0 like 0 dislike
48 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Iyi mvugo "Umwana w'Umuntu" iganisha kuri Yesu ikoreshwa incuro zigera kuri 88 mu isezerano rishya. Incuro ya mbere ikoreshwa muri Bibiriya iri mu Buhanuzi bwa Daniel 7:13-14 Aho Bibiriya igira iti : “Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose, bamumugeza imbere."

[14]Nuko ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera.Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho."

Guhera kuri ubu buhanuzi bwa Daniel, imvugo "Umwana w'Umuntu" ni imvugo yahanuraga Messiah wagomaga kuzaza, agasigirwa guhabwa ibintu bitatu: Ubutware, icyubahiro, Ubwami. Ibi byaganishaga kuri Yesu nta wundi. Igihe Yesu yakoreshaga iyi mvugo "Umwana w'Umuntu", yashakaga kwerekana ko ari we Mwana w'umuntu wahanuwe kuva kera mu bihe bya Daniel. Abayuda bamwumvaga icyo gihe, bagombaga gusanisha Iyo mvugo n'ubuhanuzi bwa Daniel bagasobanukirwa ko uwo bari kumwe ari we Messiya.

Icya kabiri cy'iyi mvugo, Yesu yayikoreshaga ashaka kwerekana ko koko ari umuntu. Ubundi yesu akiri mu isi, yari Imana 100% akaba n'umuntu 100%. Mu gitabo cya Ezekiyeli, Imana yise Ezekiyeli "Mwana w'umuntu" incuro zigera kuri 93. Ahangaha Imana yashakaga kwibutsa Ezekiyeli ko ari umuntu. Umwana w'umuntu ni umuntu. Akiri mu isi, Yesu yari Imana 
 (Yohana 1:1)  akaba n'umuntu bumuntu (Yohana 1:14).
Bibiriya iratubwira muri 1 Yohana 4:2-3 "Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w’Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana, ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi.

Nibyo, Yesu ni Umwana w'Imana, akaba Imana. Ninabyo, Yesu yari Umwana w'Umuntu, akaba umuntu. Muri make, imvugo "Umwana w'Umuntu" igaragaza ko Yesu ari we Mesiya wahanuwe, ko kandi akiri mu isi yari umuntu"

Imana ibaahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...