0 like 0 dislike
394 views
in Ibibazo byerekeye Abamarayika n'abadayimoni by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Ubusanzwe ijambo Satani rikomoka mu rurimi rw'igiheburayo kuko ari rwo rurimi rwanditswemo isezerano rya cyera, mbere na mbere rikaba ryarasobanuraga "buri kintu cyose, cyangwa buri muntu wese urwanya undi". Icyo gihe ryakoreshwaga nk'izina-rusange, ariko ryaje guhinduka izina-bwite rya Luciferi ubwo yari amaze kugwa,

Mu isezerano rya cyera, ntabwo ijambo "satani" ryakoreshejwe cyane, kuko n'ubwo iryo jambo rigaragra incuro 14 gusa mu isezerano rya cyera, satani ubwe avugwa mu bikorwa bitatu gusa mu isezerano rya cyera: (1) igihe yoshyaga Dawidi kubara abisirayeli (1 Ingoma 21), (2)igihe yateraga Yobu (Yobu 1-2), (3)n'igihe yaregaga umutambyi Yosuwa ku Mana (Zakariya 3).

Kuvuga andi mazina ya satani akoreshwa muri Bibiriya Yera y'ikinyarwanda bishobora kugorana hamwe na hamwe, kuko mu ndimi z'amahanga bashobora gukoresha amagambo 2 bavuga ikintu kimwe, mu gihe ikinyarwanda cyakoresha ijambo rimwe kuri ayo magambo yombi: URUGERO: Mu cyongereza bashobora gukoresha abagambo "satan" cyangwa "Devil", aya magambo yombi agasobanuzwa ijambo rimwe (satani) muri Bibiriya Yera y'ikinyarwanda. Hano turagerageza gutanga andi mazina akunze guhabwa satani muri Bibiriya Yera i'ikinyarwanda.

1) Belizebuli: (Umutware w'abadayimoni) Matayo 12:24. (Mu isezerano rya cyera Belizebuli cyari ikigirwama cy'abafilisitiya muri Ekuroni. (2 Abami 1:2-3)

2) Umushukanyi. (1 Tesalonike 3:5)

3) Umubi. (Matayo 13:19)

4) Umwanzi (Matayo 13:25)

5) Umurezi (Ibyahishuwe 12:10)

6) Umutware w'ab'iyi si: (Yohana 12:31)

7) imana y'iki gihe (2 Abakorinto 4:4)

8) umwami utegeka ikirere (Abefeso 2:2)

9) Inyenyeri yo mu ruturuturu ((Yesaya 14:12)

10) Ikiyoka (Ibyahishuwe 12:9)

Uretse n'aya mazina kandi, hari ukundi satani agenda yitwa mu buryo bugaragaza uko agenda yihinduranya: Inzoka, intare yivuga, marayika w'urumuri.....

Murakoze, Imana ibahe umugisha

by
0 0
Imana ibahe umugisha namwe.
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...