0 like 0 dislike
48 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Nk'uko dukunze kubivuga ntabwo Bibiriya itanga urutonde rw'ibyaha. Muri Bibiriya ntaho byanditse ko kunywa itabi ari icyaha, ariko kuba ntaho byanditse ntibisobanuye ko atari icyaha, kimwe n'uko kuba ntaho byanditse ko kunywa urumogi ari icyaha bidasobanuwe ko turwemerewe.

Ibibazo nk'ibi Bibiriya idakomozaho mu buryo butaziguye, bicishwa mu ndorerwamo y'Ijambo ry'Imana mu bindi byanditswe. Pawulo yandikira abakorinto yarababwiye ati: "Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose." (2 abakorinto 6:12)".

Pawulo ati "Sinzategekwa n'ikintu cyose.". Birazwi ko kunywa itabi ari kimwe mu byaha bibata umuntu (Addiction). Muri icyo gice, Pawulo arakomeza ati: "Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge. kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana." (2 Abakorinto 6:19-20). 

Ijambo ry'Imana rirakomeza riti: "Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana." (1 Abakorinto 10:31)

Ibyo byanditswe bitatu tubonye hejuru bishobora gutuma twibaza ibibazo bitatu:

- Ese kunywa itabi Bidufitiye umumaro?

- Ese kunywa itabi biratuma umubiri wanjye uhimbaza Imana?

- Ese kunywa itabi ni igikorwa gihimbaza Imana? 

Byanga bikunda, igisubizo cy'ibyo bibabo ni kimwe: OYA. Kubera iyo mpamvu, twemeza kandi twizera ko kunywa itabi ari icyaha; Bityo rero, nta Mukristo wakanyweye itabi.

Hari uwigeze kunganirirza kuri iki kibazo, arambwira ati "None se ko Abakristo bajya bakunda iyindi mirire cyangwa ibinyobwa runaka kugeza ubwo babaye imbata zabyo, ati nk'urugero: Hari Umukristo nzi ukunda ikawa ku buryo adashobora kuva mu rugo atanyweye ikawa ngo azakore akazi!. Naramusubije nti "None se ibyo byatuma kunywa itabi bitaba icyaha ngo ni uko hari Umukristo wabaye imbata y'ikawa?" 

Imana ntiyigeze idukorera urutonde rw'ibyaha. Ubwo Yesu yari amaze gusoza umurimo we hano mu isi, yatubwiye ko azaduha Mwuka Wera akazatubwira n'ibyo Yesu atatubwiye, kuko tutari kubasha kubyihanganira tudafite Mwuka Wera. (Yohana16:7-13) Umukristo wuzuye Mwuka Wera, byanga bikunda Umwuka Wera uri muri we amusobanurira ko kunywa itabi ari icyaha.

Kunywa itabi ni kimwe mu byaha bibata umuntu. Iyo cyakubase, ukigwamo, ukababazwa n'uko wagikoze, ukihana, ariko nyuma yaho ukisanga wakiguyemo nanone. Iyo bimeze bityo, biragoye cyane kucyigobotora, uwo bibaho agomba kwiyambaza umukozi w'Imana yisanzuyeho akakimwaturira, akamukorera delivrance, Imana irahari kugirango imubohore kandi imubabarire burundu.

Uwiteka Imana ibahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...