0 like 0 dislike
73 views
in Ibibazo byerekeye Abamarayika n'abadayimoni by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Igitekerezo cya Marayika-Murinzi (Guardian Angel) cyagiye kivuka gihereye ku byanditse bimwe na bimwe biboneka muri Bibiriya tugiye gusuzuma hepfo. Abizera ko habaho Marayika-murinzi bavuga ko buri Mukristo aba afite Umumarayika umwe cyangwa benshi umuhora iruhande, akamugendaho kugirango amurinde nk'uko mujya mubona Abayobozi baba bafite "Escort" hafi yabo.

Ahanini ibyanditswe bashingiraho ni 2 by'ingenzi:

- Matayo 18:10 “Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru."

- Ibyakozwe n'intumwa 12:13-15 "Petero akomanga ku rugi rw’irembo, umuja witwaga Rode ajya kubyumva. [14]Amenya ijwi rya Petero, ibinezaneza bimubuza gukingura, nuko yirukanka asubira mu nzu ababwira yuko Petero ahagaze ku irembo. [15]Baramusubiza bati “Urasaze!” Ariko akomeza guhamya ko ari koko. Bati “Ahubwo ni marayika we."

Mu by'ukuri, bisanzwe bizwi mu buryo butajijinganywaho ko abamarayika bakora imirimo itandukanye mu Bizera hano mu isi:

- Kuturinda no kuturwanirira: (Daniel 6:20-23 ; 2 Ngoma 6:13-17)

- Kutuzanira ubutumwa (Ibyakozwe n'Intumwa 7:52-53 ; Luka 1:11-20)

- Kutuyobora (Matayo 1:20-21 ; Ibyakozwe 8:26)

- Kuduha ibifatika bidufasha (1 Abami 19:15-17)

Muri rusange bafite umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza: Abaheburayo 1:14 "Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?" Mu gusohoza izi nshingano zabo tuvuze haruguru, Marayika runaka ashobora kugendana n'umuntu runaka kubera impamvu runaka mu gihe runaka, ariko nta cyanditswe na kimwe muri Bibiriya cyigaragaza ko buri Mukristo yahawe Marayika wo kumugendayo nka Escort ubuzima bwe bwose. Inyigisho za marayika-murinzi zadutse ahanini hagati y'isezerano rya kera n'irishya, abayuda barabyizeraga cyane, ntabwo bizeraga gusa ko buri wese afite marayika we murinzi, banavugaga ko buri wese yanagenewe idayimoni y'umwihariko yo kumugerageza.

Tugarutse gato ku byanditswe twatangiriyeho bituma bamwe bavuga ko buri wese yahawe marayika-murinzi: [Ibyakozwe 12:5] "Baramusubiza bati “Urasaze!” Ariko akomeza guhamya ko ari koko. Bati “Ahubwo ni marayika we." ;Kuba abari muri urwo rugo baravuze bati "ahubwo ni marayika we", ntibisobanuye ko ibyo bavugaga byari ukuri. Icyo bakoze hano batanze igitekerezo cy'uko babyumvaga, ariko igihe cyose muri Bibiriya hagaragayemo igitekerezo cy'umuntu (Opinion) ntabwo icyo gitekerezo gifatwa nk'ukuri kwa Bibiriya. None se ko bigeze no kuvuga ko Yesu afite dayimoni, ibyo byafatwa nk'ukuri kwa Bibiriya? Oya rwose. Uko babivuze niko babitekerezaga, kandi nyine byarangiye bigaragaye ko bibeshyaga, bo bibwirako ko ari marayika wa Petero, ariko ukuri ni uko bitari marayika wa Petero, ahubwo yari Petero ubwe! 

Muri make, ntabwo wakoresha Bibiriya ngo uhamye ko buri Mukristo yahawe marayika we wo kumugendaho nka escort. Imana yadusezeranije ko itazadusiga, ko izaturengera, ko izaturinda,..... kugirango ibigereho inzira zayo ntizirondoreka. Rimwe yakoresheje Marayika Mikayeli, ubundi yakoresheje umuyaga, ubundi yakoreshe urubura, ubundi yakoresheje ......

Murakoze, Uwiteka abagirire neza

by
0 0
Imana ibahe umugisha ku nyigisho nziza mutanga
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...