0 like 0 dislike
71 views
in Ibibazo byerekeye Imana by (16.7k points)
(Did God create evil?)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Bibiriya ivuga ko Imana ariyo yaremye ibiriho byose, ibigaragara n'ibitagaragara. Ibi ntawe ubijijinganyaho, ariko bikurura ikindi kibazo: Ese Imana ni nayo yaremye ikibi? (Did God create evil?)

Abantu benshi bibaza impamvu Imana yaba yararemye ibyiza, yarangiza ikanarema ikibi kizagirira nabi umuntu yiremeye imukunze. Nibyo koko; Imana ni yo yaremye ibintu byose, ariko ikibi si ikintu. Iyo tuvuga ikintu, tuba tuvuga ikiriho, gishobora kugaragara (urugero: ibuye, amazi, itaka.....) cyangwa ikitagaragara (urugero: umwuka). 

Iyo tuvuga ikibi, tuba tuvuga ikinyuranyo cy'icyiza. Ahabuze icyiza, (good), haba hari ikibi (evil). Reka dusobanure twifashisha ingero: Iyo umuntu avuze ko ahantu runaka hari umwobo cyangwa ikintu runaka gifite umwobo, si ukuvuga ko umwobo ari ikintu kiriho ubwacyo; ahubwo umwobo usobanuye ko hari ahantu hatari ikintu cyagomye kuhaba, umwanya uburamo ikintu. Uko ni ko boimeze: Imana imaze kurema, ibyo yaremye byose byari byiza (Itangiriro 1:31): Kimwe mu bintu byiza Imana yaremye, ni umuntu yaremanye ububasha n'ubushobozi bwo guhitamo ikiza. Imana yaremye Abamarayika ibaremana uburenganzira bwo guhitamo ikiza cyangwa kwaga ikiza. N'umuntu ni uko: Yamuremanye uburenganzira bwo guhitamo ikiza, cyangwa kwanga ikiza. Iyo ibi biremwa bihisemo ikiza, biragikora, iyo byanze ikiza, hahita havuka ikibi, bitabaye ngombwa ko Imana ikirema. Iyo ufashe umwenda ukawukatamo agatambaro k'uruziga, hahita havukamo umwobo mu buryo bwikora: Ntabwo umuntu aba aremye umwobo, ahubwo aba akuye agatambaro aho kakagombye kuba, ibindi bikikora.

Hari ibindi bintu byadufasha kumba neza iki kibazo: Ushobora kwibaza uti "ese ubukonje bubaho?" ushobora gusubiza uti yego bubaho: Ariko si byo: ubukonje ni ukubura k'ubushyuhe. Uko ni ko umwijima utabaho, ahubwo umwijima ni ukubura k'urumuri. Mu buryo busobanutse neza, twibuke ko Imana itigeze irema umwijima, ahubwo yaremye urumuri. Itangiriro 1:3 "Imana iravuga iti:"Habeho umucyo", umucyo ubaho". Tubona ko Imana yaremye umucyo (urumuri), ariko nta nahamwe tubona ko Imana yaremye umwijima. Iyo umucyo udahari, umwijima urizana. Uko ninako Imana yaremye ikiza, ntiyaremye ikibi; ariko aho ikiza kitari, ikibi kirizana. 

Imana ntiyaremye ikibi, ariko yemeye ko ikibi kibaho igihe umuntu yanze guhitamo ikiza. Iyo Imana itemera ko ikibi kibaho, umuntu yari gukorera Imana nka robo cyangwa imashini, kuko nta mahitamo yari kuba afite. Imana ntishobora kunezezwa n'uko tuyizera kubwo kubura amahitamo, ahubwo inezezwa n'uko tuba dufite imbere yacu amahitamo abiri, tugahitamo ikiza. Iyo umuntu yanze guhitamo ikiza, ikibi ntikiba kiri kure, kirizana, si Imana ikirema. 

Nta muntu numwe ushobora kwihandagaza ngo avuge ko yakoresha ubwenge bwe ngo asobanukirwe Imana. Abaroma 11:33, bibiriya ivuga ko ubutunzi n'ubwenge n'ubumenyi by'Imana bitagira akagero. imigambi yayo ntihishurika, n'inzira zayo ntizirondoreka. Rimwe na rimwe twibwira ko dusobanukiwe impamvu Imana irimo gukora ikintu runaka, ariko nyuma tukazasanga ko twibeshyaga. Imana irebera ibintu mu nguni itandukanye n'iyo tubireberamo. Imana ibirebera mu kwera kwayo, twe tukabirebera muri kamere ibogamira ku cyaha. Kuki Imana idakuraho ikibi? Kuki Imana yaremye umuntu ikamushyira mu isi, mu gihe yari izi neza ko umuntu azacumura, akagubwaho n'ingaruka z'icyaha? Ibi bibazo, kimwe n'ibindi byinshi, ntushobora kubisubiriza muri kamere-muntu. 

Icyo tuzi neza, ni uko Imana Yera, imigambi yayo ku muntu ni myiza. Imana ntiyaturemye nk'imashini utunga telecommande ikaka cyangwa ikazima, yaturemanye ubushake n'ubushobozi bwo guhitamo. Amahitamo ni abiri: Ikiza cyaremwe n'Imana, cyangwa ikibi gihita kizana iyo wanze guhitamo ikiza. (Gutegeka wa kabiri 30:15,19)

Ikindi kibazo cyagufasha: Kuki Imana yemera ko duca mu bibazo n'ibigeragezo? Kanda hano urebe igishubizo

Imana ibahe umugisha 

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...