0 like 0 dislike
55 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

2 Abatesalonike 2:5-7  Bibiriya igira iti: "Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe? [6]Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye, [7]kuko amayoberane y’ubugome n’ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho"

Ubu tuvugana, antikristo arakora, ariko akora mu buryo bw'umwuka, mu buryo bw'amayoberane, mu buryo bwihishe, kuko adashobora gukora ku mugaragaro igihe cyose umubuza agihari. Ubu ibyo tubona si antikristo ukora ahubwo ni umwuka wa antikristo. None se uyu ninde ubuza Antkristo gukora ku mugaragaro? Turabizi ko Antikristo azaba yuzuye imbaraga za Satani zo gukora ibimenyetso n'ibitangaza afatanije n'umuhanuzi w'ibinyoma. (Ushobora gukanda hano ukareba ikibazo kigira kiti "Antikristo ninde? / ni iki?). Uko byagenda kose, kubasha kubuza antikristo gukora ku mugaragaro birasaba imbaraga n'ububasha biruta ibya antikristo. Pawulo yandikira Abatesalonike ntiyasobanuye bitomoye ubuza antikristo gukora ku mugaragro uwo ariwe. Byatumye abantu benshi basobanura mu buryo butandukanye, bamwe bakavuga ko umubuza ari Marayika Mikayeli, abandi ngo ni abavugbutumwa, abandi ngo ni abisirayeli, abandi bati ni Umwuka Wera, abandi bati ni Itorero. Muri ibi byose, icyo abasesenguzi bahurizaho ni iki: Ubuza Antikristo gukora ku mugaragaro ni Umwuka Wera ukorera mu itorero rya Yesu.

Iyo witegereje umurongo wa 6 n'uwa 7 hariya twasomye (2 Abatesalonike 2), usanga Bibiriya ivuga ubuza Antikristo mu buryo bubiri: Ku murongo wa 6 iravuga iti "Ikimubuza", ku murongo ukurikiyeho ikavuga iti "Umubuza"; Biragaragara ko umubuza ahuje kuba ikintu n'umuntu (A thing and a person). No mu ndimi z'amahanga birasobanutse: "2 Tessalonicians 2:6-7 'And now you know what is holding him back, so that he may be revealed at the proper time. [7For the secret power of lawlessness is already at work; but the one who now holds it back will continue to do so till he is taken out of the way."

 Byongeye kandi, nk'uko twabivuze, kubuza antikristo gukora ku mugaragaro bisaba ububasha butari ubw'umuntu. Ni yo mpamvu mu buryo butajijinganywaho, ubuza antikristo gukora ku mugaragaro ni Umwuka Wera ukorera mu itorero rya Kristo. Igihe kimwe kristo azatwara Itorero arikure mu isi (Rapture). (Ushobora gukanda hano ukareba ikibazo kigira kiti "Kuzamurwa kw'itorero ni iki?"). Itorero nirimara kugenda, Umwuka Wera ntazongera gukora uko akora ubu. Uhere icyo gihe, antikristo azaba yugururiwe amayira, azatangira akore ku mugaragaro, azahishurwa mu buryo bufatika, atangire akore hahite hatangira igihe cy'imibabara ikomeye (tribulation). Icyo gihe abazaba basigaye ku isi bazamenya ko Umwuka Wera n'Itorero aribo babuzaga antikristo gukora ku mugaragaro. Antikristo azisanzura ababaze isi igihe cy'imyaka 7 y'umubabaro ukomeye. Nyuma y'iyo myaka 7, Yesu azagarukana n'Itorero ku isi, yicishe antikristo umwuka uva mu kanwa nk'uko umurongo wa 8 ubivuga: "Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe." 

Naho ubundi ubu ibyo tubona mu isi bibi, ubuhenebebere bwo mu minsi y'imperuka, byose ni ibyo Bibiriya yita "kuramukwa". Imibabaro nyayo ntiraza, ibiriho ni amarenga, ni amayeri, ni nk'igerageza. 

Ubu nandika ibi, kuri iyi tariki ya 15/09/2023, hari saga y'ikibazo cyabaye mu Itorero rimwe hano i Kigali, ahagaragaye ibendera ry'abatinganyi ku ruhimbi. Hari uwambajije ati "buriya si cya kizira cy'umurimbuzi cyahagaze ahera? Reka da, ibyo byose ni ibimenyetso byo kuramukwa. Ni umwuka wa antikristo uri mu igerageza ngo urebe niba itorero rya kristo riri maso, ibibi ntibiraza kuko Umwuka Wera aracyakora n'abahanuzi b'ukuri baracyahari, ariko si ko bizahora, igihe kimwe isi izamenya yari kumwe n'abahanuzi. Ezekiyeli 2:5 "Na bo nubwo bazumva naho batakumva (kuko ari inzu y’abagome), ariko rero bazamenya ko umuhanuzi yari abarimo."

Murakoze, Imana ibahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...