Ese mbere yuko Imana irema iyi si turimwo habayeho iyindi si yabagamwo ibizima gusa?

1 like 0 dislike
39 views
asked Nov 21, 2016 in Ibibazo byerekeye Imana by Rosette Murego (130 points)
ese mbere yuko Imana irema  iyisi turimwo habayeho iyindi si yabagamwo ibizima gusa?

1 Answer

0 like 0 dislike
answered Nov 21, 2016 by innocent M. (18,750 points)

Ukurikije Bibiriya, Adam na Eva ni bo bantu ba mbere babayeho. ariko nubwo bimeze bityo, banwe mu bantu bavuga ko hari ibindi biremwa byaba byarabaye mu yindi si mbere yuko Imana irema iyi si dutuyemo.

Bibiriya ibivugaho iki?

Mbere na mbere, reka tubanze turebe niba hari abantu baba barabayeho mbere ya Adamu na Eva tubone kureba ibyerekeranye n'ibizima. Dukoresheje Bibiriya, dushobora guhamya dushize amanga ko nta bandi bantu babayeho mbere ya Adamu na Eva. Kubera iki? Kuko Bibiriya ihamya ko Eva ari we "nyina w'abafite ubugingo bose". (Itangiriro 3:20). Byongeye kandi, Bibiriya ihamya ko adamu ariwe muntu wambere wabayeho. (1 Abakorinto 15:45)

Ku byerekeranye n'ibindi bizima byaba byarabayeho ku yindi si mbere yuko Imana irema iyi turimo, Bibiriya hari icyo ibivugaho: Ni byo koko, Bibibiya ivuga ko hari ibindi biremwa byaremwe mbere y'uko umuntu aremwa. Abo ni abamarayika. Abamarayika bahisemo kumvira Imana bagumye ari Abamarayika, mu gihe abahisemo kwigomeka bahindutse amadayimoni barangajwe imbere na Satani. Cyokora bikwiriye gusobanuka neza, kuba abamarayika bararemwe mbere y'umuntu ntibisobanuye ko habayeho indi si itandukanye n'iyi dutuyemo. Abamarayika baremwa, bari kumwe n'Imana, ntabwo Imana yabaremeye isi bagombaga guturamo.

Mu biremwa Imana yaremye. harimo ibyo Bibiriya igaragaza byitwa "ibizima". Bigaragara cyane cyane mu Byahishuwe 4:6-9; 5:6-14; 6:1-8; 14:3; 15:7 na 19:4. Ibizima ntabwo ari imvugo gusa: Ni ibiremya by'Umwuka kimwe n'Abamarayika. Bigaragara nk'ibihora hafi y'intebe y'Imana. Yohana yabyeretswe biramya umwana w'Intama, Yesu kristo. 

Muri make, ibi Bizima ni ibiremwa by'umwuka byaremewe mbere na mbere kuramya Imana (Ibyahishuwe 19:4). Nta na hamwe Bibiriya ibigaragaza cyangwa ivuga ko byigeze biremerwa isi yabyo byabayeho mbere y'uko isi yacu iremwa.

- Ibibazo 510 kuri Bibiriya...
- Ibitabo by'ubuntu 78 ...
- Amasomo ya Bibiriya 105...
- Films 59...
- Documentaires 35.....
- N'ibindi biracyaza ....

Ikaze kuri Bazabibiriya.org. Ushobora kubaza ibibazo byose ufite, ugahabwa ibisubizo n'inararibonye zibifashijwemo n'Umwuka Wera, Ukiga Bibiriya wisanzuye kandi ku buntu; ....Mwaherewe ubuntu,....

517 questions

40 answers

4 comments

381 users

Umurongo w'uyu munsi:



Daily Quotes by CalendarLabs

IBIBAZO ABASOMYI BIBANZEHO CYANE:

Ikibazo cy'umunsi: Ese koko Yavutse ku itariki 25/12?

Ikibazo cy'icyumweru: Isengesho ni iki?

Ikibazo cy'ukwezi: Ese hari itandukaniro hagati y'icyaha ukoze ubigambiriye n'icyo ukoze utabishaka?

Ikibazo cy'umwaka: Ibihe by'Abanyamahanga ni iki?

Ikibazo cy'ibihe byose: Ibihe by'Abanyamahanga ni iki?

------------------------------------------

------------------------------------------
Izindi mbuga za Gikristo mu Rwanda:

- Ibyishimo.com
- Agakiza.org
- Isange.com
- Iyobokamana.com
-----------------------

ESE WARI UZI KO UBU USHOBORA GUSOMA BIBIRIYA Y'IKINYARWANDA ONLINE?
Kanda hano usome Bibiriya

-------------------------------------
Iki gikorwa mukigezwaho ku bufatanye na mochahost, inzobere mu kubika za website (Hosting and domain name registrar).
...