0 like 0 dislike
263 views
in Ibibazo byerekeye Imana by (16.7k points)
Malaki 1:3,  Abaroma 9:13; Bibiriya ivuga ko Imana yakunze Yakobo ikanga Esawu. Nyamara bari bataravuka ngo bakore ikiza cyangwa ikibi: Kuki?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Malaki 1:2-3, Bibiriya Yera igira iti: "Narabakunze, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti 'wadukunze ute?' " Uwiteka ati: "Esawu ntiyari mukuru wa Yakobo se? Ariko rero nakunze Yakobo, Esawu ndamwanga, imisozi ye nyihindura amatongo, gakondo ye nyiha imbwebwe zo mu kidaturwa."

Abaroma 9:10-11, Bibiriya Yera igiri iti: "Kandi si ibyo gusa, ahubwo na Rebeka ubwo yari afite inda atwitswe n'umwe, ari we Isaka Sogokuru, na we yabwiwe ngo "umukuru azaba umugaragu w'umuto" nk'uko byanditswe ngo "Yakobo naramukunze, naho Esawu naramwanze". Ibingibi kandi, Imana yabivuze abana bataravuka, kandi batarakora ikiza cyangwa ikibi, ngo ibyo Imana yagambiriye itoranya bibeho bitavuye ku mirimo, ahubwo bivuye kuri iyo ihamagara".

Abantu benshi bahera kuri ibi byanditswe bakibaza bati: "Niba Imana ari urukundo nk'uko Bibiriya ibihamya muri 1 Yohana 4:8 , kuki Imana yakunze Yakobo ikanga Esawu? cyane cyane ko yakunze umwe, ikanga undi, kandi bataravuka ngo bakore ikiza cyangwa ikibi?"

Iyo twiga Bibiriya, ni ngombwa cyane kwitondera uburyo (context) icyanditswe cyanditswemo. Yakobo na Esawu bari impanga. Muri aba bana bombi, umwe muri bo yagombaga gukomokwayo n'ubwoko bwatoranijwe bw'Imana. Bombi ntibari kubikorera icyarimwe, umwe muri bo niwe wagombaga gutoranywa. Birumvikana ko undi atari gutoranywa. Yakobo amaze gukura yaje guhindurirwa izina yitwa Isirayeli ndetse akomokwaho n'Abisirayeli, ariko Esawu na we yaje kwitwa Edomu ndetse akomokwaho n'Abedomu. Esawu n'abamukomokaho, abedomu, na bo baje guhabwa umugisha n'Imana, barororoka kandi baratunga. (Itangiriro igive cya 36)

Ukurikije ibyanditswe, gukunda Yakobo no kwanga Esawu ntaho bihuriye n'ibyiyumviro bya kimuntu bisanzwe bihabwa ubusobanuro bw'aya magambo "gukunda no kwanga". icyo bivuze ahubwo, ni "ugutoranya umwe, ntutoranye undi."

Imana yatoranije Aburahamu imukuye mu bantu bose bariho ku isi muri icyo gihe. Imana iyo ibishaka, yashoboraga kuvuga iti Aburahamu naramukunze, abasigaye narabanze. Imana yatoranije umwana wa Aburahamu witwa Isaka, ntiyatoranya undi mwana wa Aburahamu witwa Ishimayeli. Imana iyo ibishaka yashoboraga kuvuga iti "Isaka naramukunze, Ishimayeli naramwanze." 

Umwanzuro

Abaroma igice cya 9, Bibiriya irabisobanura mu buryo budashidikanywaho ko gukunda Yakobo no kwanga Esawu, bisobanuye gutoranya Yakobo no kudatoranya Esawu. Cyane cyane ko gutoranywa kwabo kwabaye mbere yo kuvuka kwabo batarakora ibyiza cyangwa ibibi, kugirango hatazagira uwibeshya ko yatoranyijwe ku bw'imirimo ye. Imirimo myiza ni imbuto zera ku batoranijwe, ariko imirimo myiza siyo ituma dutoranywa. Natwe muri iki giha cyacu ibyo biratureba: Abefeso 2:8-9 "Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impamo y'Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugirango hatagira umuntu wirarira."

Imana ibahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...