0 like 0 dislike
275 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (16.7k points)
Bikunze kuvugwa ko Yesu yapfuye kuwa 5 ku mugoroba, azuka ku cyumweru mu museke. Ibi bingana n'umunsi umwe n'amajoro abiri gusa. Nyamara, we ubwe yivugiye ko azamara mu gituro iminsi 3 n'amajoro 3. Ibi bihuzwa bite?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)
edited by
Iki ni kimwe mu bibazo byashyizwe ku rutonde rw'ibibazo byo muri Bibiriya bigoye gusobanuza ubwenge bw'umuntu ukoresheje Bibiriya gusa. (Bible difficulties). Tugiye kugerageza gutanga igisubizo, ariko turasaba abasomyi gusoma neza bitonze, uwatangiye gusoma agomba kwihangana akarangiza, kandi akirinda kujabagurika ntasome ibice bimwe ngo asimbuke ibindi.

Aho iki kibazo kibera ingorabahizi: Yesu ubwe yivugiye ko yagombaga kumara iminsi 3 n'amajoro 3 ikuzimu. MATAYO 12:40 Yesu ubwe yaravugiye ati: "Nk'uko Yona yamaze iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'urufi, ni ko n'umwana w'umuntu azamara iminsi itatu n'amajoro atatu ikuzimu". Ubu tuvugana, miriyari zirenga 2 z'abizera Yesu zizera ko yesu yapfuye ari ku wa 5 nimugoroba, akazuka ku cyumweru mu gitondo. Ubaze uko tubara ubu, kuva kuwa 5 nimugoroba kugeza ku cyumweru mu gitondo bingana n'umunsi umwe n'amajoro 2 gusa. None se byahuzwa bite n'iminsi 3 n'amajoro 3 Yesu ubwe yivugiye?

Bibiriya ivuga iki ku gihe yesu yapfiriye n'igihe yazukiye?

Bibiriya irasobanutse kuri Iki ibazo. Yohana 19:30-42 bibiriya ivuga ko yesu yapfuye ku munsi wo kwitegura Pasika, ndetse mu masaha yegereza itangira ry'isabato. Ibi ni byo byagiye bitera urujijo, kuko n'ubwo ntaho Bibiriya ivuga koYesu yapfuye kuwa 5, abantu bahereye kuri iki cyanditswe bifatira umwanzuro ko byari kuwa 5, cyane cyane kuko Isabato bari bamenyereye yatangiraga kuwa 5 nimugoroba. Ariko nk'uko turi buze kubibona hasi, gutekereza gutya bishobora kugushora mu ikosa.

Nanone Yohana 20:1; Bibiriya igaragaza ko umuntu wa mbere wamenye ko Yesu yazutse, yabimenye kuwa mbere w'iminsi 7, "mu rubungabungo hatarabona." Aha ni ku cyumweru mu gitondo cya kare. Nanone iki nacyo cyagiye kigusha abasobanuzi ba Bibiriya mu gucanganikirwa mu buryo bukurikira: Kuba Mariya Magadalena yarabonye ko yesu yazutse ku cyumweru mu gitondo, ntibisobanuye ko Yesu yazutse ku cyumweru mu gitondo. Yesu yashoboraga kuzuka mu gicuku cyo kuwa 6 ushyira ku cyumweru, cyangwa mu ijoro ryo kuwa 6, n'ibindi.

UMWANZURO WA MBERE: Ntushobora gukoresha Bibiriya ngo uhamye mu buryo budasubirwaho ko Yesu yapfuye ari kuwa 5, cyangwa ko yazutse ku cyumweru. Kuba yarapfuye umunsi ubanziriza Pasika n'isabato ntibisobanuye ko byari kuwa 5 byanze bikunze, kuko nk'uko tugiye kubireba, Bibiriya ivuga izindi sabato zitandukanye n'isabato y'icyumweru. Ikindi, kuba Mariya Madalena yarabonye ko Yesu yazutse ku cyumweru mu gitondo cya kare, ntibisobanuye ko yesu yazutse ku cyumweru mu gitondo cya kare. Komeza usome

