ibibazo bitari mu murongo w’uyu mugambi Bibiriya ibivugaho gake cyane, cyangwa ntinabitindeho na gato.

    Bike tuzi ku Bamarayika ni uko ari ibiremwa by’umwuka. (Abaheburayo 1:14 “Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?”). Nubwo rimwe na rimwe muri Bibiriya Abamarayika bagiye biyereka abantu bafite imibiri ifatika, ndetse banafite isura y’abantu, iyi mibiri si iyabo bahoramo ahubwo babaga bayambaye kugirango babashe kubonwa n’abantu no kuvugana na bo, kuko mu buryo busanzwe ikiremwe cy’umwuka ntigishobora kubonwa n’ikiremwa cyambaye umubiri.

    ubundi no mu buryo busanzwe ku muntu, iyo umuntu apfuye hapfa umubiri ufatika, ariko igice cy’umuntu kidafatika ntigipfa (Umwuka – Esprit).¬†Rero kuva abamarayika ari umwuka gusa utagira umubiri, ntibashobora gupfa. Ibiremwa by’umwuka ntibipfa.

    Hamwe na hamwe muri Bibiriya, ibiremwa by’umwuka byagiye bigaragaza ko na byo bifite imipaka ishaka gusa n’iyacu abantu. Muri Daniel 10:12-13,¬†Tubona Marayika Gabriel azaniye Daniel ibisubizo by’amasengesho ye, arangije afatirwa mu kirere n’uwo Bibiriya yita umwami w’Ubuperesi (Dayimoni) iminsi 21 yose! Kuva adafite umubiri yafashwe ate? nta wapfa kubimenya. Nk’uko twatangiye tubivuga, kuba twambaye umubiri bitubera umupaka ukomeye wo kumenya bya nyabyo ibijyanye n’iby’umwuka.

    Gusa mu rumuri rw’ibyanditswe twahawe, dushobora guhamya tudashidikanya ko Abamarayika (kimwe n’abadayimoni) ari ibiremwa by’umwuka bidapfa.

    Imana ibahe umugisha.

     

    Best answer

Leave an answer

Sorry, you do not have a permission to answer to this question .