0 like 0 dislike
132 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Amateka y'urusengero rw'i Yerusalemu agaragaza ko habayeho insengero 2: hari urusengero rwa mbere rwubatswe na Salomon (Temple de Salomon) rwaje gusenywa n'umwami w'i Babulone Nebukadinezari ahagana mu mwaka wa 587 mbere ya Yesu. Rwaje kongera kugenda rusanwa, Yesu yasanze bafite urusengero rwa kabiri, na rwo rwaje gusenywa mu mwaka wa 70 nyuma ya Yesu rusenywe n'Abaroma. Kuva icyo gihe kugeza ubu, aho rwari ruri hari imisigiti ibiri igize agace kitwa "Esplanade des mosquees." Aka ni agace kahariwe Abayisilamu, Abayuda batari Abayisilamu bo bemerewe gusa kugera ku rukuta rumwe rukumbi rwitwa "urukuta rw'amaganya" (Mur des lamentations).

Izi nsengero zombi tuvuga nta wigeze azifotora kuko amafoto yari atarabaho, icyakoze ukurikije description itangwa muri Bibiriya abahanga bagerageje kuzishushanya.

1. Urusengero rwa Salomon (Temple de Salomon). (Rwasenywe ahagana mu mwaka wa 587 mbere ya Yesu) 

2. Igishushanyo cy'urusengero rwa kabiri (Rwatangiye kubakwa ubwo Abisirayeli bari bavuye mu bunyage mu gihe cya ba Ezira na Nehemiya). Rwagiye rusanwa kenshi, ariko Yesu aza yasanze rwarasanwe cyane na Herode, ku buryo rwari rwari rwarahawe izina rya "Temple d'Herode"). Rwasenywe n'abaroma mu mwaka wa 70 nyuma ya Yesu. 

Kubaka urusengero aho rwahoze, bizasaba gusenya umusigiti, kandi gusenya umusigiti, ni ukubyutsa iyindi ntambara itoroshye hagati ya Isirayeli, Palestine, Abarabu n'Abayisilamu bandi muri rusange. Dore ifoto igaragaza ahahoze ziriya nsengero 2 za mbere. (Iyi ni ifoto si igishushanyo. Ubi ni uko hameze)

Kuva uru rusengero rwa kabiri rwasenywa mu mwaka wa 70, imyaka imaze kurenga 1950 Isirayeli yarananiwe kubaka urusengero rwa 3, kuko aho rwahoze ubu hari imisigiti nk'uko mubibonye hejuru. Ahantu honyine Abisirayeli bashobora kugera nta mpungenge muri ako gace, ni ahagana inyuma y'iyo misigiti yombi ahazwi nko ku "urukuta rw'amaganya". Dore uko hagaragara ufatiye ifoto inyuma y'iyi misigiti: (Hakurya y'urukuta rw'amaganya haragaraga wa musigiti twabonye hejuru witwa "Dome du rocher")

IKIBAZO: Ese urusengero ruzongera rwubakwe? Mu bihe by'imperuka, Bibiriya ivuga ibintu bimwe na bimwe bigomba kuzabera mu rusengero i Yerusalemu:

- 2 Abatesalonike 2:3-4 "Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka. Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana yiyerekane ko ari Imana".

- Matayo 24:15 “Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere) [...],

Ibyo byanditswe tuvuze haruguru byerekeranye n'ibihe bya nyuma, Itorero rizaba ryaragiye, ubwo Antikristo we ubwe azinjira mu rusengero i Yerusalemu (Temple), ategeke Abisirayeli kumusenga. Ibyo ni byo Yesu yavugaga ati "Ubwo muzabona ikizira cy'umurimbuzi gihagaze ahera....". Kuko ibyo bigomba kuzabera mu rusengero i Yerusalemu, bisobanuye ko urusengero rugomba kuzongera rukubakwa byanze bikunze.

Gusa hari ikibazo cy'ingorabahizi: Ahakubatswe uru rusengero, ni mu gace kitwa "Esplanade des Mosquées, ubu tuvugana hari inyubako ebyiri zikomeye ku Bayisilamu: Hari umusigiti witwa "Dome du rocher" hakaba n'undi witwa "Al Aqsa".; Abayisilamu bahakomeyeho bikomeye kuko bahafata nk'ahantu ha gatatu hatagatifu kuri bo, nyuma ya Maka na Madina. Abayisilamu bavuga ko ahangaha ariho Muhamedi yashinguye ibirenge azamurwa mu Ijuru.Reba iyi foto igaragaza uko hateye:

Iyo misigiti ureba hejuru iri neza neza ahahoze urusengero rwa Salomon, n'ahahoze urwarusimbuye rwasenywe muri 70 nyuma ya Yesu. Aho hari mur des lamentations ni rwo rukuta rukumbi rwasigaye ubwo urusengero rwasenywaga. Kuri urwo rukuta ni ho Abayuda n'abandi bahasura bemerewe kujya gusa, iyo hagize Umuyobozi wa Isirayeli ukandagiza ikirenge hariya hari imisigiti intambara irarota! Mu mwaka wa 2000, i Yerusalemu havutse intamba ikomeye bita "INTIFADA" (Intambara y'amabuye), yari ishyamiranije Abayisiramu barwanishaga amabuye, n'ingabo za Isirayeli zarwanishaga imbunda. Iyi ntambara yamaze imyaka 6 kuko yarangiye muri 2006. INTANDARO Y'IYI NTAMBARA: Ministre w'intebe wari uriho iki gihe, Ariel Sharon yasuye aka gace karimo iyi misigiti!! Aha niho havukira ikibazo cy'ingorabahizi: Aha hantu ni hagati muri Yerusalemu, Yerusalemu ni Umurwa mukuru w'igihugu kigenga cya Isirayeli: Niba Minisitiri w'intebe wa Israel ahakandagiza ikirenge hakavuka intambara y'imyaka 6, bizaca mu zihe nzira ngo uyu musigiti uhave hajye Urusengero? Igisubizo cy'iki kibazo abasesenguzi bakibona muri DANIEL 9:27 "Uwo mutware [antikristo] azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati azabuzanya ibitambo n’amaturo, umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibizira, maze kugeza ku mperuka yategetswe uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi.”

Itorero rikimara kugenda, antikristo azahita agirana na Isirayeli amasezerano y'amahoro y'imyaka 7. Mu myaka 3.5 ya mbere, mu gihe isi izaba iri mu kaga k'imibabaro ikomeye itewe na antikristo, Isirayeli yo izaba ifite agahenge, aka gahenge niko kazatuma babasha kubaka urusengero rwa 3 aho rwahoze. Nyuma y'iyi myaka 3.5, nk'uko Daniel abivuga, Antikristo azica ya masezerano, ahindukirane Abisirayeli, yinjire muri rwa rusengero rumaze kuzura avuge ko ariwe mana ko bagomba kumusenga. Icyo nicyo cya kizira cy'umurimbuzi kizaba gihagaze ahera Yesu yavugaga.

Muri make, YEGO, ni byo rwose. urusengro rwa 3 amaherezo ruzongera rwubakwe i Yerusalemu.

IBINDI BIBAZO WASOMA:

- Ikizira cy'umurimbuzi ni iki: Kanda hano urebe igisubizo

Murakoze cyane Imana ibahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...