Mu isomo ry'ubumenyi bwo gusobanura Bibiriya, (Bibliology); Iyo hari ingorane runaka dukoresha uburyo 2 bwo gukemura impaka. uburyo bwa mbere bwitwa "deductive", bugufasha kugendera ku makuru ufite ukagera ku mwanzuro. (Conclusion). ubundi buryo ari nabwo tugiye kwifashisha, bwitwa "inductive", bugufasha guhera ku mwanzuro uhari (Conclusion), noneho ugashakisha amakuru yashyigikira iyo conclusion. Umwanzuro dufite hano ni uko niba yesu yarivugiye ko azamara iminsi 3 n'amajoro 3 mu gituro, niba twemera ko adashobora kubeshya cyangwa kwibeshya, ibi nta bundi busesenguzi bikeneye, uko ni ko byagenze, yamaze iminsi 3 n'amajoro 3 mu gituro; ahubwo tugiye gushaka ibisobanuro bishyigikira uyu mwanzuro, kuko tumaze kubona ko ibitekerezwa na benshi ko yapfuye kuwa 5 akazuka ku cyumweru biteye ikibazo kidafitiwe ubusobanuro.

Mbere yo gukomeza, reka tubanze dusobanure ko mu gihe cya Yesu na mbere ye, umunsi ntiwatangiraga sasita z'ijoro nk'uko bimeze ubu, ahubwo watangiraga kuva ku mugoroba izuba rirenze kugeza ku mugoroba ukurikiyeho izuba rirenze. Hari ingero nyinshi, nk'Abalewi 23:32 aho Bibiriya ivuga iti ".... mujye muziririza iyo sabato muhereye nimugoroba ku munsi w'uko kwezi wa cyenda mugeze nimugoroba ku munsi wa cumi"

IKIBAZO CY'AMASABATO ATANDUKANYE MURI BIBIRIYA

Hari ibintu by'ingenzi abantu batigeze baha agaciro kandi bivugwa muri Bibiriya, mu gihe byadufasha gusobanukirwa umunsi Yesu yapfiriyeho n'uwo yazukiyeho kandi bigahwana n'iminsi 3 n'amajoro 3. Mu by'ukuri, Bibiriya ivuga isabato irenze imwe. Abantu bagumye ku isabato y'icyumweru yizihizwaga ku munsi wa nyuma w'iminsi 7, bibagirwa ko Bibiriya ivuga n'indi sabato yizihizwaga rimwe mu mwaka ikamara iminsi 7, iyi yo yashoboraga gutangirira ku munsi uwo ariwo wose mu cyumweru.

Mu gitabo cy'Abalewi 23, Bibirya itanga urutonde rw'iminsi mikuru abisirayeli basabwaga kwizihiza. ivugwamo ni iyi:

- Isabato y'icyumweru, yizihizwaga ku munsi wa 7 w'icyumweru (Guhera izuba rirenze ku munsi wa 6 w'icyumweru kugeza izuba rirenze ku munsi wa 7 w'icyumweru), kikazira kugira icyo ukora kuri uyu munsi (Abalewi 23:3)

- Pasika y'Uwiteka, yizihizwaga mu kwezi kwa 1 ku munsi wako wa 14; Ku munsi ukurikiyeho wa 15 hagahita hajyaho umunsi mukuru w'imitsima itasembuwe, kikazira kugira umurimo uwo ariwo wose ukora.

- Kuri uyu munsi wa 15, hahitaga hatangira iminsi mikuru  imara iminsi 7. Ku munsi utangira iyi minsi mikuru kikazira kugira umurimo wose ukora, uyu ukaba umunsi mukuru witwa uw'imitsima idasembuwe.

Yohana 19:31; Yohana atanga detail y'ingenzi abandi badatanga: Icya mbere, Yohana avuga ko umunsi Yesu yapfuyeho wari umunsi wo kwitegura pasika, icya kabiri, yongeraho ko iyo Sabato yari umunsi mukuru. Mu cyongereza Bibiriya iravuga iti "for that Sabbath was a high day". Mu busobanuzi bwa Bibiriya nta kantu umuntu asiga inyuma, ijambo rimwe rishobora guhindura ibintu byinshi: Kuba Yohana avuga ati  iyo sabato, agaragaza nyine ko iyo sabato yari ifite umwihariko: Uwuhe mwihariko? Abantu benshi bibwira ko Yohana avuga isabato isanzwe, yizihizwa guhera izuba rirenze ku munsi wa 6 w'icyumwery kugeza izuba rirenze ku munsi wa 7 nk'uko twabibonye haruguru.

