0 like 0 dislike
53 views
in Ibibazo byerekeye ku muntu by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

[NDLR] NOTE: Iki kibazo cyasubijwe na Apotre Masasu Joshua, mu gitabo "Inyigisho zo gukomeza abigishwa", Ishuri rya mbere, igitabo cy'umwigishwa, page 41

1 Abakorinto 2:14-15 "Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka. [15]Ariko umuntu w’Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora."

Uwo Bibiriya ivuga nk'umuntu wa kamere, mu ndimi z'amahanga ni we witwa "carnal christian; un chretien charnel", akaba ari kimwe n'uwo dukunze kwita "umukristo w'umunyamubiri" 

HARI UBWOKO BUTATU BW'ABANTU. TUREBE IBIRANGA ABA BANTU BATATU

Ibiranga umuntu usanzweIbiranga umuntu w'UmwukaIbiranga umuntu wa kamere
1. Yesu Kristo ntabwo ari mu bugingo bweYesu Kristo yinjiye mu bugingo bweYesu Kristo yinjiye mu bugingo bwe
2. Ariyobora we ubwe mu buzima bwe bwoseYesu kristo ayobora ubuzima bwe bwoseAriyobora we ubwe mu buzima bwe bwose
3. Ntiyita ku bintu by'Imana Akunda Imana no kuyikoreraAkora ugushaka kwe akareka ukw'Imana
4. Akunda isi ndetse n'irari ry'isiAkunda ibintu biri mu ijuruAkunda ibintu byo mu isi
5. Yita kuri magie, kuraguza, ku bumenyi bw'ubuyobe, ku materaniro y'ubuyobe, ku migenzo n'imiziririzo, etc...akunda gusenga (Akunda kubwira no kumva Imana)Gusenga biramurambira
6. Umujinya w'Imana umuriho (Yohana 3:36) Afite ubugingo buhoraho (Yohana 3:36; Yohana 11:25)Mu buzima bwe bwa Gikristo akoresha imbaraga ze.
7. Iyo apfuye ajya mu muriroImbuto y'Umwuka Wera igaragara mu buzima bwe. (Gal. 5:22-23) [ndlr]Iyo apfuye ajya mu Ijuru [Fin ndlr] Ntiyiringira Imana muri byose
8. ntiyita ku irari n'ibishimisha byo mu isiImirimo ya kamere igaragara mu buzima bwe (Gal. 5:19-21)
9. Akunda kuzana abantu kuri YesuNtiyita ku bantu bari kurimbuka
10. Nta mahoro y\'ukuri afite
11. Atekreza ibyaha
12. Ntiyita ku materaniro ya Gikristo
13. Ntiyita ku Ijambo ry'Imana
                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                 14. Akunda impaka no kuvuga ati ni ugukabya.               

IBISOBANURO KU MUKRISTO WA KAMERE. Umukristo ntashobora gukora icyiza ku mbaraga ze adafashijwe na Yesu kristo n'Umwuka Wera. Kugirango abigereho, agomba guhora yuzuye Umwuka kugirango adakora imirimo ya kamere.

___End____

 Dushimiye intumwa Masasu Ndagijimana Joshua. Ubu twandika iki gisubizo kuri uru rubuga hari ibibazo 531, ibimaze gusubizwa ni 84 gusa. Namwe abiyumvamo ubushobozi bwo kudufasha gusubiza ibi bibazo, nimudufashe.

Uwiteka abagirire neza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...