0 like 0 dislike
54 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Mu mavanjili uko ari ane, hari ahantu henshi tugenda tubona Yesu ari wenyine rukumbi, nyamara ibyabereye aho hantu yari wenyine bikaza kumenyekana ndetse bikanandikwa mu mavanjiri. Ingero za hafi ni nk'igihe yari mu butayu yiyirije ubusa iminsi 40 (Matayo igice cya 4), cyangwa igihe yasenganaga umubabaro muri Getsemane (Mariko igice cya 14). Aha ni ho umuntu yakwibaza ati "None se ikiganiro Yesu yagiranye na Satani mu butayu, cyaje kumenyekana gute ko nta wundi muntu bari kumwe?"

Mu buzima busanzwe, hari abantu bagira ahantu bagenda bandika ibibabaho buri munsi, bakunze kwita "journal" cyangwa "agenda". Mu ndege cyangwa mu bwato habamo ibitabo bita "journal de bord" aho bandika buri munsi uko urugendo rw'uwo munsi rwifashe n'ibyaruranze byose. Bibiriya si uko yanditswe. Ntabwo abanditse amavanjiri bagendanaga impapuro ku buryo buri kintu cyose Yesu yakoraga cyangwa yavugaga ngo bahite bacyandikamo. Uretse n'ibyo abanditsi b'amavanjiri uko ari bane, babiri gusa ni bo bari abigishwa ba yesu (Matayo na Yohana) bisobanuye ko aba bigishwa babiri ibyinshi mu byo banditse babyiboneye n'amaso yabo cyangwa bakabyumva n'amatwi yabo, ariko Mariko na Luka ntabwo bari mu ntumwa za Yesu, kandi na bo banditse amavanjiri.

Ibyanditswe dusoma mu mavanjili, ababyanditse babyanditse imyaka myinshi nyuma yo kuba. Abanditse vuba banditse nyuma y'imyaka irenga 10 Yesu amaze gusubira mu Ijuru. Nka Luka yivugira uko yakusanyije ibyo yanditse muri aya magambo: Luka 1:1-3 "Abantu benshi bagerageje kuringaniza igitekerezo cy’imvaho cy’ibyemewe natwe rwose, [2]nk’uko twabibwiwe n’abahereye mbere bigitangira babyibonera ubwabo, kandi bakaba ari abigisha b’ijambo ry’Imana. [3]Nuko nanjye maze gukurikiranya byose neza mpereye ku bya mbere, nabonye ko ari byiza kubikwandikira uko bikurikirana wowe Tewofilo mwiza rwose,"

Imwe mu nkingi ya mwamba igize ibyo twizera (Doctrine) mu matorero ayoborwa n'Umwuka (Pentecostal Churches), twizera ko ibyanditswe byera dusoma muri Bibiriya byose byahumetswe n'Imana. 2 Timoteyo 3:16 "Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka". Ikiyongereye kuri ibi, Yesu yari yarasezeranije abigishwa be ko namara kugenda azaboherereza Mwuka Wera "akabibutsa ibyo yababwiye byose", muri aya magambo: Yohana 14:26 "ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose." 

Kubera ibyo tuvuze hejuru, igisubizo gihari ni uko ibyabaye igihe Yesu yari wenyine, Umwuka Wera yabibwiye abanditsi na bo barabyandika. Tutitaye ku gihe cyabayeho hagati y'igihe byabereye n'igihe babyandikiye, Umwuka Wera yari ahari kugirango abibibutse nk'uko Yesu yari yarabibasezeranije. Ikindi gisobanuro abantu bakunze gutanga ni uko Yesu ubwe ashobora kuba yaraganirije abigishwa be ibyabaye badahari. N'ubwo Bibiriya itabivuga, ariko burya Bibiriya ntivuga byose. Nyuma yo kugeragerezwa mu butayu ari wenyine, Yesu yamaranye n'abigishwa be indi myaka 3. Bibiriya ntivuga ibyavuzwe byose muri iyo myaka 3. Nyuma yo kuzuka, Yesu yamaze ku isi iminsi 40, muri iyo minsi 40 dore uko Bibiriya iyivuga: Ibyakozwe n'intumwa 1:3 "Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby’ubwami bw’Imana."  (Birumvikana ko muri iyo minsi 40, Yesu yagize umwanya wo kuganira n'abigishwa be, ibyo baganiriye bashoboraga kubivomamo ibyo banditse mu mavanjiri).

Uko byagenda kose, ibintu byose byabaye mu buzima bwa Yesu hano munsi Imana igasanga hari icyo byadufasha kubimenya yarabitumenyesheje, n'ibyabaye Yesu ari wenyine bikaba hari icyo byadufasha Imana yiboneye uburyo bwo kubitugezaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu byo tuvuze haruguru. Bibiriya ni Ijambo ry'Imana ryuzuye, nta na kimwe cyatakaye mu nzira kandi hari icyo cyari kudufasha.

Uwiteka abagirire neza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...