0 like 0 dislike
642 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)
edited by

Muri Luka 21:24 , Yesu avuga ku minsi ya nyuma, gusenywa kwa Yerusalemu no kugaruka kwe. Kuri uyu murongo Bibiriya igira iti: "Bamwe bazicwa n'inkota, abandi bajyanywe mu mahanga yose ari imbohe, kandi i Yerusalemu hazasiribangwa n'abanyamahanga, kugeza ubwo ibihe by'abanyamahanga bizashirira".

Kimwe n'icyanditswe kiri mu Baroma 11:25 "........Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu itorero bakagera ku mubare ushyitse."

Mu cyongereza, Bibiriya ivuga "Time of Gentiles".

Abantu Bibiriya yita "Gentiles" cyangwa abanyamahanga, ni abandi bantu bose ukuyemo Abisirayeli mu buryo bw'amaraso. Ikongera ikita abanyamahanga abantu bose batarizera Yesu nk'Umwami n'Umukiza, cyangwa Abapagani. 

Kuva ubwo Daniel yasobanuraga inzozi za Nebukadinezari, (Daniel 2:31-45). Daniel yeretswe uko ubwami  4 (empires) buzakurikirana kuva ku bwami bwa Babylonne bwari buyobowe na Nebukadinezari kugeza ku ngoma ya Yesu itazahanguka. Ubu n'ubu tuvugana, turi mu bihe by'abanyamahanga (Gentile domination).

Tugarutsee kuri Luka 21:24; turabona Yesu ubwe ahamya ko Yerusaremu izasiribangwa n'abanyamahanga kugeza ubwo ibihe by'abanyamahanga bizashirira. Uku gusiribangwa kwa Yerusalemu kwatangiye mu mwaka wa 588 mbere ya Yesu ubwo Umwami w'abami Nebukadinezari yasenyaga Yerusalemu, agasenya urusengero, kandi akajyana i Babuloni imbohe zari zirimo abasore nka Daniel na bagenzi be.

Abaroma 11:25 ho hatugaragariza impamvu yemeye ko habaho ibi bihe by'abanyamahanga: BYATUMYE INKURU NZIZA Y'AGAKIZA IGERA KU ISI YOSE. Ubwo Yesu yazaga mu isi, Abayuda bene wabo banze kumwemera kuko bari banangiwe imitima. Ku bw'iyo mpamvu, inkuru nziza y'agakiza yahise ihindukirira abanyamahanga bo barayakira. Uku kunangirwa imitima kw'Abisirayeli si ukw'igihugu cyose nk'imbumbe nk'uko Bibiriya ibivuga mu Abaroma 11:25, ahubwo ntibivanaho buri wese muri bo kwifatira umwanzuro wo kwizera, ariko Yerusalemu ubwayo ndetse na Isirayeli nk'igihugu byabaye binangiwe imitima kugirango batizera ko Yesu ari we Mesiya kugeza ubwo umugambi w'Imana wo kugeza ubutumwa bwiza ku isi yose uzaba wujujwe.

Ubundi buryo busobanurwamo "ibihe by'abanyamahanga", ni "ibihe by'Abapagani", cyangwa "Ibihe by'abatarizera Yesu nk'Umwami n'Umukiza". Mu gihe Abizeye Yesu bafatwa nk'urubyaro rwa Aburahamu mu buryo bw'umwuka, abataramwizera bo, cyangwa abapagani, bafatwa nk'abanyamahanga. Ubu turi mu bihe abapagani barimo kubwirwa inkuru nziza mu mpande zose z'isi. Ibi kugirango bishoboke, byasabye ko Imana ubwayo inangira umutima igice kimwe cy'Abisirayeli, ndetse inemera ko Yerusalemu, umurwa wayo ikunda cyane, isiribangwa n'abanyamahanga. Uku gusiribangwa n'abanyamahanga ngirango ntawakujyaho impaka: 

Uyu munsi uwazura Salomon, akamujyana ahahoze urusengero rwe rwiza cyane akahasanga umusigiti w'Abayisilamu, akabona uburyo ki ikintu cyonyine kigaragaza ko hahoze urusengero ari urukuta uyu munsi rwitwa "Urukuta rw'amaganya", akamutembereza Yerusalemu yacitsemo ibice bibiri igice kimwe kitwa "Jerusalelem Est" n'ikindi kitwa "Jerusalem Ouest", akareba ukuntu Umurwa w'Imana (Yerusalem), wa murwa Imana ubwayo yivugiye iti "Yerusalemu ntinkwibagirwa, ukuboko kwanjye kw'iburyo kuzibagirwe gukora. Ururimi rwanjye rufatane n'urusenge rw'akanwa kanjye, Nintakwibuka, Nintakunda i Yerusalemu, Nkahahindura ibyishimo byanjye biruta ibindi. Zaburi 137:5-6", akareba uburyo muri Yerusalemu rwagati hari ibice abayuda batemerewe gukandagizamo ikirenge, Salomon ntiyajijinganya guhamya ko Yerusalemu irimo gusiribangwa nabanyamahanga.

Igihe gikwiriye, Imana izongera izure Isirayeli nk'igihugu kiyizera nk'Umukiza nk'uko byari bimeze na mbere, bazongera bayizere nka Messiya, icyo gihe "igihe cy'abanyamahanga kizaba kirangiye." (Abaroma 11:26). Agakiza kazongera gasubire mu Bayuda kuko ariyo katurutse (Yohana 4:22). 

Imana ibahe umugisha.

IBINDI BIBAZO WASOMA kugirango urusheho gusobanukirwa:

- Ni iki nkeneye kumenya kugirango nzarokoke ibihe by'imperuka? Kanda hano urebe igisubizo

- Inyigisho: Ingoma ya Kristo y'imyaka 1000 (Ikinyagihumbi_Millenium). Kanda hano

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...