UMWANZURO WA KABIRI: Nyuma ya yesu, uko ibinyejana byagiye bikurikirana, kubwo kureka kwizihiza iby'iminsi n'imboneko z'ukwezi, ibyerekeranye n'amasabato byaribagiranye kugeza n'aho babyitiranya. Ibi byatumye abantu batabasha gusobanukirwa ko isabato Yohana avuga atari isabato isanzwe y'umunsi wa 7, ahubwo isabato avuga ni isabat iba rimwe mu mwaka, kandi ishobora kugwa ku munsi uwo ariwo wose w'icyumweru.

Muri Yohana 19:31 ; mu murongo umwe gusa Yohana avugamo iminsi ikomeye 2: Pasika, n'isabato Yohana yita "Umunsi mukuru". Uyu munsi mukuru Yohana avuga, ni umunsi wa mbere w'isabato y'iminsi 7 ; uyu munsi ukaba utandukanye n'isabato isanzwe yizihizwa buri cyumweru nk'uko twabibonye hejuru ku rutonde rw'imwe mu minsi mikuru yizihizwaga.

Ni ingenzi cyane gusobanukirwa uyu munsi mukuru Yohana avuga. Yesu yatanze kandi ashyingurwa ubwo biteguraga gutangira umunsi mukuru. reka turebe ibyanditswe, kuko biradufasha cyane.

Amavanjiri yose muri Bibibirya, atubwira ko umunsi umwe mberre y'uko abambwa ku musaraba,Yesu yasangiye Pasika n'abigishwa be. (Luka 22:13-15). Mu Balewi 23, ahavugwa iminsi mikuru yizihizwa, Bibiriya itubwira ko nyuma ya Pasika hahitaga hakurikiraho undi munsi mukuru witwa uw'imitsima idasembuwe. (Abalewi 23:5-6), kuri uyu munsi bikaba nta murimo wemewe gukora uwo ariwo wose. Uyu ni wo munsi mukuru Yohana avuga.

Uko bigaragara rero, yesu yasangiye n'abigishwa be ku mugoroba wa Pasika. Bigeze nijoro ajya mu murima wa Getsemane ari naho yafatiwe, bukeye ajyanwa kwa Pilato, acirwa urubanza, abambwa ku mugoroba, uyu mugoroba yabambweho ari nawo yapfiriyeho, ni wo mugoroba hahise hatangira umunsi mukuru. Uyu munsi mukuru ni isabato y'umwaka, si isabato y'icyumweru.

Tugaruke ku kibazo cyacu: Yesu yapfuye ari kuwa kangahe?

Ubu birazwi ko Yesu yapfuye mu mwaka wa 31. (Ushobora kureba igisubizo ku kibazo kibaza kiti: “Yesu yavutse mu wuhe mwaka, apfa mu wuhe mwaka, wakanda hano”). Ukoresheje porogramme ya mudassobwa, biroroshye cyane kumenya igihe iminsi mikuru twavuze haruguru yabereye mu mwaka wa 31. Pasika (umunsi wa 14 w’ukwezi kwa mbere), n’umunsi mukuru uhita ukurikiraho ari wo w’imitsima idasembuwe (Isabato y’umwaka). Iyo ubikoze, ubona ko mu mwaka wa 31, Pasika yabaye ari kuwa 2 ku mugoroba, kugeza kuwa 3 ku mugoroba. Ku wa 3 ku mugoroba, hahise hatangira umunsi mukuru w’imigati idasembuwe ari wo sabato y’umwaka, ndetse kuri uyu mugoroba ninaho yesu yabambwe, arapfa.

Muri make, Yesu ntiyapfuye kuwa 5 nimugoroba ubwo barimo bitegura isabato y’icyumweru, ahubwo yapfuye kuwa 3 nimugoroba ubwo barimo bitegura isabato y’umwaka.

Ese hari gihamya yindi twabona twifashishije ivanjiri ya Bibiriya?

Yego rwose. Gihamya irahari. Hari akantu k’ingenzi cyane dusanga muri Mariko 16:1 “Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya Nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumura neza ngo bajye kubimusiga” Mariko avuga neza yeruye ko aba bagore bagiye kugura ibihumura Isabato irangiye. Ibi birumvikana, kuko nta wundi mwanya bari kubona wo kubigura, kuko Yesu bamushyinguye hahita hatangira umunsi mukuru w’imitsima idasembuwe ari na wo sabato y’umwaka, kandi kuri uyu munsi nta murimo wakorwaga, amaduka yari afunze. Bagombaga gutegereza ko isabato irangira, Nanone rero, Luka na we yongeraho detail y’ingenzi cyane: Luka 23:55-56 Bibiriya igira iti: “55Nuko abagore bavanye na Yesu i Galilaya bamukurikiye, babona imva n'intumbi ye uko ihambwe, 56basubirayo batunganya ibihumura neza n'imibavu. Kandi ku munsi w'isabato bararuhuka nk'uko byategetswe.” . Itegereze neza: Aba bagore bavuye gushyingura Yesu baragarutse. Isabato yari itangiye, ntibasshoboraga kugira umurimo bakora. Baruhutse isabato nk’uko byategetswe. Nyuma yaho, bategura ibihumura neza n’imibavu.

