0 like 0 dislike
104 views
in Ibibazo byerekeye Abamarayika n'abadayimoni by (16.7k points)
Can Satan read our minds and know our thoughts?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Mbere na mbere, ni  ngombwa gusobanukirwa ko Satani atabera hose icyarimwe. Ubu muri aka kanya urimo gusoma iki gisubizo, niba Satani ari aho wicaye, bisobanuye ko hano ndi adahari. Imana ni yo yonyine ifite umwihariko wo kubera hose icyarimwe no kumenya byose, mu gihe Satani we acungira ku kuba afite umubare munini w'abadayimoni bamukorera umurimo we w'ubugome.

Ese satani n'abadayimoni be bashobora gusoma mu bwonko bwacu no kumenya ibyo dutekereza? Igisubizo ni OYA. Bibiriya Yera, Abami ba mbere 8:39; Bibiriya ivuga neza ko "Imana Ariyo yonyine izi imitima y'abantu bose." Nta kindi cyaremwe gifite ubwo bubasha. Imana imenya icyo tugiye kuvuga kitarasohoka mu kanwa kacu. Zaburi 139:4 Bibiriya igira iti "Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka" 

Yesu na we, kuko twizera ko ari Imana, akiri no mu isi mu mubiri yamenyaga igitekerezo cya buri muntu ataranavuga.

- Yohana 2:24 "Ntiyagombaga kubwirwa iby'abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo"

- Matayo 9:4 "Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati: Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu?"

Ni byo ko Bibiriya ivuga ko Satani afite imbaraga, kuko ni nawe mumarayika mukuru mu bamarayika baguye. Mu kugwa kwe, yabashije kwemeza no kwigarurira kimwe cya gatatu cy'abamarayika Imana yaremye. (Ibyahishuwe 12:4). Ndetse n'aho agwiriye, Marayika ukomeye witwa Mikayeli, ubusanzwe usanzwe akora iby'ubutware buhambaye, igihe yariho atonganganira na Satani umurambo wa Mose, ku bwe ntiyabashije kugira ubundi butware kuri Satani ahubwo yitabaje Imana aravuga ati "Umwami Imana Iguhane" (Yuda1:9). Ibyo aribyo byose, imbaraga za Satani n'ububasha bwe bifite umupaka ntarengwa, no gusoma mu bwonko bwacu ibyo dutekereza birenze ububasha bwe.

Kugirango Satani n'abadayimoni babashe gusoma mu bwonko bwacu ibyo dutekereza, byabasaba kuba bazi byose kandi ntibazi byose, byanabasaba kubera hose icyarimwe kandi ntibabera hose icyarimwe. Uwo ni umwihariko w'Imana. Icyakora, Satani n'abadayimoni be bafite inararibonye ikomeye y'igihe kirekire bayobya abantu kandi babagerageza. Babonye umwanya uhagije wo kwiga ikiremwa-muntu. Idayimoni ishobora kuba mu muntu, cyangwa kugenda ku muntu, ubuzima bwe bwose. Imyaka mirongo imugendaho, ireba uko akora, uko avuga, uko abaho. Ibyo bibaha ishusho rusange ya buri muntu, cyane cyane ko ibyo babigenzura bucece, twe ntituba twitaye kuba hari ibiremwa bitagaragara birimo kutwumviriza ibyo tuvuga. Nyuma yo kugenzura ibyo byose, Satani n'abadayimoni bashobora gukora icyo bita mu cyongereza "a well educated guess", tugenekerereje mu kinyarwanda ni nko "gufora". Bakoresheje ibyo tuvuze haruguru, bashobora kugerageza gufora ibyo dutekereza cyangwa gahunda dufite n'ibindi. Ni yo mpamvu, rimwe barahusha.... ubundi bagahamyamo.......

Twebwe abaviriwe n'umucyo tukamenya ukuri, tujye twita ku nama Bibiriya itugira. Kenshi cyane idusaba kuvuga make no kutihutira kuvuga. Ntabwo impamvu yabyo ishingiye ku bo tuba tuganira gusa, ahubwo harimo n'inyungu y'uko hari ibiremwa bitagaragara bitabasha kumenya ibiri muri twe tutarabivuga, ahubwo bikadutegera ku bisohotse mu kanwa kacu.

Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...