0 like 0 dislike
158 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.7k points)
Who is the Antichrist?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Abantu benshi bagiye bavuga kuri Antikristo, bamwe bakavuga basa n'abapfa gufora, abandi bakavuga ko babihishuriwe, abandi bakavuga nk'abahanura.... n'ibindi byinshi. Bamwe ntibatinya kuvuga abayobozi bazwi cyane ngo ni bo ba antikristo, abandi bakavuga ibyamamare mu mpande zitandukanye. Mu bavuzwe cyane ngo ni bo ba antikristo twavuga nka Vladimir Putin, Prince William, Mahmoud Ahmadinejad, Papa, Barack Obama..... n'abandi n'abandi.

None se mu byukuri, antikristo ni inde, kandi ni gute tuzamumenya?

Bibiriya ntivuga mu buryo bwahuranyije ngo antikristo ni uyu n'uyu cyangwa azaturuka he. Bamwe mu bigisha Bibiriya barihandagaza bakavuga ko antikristo azaturuka mu Bwami bw'Abaroma bagendeye ku bivugwa muri Daniel 7:24-25 n'Ibyahishuwe 17:7. Abandi bakavuga ko agomba kuzaba ari Umuyuda, kugirango azabashe kwinjira mu rusengero avuge ko ari we mesiya nk'uko bivugwa mu Batesaroniki ba 2. Ibi byose ntabwo byashingirwaho duhamya ngo antikristo ni inde, ngo azaba asa ate, ngo azaturuka he.....Ndetse ahubwo, tugendeye ku byanditswe byinshi turi buvuge hasi, bigaragara ko umunsi umwe antikristo azahishurwa, kandi icyo gihe azatungura benshi, mu buryo ashobora kuzaba ari umuntu benshi batari biteze.

Antikristo tuvuga, hari ubwo ubu tuvugana yaba yaravutse cyangwa ataravuka. Marting Luther King yahamyaga ko Papa (Pope) wari uriho igihe cye ngo yariwe Antikristo. Mu myaka ya 1940, benshi bahamyaga ko Hitler yari we antikristo. Mu binyejana byose hagiye habaho abantu bagiye bafatwa mu buryo bwo kwibeshya ko ari bo ba Antikristo.

Dushingiye ku byanditswe byera, hari ibyo dushobora guhamya kuri Antikristo:

1) Azaba ari umuntu:  2 Abatesaronike 2:4

2) N'ubu umwuka wa antikristo urakora, mu buryo bw'amayoberane, kuko ikimubuza gukora ku mugaragaro kiracyahari (Umwuka Wera n'Itorero) (2 Abatesaronike 2:7)

3) Igihe kimwe azahishurwa mu gihe cye (2 Abatesaronike 2:6)

4) Azaba ari umugome. Azaba afite imbaraga za Satani zo gukora ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma (2 Abatesaronike 2:9)

5) Igihe kimwe azahamya ko ari we Mana (2 Abatesaronike 2:4)

6) Iherezo rye ni ukurimbuka (2 Abatesaronike 2:3)

Ntitwarangiza tutavuze ko abizera Yesu bakwiye guhumurizwa, kuko Antikristo atazahishurwa ku mugaragaro itorero rikiri hano mu isi. Yesu namara gutwara itorero rye (rapture), Umwuka Wera na we azajyana n'Itorero, ubwo nibwo Antikristo azahita ahishurwa kandi atangire gukora ku mugaragaro, hazahita hanatangira ibihe by'imibabaro ikomeye (Tribulation) bizamara imyaka 7.

Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...