Itegereze neza: Mariko ati: Isabato irangiye, abagore bagura ibihumura neza….Luka ati: “Abagore batunganya ibihumura neza, nyuma ku munsi w’Isabato bararuhuka”. Ibi byahuzwa bite? Kubihuza ntibishoboka, keretse gusa, habaye hari amasabato 2 atandukanye. Niko byagenze: Muri iki cyumweru habaye amasabato 2 atandukanye, hagati yayo harimo umunsi 1 w’akazi.

Dore uko byakurikiranye:

Kuwa 2 ku mugoroba: Yesu yasangiye Pasika n’abigishwa be. Iyi Pasika yatangiye kuwa 2 ku mugoroba, igeza kuwa 3 ku mugoroba nk’uko itegeko riri mu Balewi 23:5

Kuwa 3 ku manywa: Yesu yajyanywe kwa Pilato mu gitondo, Pilato amaze kumubaza amwohereza kwa Herode, Herode arongera amugarurira Pilato, Pilato aramukubitisha, amucira urwo gupfa. Tubaze amasaha nk’uko tuyabara ubu, ubu byari bigeze mu satanu z’amanywa. Yesu yabambwe mu masatanu zishyira sasita. Sasita kugeza sacyenda haba ubwirakabiri ku isi yose

Kuwa 3 ku mugoroba: Sacyenda Yesu yarapfuye. Ibikorwa byakurikiyeho byo kujya gusaba umurambo we kwa Pilato, kumumanura ku musaraba, kubona imva ye…. Byatumye amasaha yicuma agera izuba rirenga. Nkuko Mariko abivuga, Abagore bihutiye kugura ibihumura kugirango babyiyegereze, kuko bari babizi ko umunsi ukurikiyeho nta murimo numwe wemewe gukora. Kuri uyu mugoroba, hahise hatangira umunsi mukuru w’imitsima idasembuwe nk’uko bivugwa Abalewi 23:5-7

Kuwa 4: Umunsi w’ikiruhuko kubera umunsi mukuru w’imitsima idasembuye. Kuri Yesu, uyu ni umunsi wa mbere n’ijoro rya mbere mu mva.

Kuwa 5: Umunsi usanzwe w’akazi. Uyu munsi usanzwe w’akazi watumye abagore babasha gutunganya ibihumura bari bafite, nk’uko Luka abivuga 23:55-56. Babikoze babizi neza ko ku mugoroba w’uyu munsi bagomba gutangira Isabato isanzwe y’icyumweru. Kuri Yesu, uyu ni umunsi wa 2 n’ijoro rya kabiri mu mva

Kuwa 6 amanywa yose: Isabato isanzwe y’icyumweru. Nta kazi kemerewe gukora. Kuri Yesu, uyu ni umunsi wa 3 n’ijoro rya 3 mu mva.

Yesu Yazutse ryari?

Tumaze kubona ko kugera kuwa 6 (Ku isabato) ku mugoroba, Yesu yari amaze iminsi 3 n’amajoro 3 mu mva. Nk’uko tumaze kubibona, abantu bibeshye ku munsi yapfiriyeho banibeshya ku munsi yazutseho. Usanga bahamya ko yazutse ku cyumweru mu gitondo, ariko nta gihamya bafite. Kuba Mariya Madalena yarageze ku mva ku cyumweru mu gitondo agasanga imva irangaye, ntibisobanuye yasanze Yesu amaze kuzuka ako kanya. Yohana 20:1 agaragaza ko uyu mugore yageze ku mva butaracya neza, asanga imva irangaye. Umuzuko wa yesu wabaye mu ibanga, nta muntu numwe wamenya isaha nyayo yazukiyeho. Ikizwi gusa, nkuko twabivuze hejuru aho twatangiriye, uburyo turimo gukoresha bwa inductive budusaba kugendera kuri co...
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...