0 like 0 dislike
82 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Uwabajije iki kibazo yahereye kuri iki cyanditswe: Matayo 24:36 “Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine."

Mu matorero y'Umwuka (cyangwa ya Gipantekote) twizera ko Yesu ari Imana. (Ushobora  gukanda hano ukamenya byinshi ku bihamya ko Yesu ari Imana). None se ko tuzi ko Imana izi byose, kuki Yesu yavuze ko atazi igihe azagarukira?

Gusobanukirwa neza iki kibazo bisaba kubanza gusobanukirwa iki kintu: Igihe Yesu yari mu isi, yari Imana 100%, akaba n'umuntu 100%. (Ntabwo yari Imana-muntu 50/50 OYA). Nk'umuntu 100%, Yesu yarasonzaga, (Luka 4:2); Yarariraga (Yohana 11:35); Yarananirwaga (Yohana 4:6)...n'ibindi. Gusa ntiyigeze akora icyaha (Abaheburayo 4:15). Noneho rero, uwashaka yanibaza ati "Niba yari Imana, kuki yasonzaga kandi Imana idasonza? Kuki yariraga kandi Imana itarira? Kuki yananirwaga kandi Imana itananirwa? .... n'ibindi.

Pawulo yandikira abafilipi, yabasobanuriye neza ko igihe Yesu yari aje mu isi. byamusabye "kwisiga ubusa" muri aya magambo: Abafilipi 2:6-7 "Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, [7]ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu [8]yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba."

Igihe Yesu yari mu isi, igihe kimwe yakoreshaga ububasha bwe nk'Imana, ubundi agakora nk'umuntu ukuyeho ko atigeze akora icyaha. Yamenyaga ibyo abantu batekereza nk'Imana, yarangiza agasonza nk'umuntu. Yahozaga abarira nk'Imana, yarangiza akarira nk'umuntu. Ku bw'ibyo rero: Igihe Yesu yavugaga ko atazi igihe azagarukira, yabivugaga nk'umugaragu wicisha bugufi, yabivugaga nk'uwishyize mu ruhu rw'umugaragu w'imbata ufite ishusho y'umuntu. Kimwe n'uko nta muntu n'umwe uzi igihe azagarukira, na we muri ako kanya kuri iyo ngingo yavugaga nk'umuntu, kimwe n'uko mu kandi kanya ku yindi ngingo yashonje nk'umuntu.

Dusoreze kuri iki cyanditswe: Abakolosayi 2:3 "Muri we ni mo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe." Bibiriya iduhamiriza mu buryo butajijinganywaho ko kumenya kose n'ubwenge bwose byahishwe muri Yesu. Uwonguwo rero azi byose, mu cyubahiro cye ntacyo atazi, ndetse no mu cyubahiro cye azi neza igihe azagarukira.

Uwiteka abagirire neza.

by
0 0
Amena burunduuu Imana iguhe imigisha myinshi ubuhanga ubwenge uburame.
by
0 0
Simfite icyo kuguha arko mfite ibyo nagusabira k'umana , Imana yo ifite ibyo yaguha ,iguhe ibyiza byose biyikomokaho
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...