0 like 0 dislike
65 views
in Ibibazo byerekeye Abamarayika n'abadayimoni by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Yego rwose. Mu buryo butajijinganywaho, inzoka ivugwa mu Itangiriro igice cya 3 ni satani. Ubusanzwe inzoka ubwayo nta bushobozi ifite bwo kuvuga. Birashoboka ko satani yaba yarabasanze yishyize mu ishusho y'inzoka, cyangwa akabashuka bagakeka ko ari inzoka irimo kuvuga. 

Aha mu itangiriro siho honyine satani agaragazwa mu ishusho y'inzoka, hari n'ibindi byanditswee nk'ibi bikurikira:

- Ibyahishuwe 12:9 "Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo."

- Ibyahishuwe 20:2 "Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi,"

Abantu benshi baribaza bati "ese inzoka icyo gihe yari iteye nk'uko tuyibona ubu? Nk'uko dukunze kubivuga, Bibiriya ntabwo yandikiwe kutumara amatsiko kuri buri kantu kose kariho kuri iyi si. Ibibazo nk'ibi tudashobora gusubiza twifashishije ibyanditswe tubishyira mu "nteganyo" (Conditional). Hari icyanditswe dushobora guheraho tukagira icyo tuvuga: Itangiriro 3:14 Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti “Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y’ubugingo bwawe." Ahari birashoboka ko icyo gihe inzoka yaba yari ifite amaguru kimwe n'ibindi bikururanda (reptiles), ikaba yaratangiye gukurura inda hasi nyuma y'uyu muvumo ....

Kuki Imana yavumye inzoka kandi yari izi neza ko satani ari yo yashutse Adamu na Eva Ukuri guhari ni uko Imana yahise ibwira satani ikiyitegereje: Itangiriro 3:15 "Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.” Ahangaha Imana yavugaga uburyo satani azakomeza kugirira nabi urubyaro rwa muntu, ariko Yesu akazaboneka aje gukandagira umutwe wa satani no kumujanjagura umutwe. Kuvuma inzoka byari ikimenyetso n'ikitegererezo cy'ibitegereje satani: Ibyahishuwe 20:10 "Kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n’amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w’ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose."

Uwiteka abagirire neza, Amen.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...